Nyamagabe: Abarezi ngo bakwiye gufata iya mbere mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho

Ubuyobozi n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) barenga 200, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10/05/2013 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruherereye mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka. igikorwa cyari kigamije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guharanira ko itazongera kubaho ukundi.

Dr. John Ritayisire, umuyobozi wa REB, yatangaje ko abarezi aribo bakwiye gufata iya mbere mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko kugira ngo ibashe kubaho byigishijwe igihe kinini mu mashuri, ubu hakaba hariho uburezi bugamije gukumira ngo itazongera kubaho ukundi.

Abakozi ba REB berekwa kimwe mu byobo byari bishyinguyemo imibiri cyasigajwe ngo kijye gisurwa.
Abakozi ba REB berekwa kimwe mu byobo byari bishyinguyemo imibiri cyasigajwe ngo kijye gisurwa.

Ati: “Abarezi nibo bakwiye gutera intambwe ya mbere. Tuzi neza y’uko gutegura jenoside byatwaye igihe kirekire, tuzi neza y’uko byigishijwe mu mashuri ya Primaire, ya Secondaire ndetse na za Kaminuza.

Urebye uburezi dufite ubu ni ukugira ngo dukumire bitazongera kuba, twigishe indangagaciro zitumwa umwana w’umunyarwanda kura azi ikibi n’ikiza.”

Ubu mu mashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza byo mu Rwanda higishwa amateka ya Jenoside kuva ku itegurwa ryayo kugeza ku ngaruka yasize, kugira ngo abana babimenye bakiri bato. Abana banigishwa n’indangagaciro z’Abanyarwanda hagamijwe kuyikumira.

Dr. Rutayisire yakomeje avuga ko ubu hari kuvugururwa gahunda yo kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside, kugira ngo bafatanye n’izindi nzego bityo amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge biganze, mu gihe ingoma zabanje zimakaje amacakubiri.

Ati: “Turimo turanavugura n’iyo porogaramu tuvuga kugira ngo dufatanye n’izindi nzego zifite ubumenyi kuturusha, kugira ngo uretse n’indangagaciro, ubumwe n’ubwiyunge, amahoro bibe aribyo byiganza, kurusha uko ingoma za kera zirimo n’iz’igikoloni zagiye zigisha amacakubiri.”

Gusura urwibutso rwa Murambi ngo ni umwanya wo kwibuka Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kubasubiza icyubahiro. Ni n’umwanya wo kubwira abacitse ku icumu ko batari bonyine kuko Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda babari hafi, nk’uko Dr. Rutayisire yabitangaje.

Akomeza avuga ko abanyarwanda bose kuva ku bana kugeza ku bakuru bakwiye gukura isomo mu mateka ya jenoside u Rwanda rwanyuzemo bityo bagaharanira ko jenoside yakomeza kuba amateka ntizongere kubaho ukundi.

Nyuma yo gusura ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi no kunamira inzirakarengane zirushyinguyemo, REB yatanze inkunga ingana n’amafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda yo gufasha mu mirimo itandukanye ikorwa kuri uru rwibutso.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka