Nyamagabe: Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishiznwe Umutngo Kamere bateye inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside

Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere n’ububiko bw’impapuro mpamo (Rwanda Natural resources Authority), bateye inkunga y’amafaranga asaga miliyoni ebyiri n’igice abacitse ku icumu rya Jenoside batuye mu mudugudugu wa Gasaka, wo mu kagari ka Nzega ko mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe.

Ayo mafaranga akazakoresha mu gusana inzu 10 muri uyu mudugudu utuwemo n’imiryango igera kuri 57 y’abacikacumu, mu gihe biteganyijwe ko kuzisana bizatwara amafaranga agera kuri miliyoni eshatu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22/6/2012 nibwo abacitse ku icumu batuye muri uyu mudugudu bagejejweho inkunga n’abakozi ba RNRA basaga 100, nyuma y’igikorwa cyo gusana amwe mu mazu ari muri uyu mudugudugu yatangiye gusenyuka.

Nkurunziza Emmanuel, umuyobozi RNRA yatangaje ko abakozi b’iki kigo biyemeje gufasha abacitse ku icumu baba muri uyu mudugudu gusana aya mazu.

Ati: “Nkaba mvugira abakozi twazanye yuko dufata ingamba z’uko iki kibazo tukigira icyacu, tukagikemura mu ngufu zacu. Twese nta bushobozi buhambaye dufite ariko imbaraga zegeranyijwe nta kintu zananirwa kugeraho”.

Mukashyaka Maria, umwe mu bagize imiryango igomba gusanirwa amazu muri uyu mudugudu yatangaje ko yashimishijwe no kuba inzu ye igiye gusanwa.

Ati: “Twishimye cyane kubera imvura yajyaga kugwa ukabona ko umuyaga uyitwara, inzu zarasenyutse, zimwe zirava none badutekereje baraza barabidukorera turishima”.

Nyuma y’iki gikorwa iri abakozi ba RNRA, bagiye gusura urwibutso rwa Murambi rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uru rwibutso babashije gusobanurirwa amateka y’u Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside, berekwa n’ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi biri muri uru rwibutso. Uru rwibutso narwo baruhaye inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka