Nyamagabe: Jenoside yatumye yihakana umuvandimwe we ngo badapfana

Umwe mu bantu mbarwa barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi mu karere ka Nyamagabe haguye imbaga y’Abatutsi bagera ku bihumbi 50, avuga ko yageze ubwo yihakana murumuna we kugira ngo batabicana bose dore ko we bari bamaze no kumutemagura ari hafi yo gupfa.

Atanga ubuhamya mu muhango wo kwibuka Abatutsi baguye aha i Murambi ku itariki 21/04/2014, uyu mubyeyi twahaye izina rya Uwimana kubera umutekano we yavuze ko ubwo abicanyi babasangaga mu cyumba bari barimo yahise avuga ko ari umwana w’Umuhutu wazanywe na nyina w’Umututsikazi aho ngaho agira ngo akize amagara ye, ariko bakanga bakamutema akikubita hasi indi mirambo ikajya imugwaho ntibongere ku mubona akarokoka gutyo.

Nyuma ngo yaje kuva muri iyo mirambo abicanyi bamaze kugenda ariko haza kuza abandi bantu baje kurangiza ababa bagihumeka hazamo n’undi wari umushumba wabo, maze amusaba ko yabeshya ko amuzi ari umwana w’Umuhutu wazanywe na nyina wari Umututsikazi n’uko aramwumvira arabikora.

Uwimana (imbere) atanga ubuhamya bw'ubuzima yabayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwimana (imbere) atanga ubuhamya bw’ubuzima yabayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’uko abo bicanyi bemeye ko atari mu bagomba kwicwa ngo na musaza we bari batemye mu gahanga yahise avuga ko nawe bava inda imwe ngo bamubabarire nawe baramuterura, hanyuma na murumuna we wari uryamye asa n’aho yapfuye nawe avuga ko bari kumwe ahita amwihakana kuko n’ubundi yabonaga ko atabasha kumutwara bamutemye mu nda kandi n’abicanyi bamaze kubahinduka ngo barabeshya ubwo babaye benshi.

Ati “Hari murumuna wanjye wundi yari aryamye ariko wabonaga asa n’aho yapfuye, aravuga ngo nanjye tuva inda imwe baravuga ngo ubwo mubaye benshi turabica murabeshya. Naramwitegereje kuko bari bamutemye inyama ze zo mu nda zari hanze, ndavuga nti nimvuga ko tuva inda imwe baratwica twese. Naravuze nti oya! Uriya ntabwo tuva inda imwe. Ntabwo nari kubona uko mutwara”.

Uwimana wari mu kigero cy’imyaka 10 mu gihe cya Jenoside akomeza avuga ko byageze n’aho yihakana se akavuga ko yitwa Kazitunga, ndetse bamubaza niba yakwica umuntu kugira ngo agaragaze ko atari Umututsi akabasubiza ngo : “nimumubona ndamwica”.

N’ubwo yabashije kurokokana na musaza we kuri iyo tariki 21/04/1994 ubwo bicaga Abatutsi bari bahungiye i Murambi, ngo yakomeje guhura n’ibibazo yenda kwicwa Imana igakinga ukuboko ariko musaza we ntiyabashije kurokoka kuko yatawe mu mwobo ari muzima mu maso ye.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 50.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 50.

Uwimana akomeza avuga ko nyuma ya Jenoside yabashije kwiyubaka, akiga akaba akora agatanga umusanzu we muri Leta, agashaka ndetse akanabyara. Akomeza agira inama urundi rubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi rutarabasha kwiyubaka kwirinda gutukisha imiryango yabo.

“Icyo nabwira abandi bana batariyubaka, ni uko bagomba guharanira imibereho yabo, bakirinda ikintu gituka izina ry’imiryango yabo, bakirinda kujya mu burara, bakirinda kujya mu bikorwa bibi kugira ngo izina ry’iwabo ritazasibangana cyangwa bakavuga ngo ni rwa rwana rwo kwa Kanaka,” Uwimana.

Abatutsi bagera ku bihumbi 50 bari bahungiye i Murambi hari hari kubakwa ishuri ry’imyuga batunguwe n’igitero mu rishyira ku 21/04/1994 mu ma saa cyenda, bagerageza kwirwanaho nk’ibisanzwe ariko baraganzwa kuko bari batewe n’abantu benshi kandi bafite intwaro.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Kana ka mama Imana iradukunda
God bless you and bless kwiyubaka kwawe

T-Kay yanditse ku itariki ya: 29-04-2014  →  Musubize

Ndi Ikarongo Muvuganire Abafuni Barimo Kurengana Bakora Amasaha Yicyirenga,atarage Ntwe Nareta

Omar yanditse ku itariki ya: 25-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka