Nyamasheke: Abacitse ku icumu barizezwa umutekano urambye
Ingabo z’igihugu na polisi y’u Rwanda barizeza abacitse ku icumu ko batazababa hafi mu gihe cyo kwibuka gusa ndetse ko na nyuma yaho wibuka bizakomeza.
Colonel Muvunyi uhagarariye ingabo zikorera mu karere ka Nyamasheke, yabibijeje mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.
Yagize ati: “Ingabo na polisi bifatanije namwe (abacitse ku icumu) mu kababaro kandi tubari inyuma”.
Yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside batakwemera ko yongera kubaho, anasezeranya abacitse ku icumu ubufatanye bwa gisirikare mu bikorwa bitandukanye.
Ati: “N’ubwo mwishimira ko abacitse ku icumu bose bubakiwe amacumbi ariko na ya yandi akomeye akenerwa no gusigwa irangi”.
Muri uyu muhango kandi hanatanzwe inkunga ku bacitse ku icumu batishoboye, bahabwa inkunga z’amatungo, inka n’ihene, amasuka n’izindi mpano zitandukanye, ahanini zibandaga kuzafasha umuntu igihe kirekire.
Hanashyinguwe imibiri igera kuri itandatu yabashije kuboneka mu murenge wa Macuba, yashyinguwe mu rwibutso rwa Hanika rurimo imibiri isaga 8.200.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|