Nyamasheke: Abarokotse Jenoside bo mu Bushenge ntibavuga rumwe n’akarere ku nyubako y’urwibutso rwa Gashirabwoba

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke butangarije ko bwamaze gutanga isoko ku nyigo yo kubaka urwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba ruri mu Murenge wa Bushenge, abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakomoka mu Bushenge bakomeje kutabivugaho rumwe n’ubuyobozi.

Abarokotse Jenoside bemeza ko byakozwe mu bwiru kandi bigakorwa ku zindi nyungu zidafite aho zihuriye n’inyungu rusange zari zitezwe.

Ibi bije nyuma y’uko akarere n’abahagarariye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bari barumvikanye kuzubaka urwibutso rwa Gashirabwoba bafatanyije, bikarangira ubuyobozi bw’akarere bufashe umwanzuro wo kubyikorera bwonyine.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien avuga ko bafashe icyemezo cyo gusaranganya amafaranga yari ahari bakubaka izindi nzibutso eshatu, bitandukanye n’uko abarokotse bifuzaga ko urwibutso rumwe rwakwiharira ayo mafaranga yose.

Agira ati “Ntabwo twakwemera ko dufata miliyoni zirenga 500 ngo tuzubakishe urwibutso rumwe mu gihe hari izindi zibabaje kandi nazo zikenewe gusanwa, tuzaganira nabo kandi barabizi ko ari ibintu bidashoboka”.

Ubuyobozi bwari bwemeye gutanga isoko bitarenze Mutarama 2015.
Ubuyobozi bwari bwemeye gutanga isoko bitarenze Mutarama 2015.

Abarokotse ntibemeranywa n’ubuyobozi kuko bemeza ko ababo bakwiye gushyingurwa ku buryo buboneye kandi urwibutso rukagurwa ku buryo n’indi mibiri yaboneka yabona aho ishyingurwa. Uretse ibi kandi bavuga ko bikwiye ko urwibutso bifuza rukwiye kuba rufite aho abantu bashobora gusanga amateka y’ibyabaye (documentation).

Kuko babyumvaga kimwe n’ubuyobozi byatumye bubasaba kubakorera inyigo y’urwibutso, abarokotse Jenoside bateranya amafaranga yo gukora iyo nyigo irakorwa irarangira ndetse yemezwa n’ubuyobozi mu mpera z’umwaka wa 2014, biteze ko amasoko azatangwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2015.

Ibi ngo siko byaje kugenda kuko bagiye kumva bumva amatangazo mu bitangazamakuru ko akarere kagiye gukoresha inyigo y’inzibutso enye harimo n’urwa Gashirabwoba.

Ndayisabye Silas uhagariye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ba Nyamasheke mu Mujyi wa Kigali avuga ko byabatunguye cyane.

Agira ati “Twaratunguwe kubona batwangira umushinga twateguranye batatumenyesheje ntibanatubwire impamvu ngo niba harimo amakosa tuyahindure, kuko n’ubundi twari twafatanyije mu gukora iyo nyigo, ni ibintu bidasanzwe”.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko iyi nyigo bari barakoranye n’akarere yari irangiye hakusanyijwe imisanzu y’abarokotse isaga miilyoni 13, bagasaba ubuyobozi ko bwaganira na bo ndetse bagasaba n’izindi nzego kubafasha hakabaho ubwumvikanye kuri iki kibazo n’Akarere ka Nyamasheke.

Uru rwibutso rwa Gashirabwoba rugiye kwimuka nyuma yo gushegeshwa n’umutingito ndetse rukaba rwarasabwe kwimuka kuko ruri hafi y’umuhanda wa kaburimbo, ndetse rukaba rwaramaze kubarirwa amafaranga asaga miriyoni 120 ngo rwimuke (expropriation).

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 4 )

Ibyo Mayor avuga nibyo, Mugihe CNLG itaremeza ko Gasirabwoba rwaba urwibutso rw’akarere, izindi nzibutso nzo zigera ku8 nazo hari izikenewe gusanwa no kubakwa, rero niba ubushobozi bw’akarere ari buke ntibafata 572,000,000 frw ngo zijye kurwibutso rumwe kandi ari amafaranga ava kuri budget ya leta. ahubwo hakwiye kumvika uko hakubwakwa urwibutso rungana nubushobozi buhari kuko nubundi urwa Gashirabwoba rugomba kwimurwa.

Damas yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

ikigaragara ibyemezo byarafashwe kandi bifatwa nurwego rubifitiye ububasha!!Ahubwo se barahera he banga kubishyira mu bikorwa kandi barabyemeye ""Iriya Nyandiko irasobanutse!!!cg bishyure ibyakozwe kuri bariya bafatanyabikorwa!!ibi birimo Akarengane cg ikindi kibyihishe inyumaababishinzwe babikurikirane !!!Maire ibisobanuro atanga ni amarangamutima gusa.

Ngirente Eugene yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Aliko ndabona Maire ntagahunda afite yo kumvikana nabo ayobora""None se ati :Tuzajya kubareba aliko nabo barabizi ko bidashoboka"""!!kandi arivugira ko 120millions ari ayishyuwe kuri urwo rwibutso akongera ko azasaranganywa ahandi!!!!!Ese ko Imihigo itegurwa ,Procurement plan ikabaho hari harateganijwe inzibutso zose cg ni urwakorewe inyigo ??Akongera agafata ko abasaba uburenganzira bwabo badashaka ko izindi zubakwa!!!Aha jye siko mbibona ahubwo ibikorwa byose ntibyakorerwa rimwe ahubwo byagenerwa Umurongo uhuzwa n’imihigo nkuko tubizi cyane ko iriya nyigo ya Gashirabwoba yakozwe biri mumihigo y’akarere birazwi kandi bariya bantu baritanze imbaraga zabo ntizateshwa agaciro!!!!Biragaragara ko ubuyobozi bugiye guca intege abafatanya bikorwa bari bwari bufite!!

Alias Muneza yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Akarere ntigakwiye gushyiraho igitugu kandi inkunga z.abaturage ntizikxiye gupfa ubusa

hagabimana alexis yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka