Nyamagabe: Abana barasabwa kwirinda abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2015, mu Karere ka Nyamagabe hibutswe abana bapfuye bazira Jenoside yakorewe Abatutsi maze basaba abana kwirinda abapfobya n’abahakana Jenoside ahubwo bagaharanira kumenya neza ibyabaye kandi nk’abayobozi b’ejo hazaza bakagira uruhare mu gukumira ababashuka.
Honorable Desire Nyandwi wari umushyisti mukuru muri uyu muhango yasabye abana kwirinda abahakana n’abavuga ko hapfuye abatutsi bake bagahimba imibare itari yo.

Yagize ati “Twabaruye abarenge miliyoni 1 n’ibihumbi 74 (1,074,000) bose bapfuye bazira ko ari abatutsi. Muri 2000 iyo mibare yemezwa n’inzego zibifitiye ububasha, abantu rero bazajya bababwira ngo hapfuye 200,000 cyangwa 800,000 muzabamagane kuko bafite ingebitekerezo baba bapfobya.”
Abana barasabwa kurushaho gusobanukirwa n’amateka yabaye mu Rwanda, nk’uko Alphonse Karengera uhagarariye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Kurwanya Jenoside yabigarutseho, kandi abana bakigira no ku byaye.

Yagize ati “Ibi byose muzajya mubisoma mu mateka, kugira ngo murebe icyabaye, ariko na none muvomemo ubwenge bwubaka igihugu.”
Abana bitabiriye uyu muhango wo kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside bavuga ko bahungukiye byinshi kandi ko bazagira uruhare mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwitwa Racheli Ukwitegetse avuga ko yasobanukiwe amateka kandi ko atazemerera abamutoza amacakubiri.

Yagize ati “Navanyemo isomo ryo kutumva amabwire, ryo kutumva amacakubiri, nk’ababyeyi bashyiramo abana babo amacakubiri, arikokubera isomo nkuye aha babimbwiye sinabyumva.”
Abana n’urubyiruko muri rusange ngo bakaba biteguye kujya banyomoza abavuga ko Jenoside itabayeho kandi bakavuga amateka uko bayasobanuriwe n’uko bayirebeye n’amaso yabo.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|