Nyagatare: Yashyize ibuye mu gaseke ko gufasha abarokotse Jenoside

Igihe abandi bashyiraga amafaranga mu gaseke yo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, umwana w’umunyeshuri wo mu murenge wa Musheri, mu karere ka Nyagatare washyizemo ibuye.

Nyuma y’icyo gikorwa, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Sabiti Fred, yiyamye abantu baha abana babo uburere bwa kigome. Kuba abana bageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye batazi uko jenoside yagenze bituma umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko umwana wo muri icyo kigero nta handi yaba yarakuye ubugombe bw’ubushinyaguzo nk’ubwo hatari ku babyeyi be.

Yagize ati “Uyu mwana afite ababimutumye kuko we ntacyo yakabaye apfa n’abarokotse Jenoside kandi yarabaye atariho.”

Sabiti Fred yasabye abaturage kwirinda amagambo n’ibikorwa bipfobya Jenoside kandi bikanasesereza abarakotse Jenoside. Yabasabye gushingira ku masomo meza bize mu biganiro bahawe mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 18 abazize Jenoside kandi bakanabyigisha abana babo ndetse n’abo bazi bose.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare yasobanuye ko abaturage bagomba guharanira gushaka icyabateza imbere aho kwirirwa mu bikorwa n’amagambo bigayitse bisenya kandi bigasubiza igihugu inyuma. Yagize ati “Ntituzihanganira abantu bashaka kudusubiza mu mateka mabi ya Jenoside.”

Depite Bwiza Connie wari wifatanyije n’abaturage ba Nyagatare mu gikorwa cyo gusoza icyunamo, tariki 13/04/2012, yasabye abaturage kwirinda ikintu cyose cyatuma batera urubyiruko gutekereza nk’inyamaswa.

Ati “Umubyeyi uzafatwa yigisha abana icyatuma batekereza mu buryo bwa kinyamaswa azabiryozwa.” Yasabye akandi abana guhakanira ababyeyi babo igihe cyose babigisha amacakubiri n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

nukuri ababyeyi bararengana abana bari muri icyo kigero iyo ugize ibyago arakunanira atari uko utamutoje ikinyabupfura ahubwo sinzi uko mumutwe wabo biba bimeze. gusa ntiyabura kujya mukigo kigisha umuco agasobanurirwa neza naho ubundi ntibyoroshye

alice yanditse ku itariki ya: 18-04-2012  →  Musubize

Manawee!Birababaje rwose.nubwo arumwana simuto niko bitangira.gusa ndumva guhita ushinja ababyeyi bidakwiye kuko abana bageze muricyo kigero bakora ibintu bibi byinshi bikanga ubugimbi ahubwo buriya hari abandi bana babiganiyeho bamubaze neza.nkubu Rubavu harabonumvise bagiye muri critet batura udupapuro tutanditseho kdi bazi kobari munzu y’Imana.kdi nabo biga2eme secondaire,ubworero iperereza rikorwe impandezose batagwiriye ababyeyi b’umwana gusa,ubwose nibasanga ntabo agira?aha birakomeye

Tchimbila Eric yanditse ku itariki ya: 16-04-2012  →  Musubize

Uwo mwana yakoze igikorwa kigayitse ndetse kitakagombye gukorwa n’umuntu wo mu kigero cye. Ariko mbere yo guhamya ko yaba yarabitumwe n’ababyeyi be,uwo mwana yakagombye kubanza kubazwa uko igitekerezo cyamujemo n’impamvu yabimuteye. Byagaragara ko ari ababyeyi be cyangwa abandi bantu bakuru babimushyizemo cyangwa bamutumye bakabihanirwa hakurikijwe amategeko. Muri make umwanzuro nta shingiro ufite. Nongere ariko mbisubiremo, igikorwa ubwacyo kiragayitse kandi ni icyo kwamaganwa pe; n’uwagikoze azahanwe ku mugaragaro hashingiwe ku mategeko.

shishoza yanditse ku itariki ya: 16-04-2012  →  Musubize

umwana wiga muri iyo myaka hari igihe abikora atari uko iwabo babimutumye ari derangement nawe ubwe yibazaho akuze ikamushobera ibyo yari arimo ko twajyaga ducunga mu kiriziya abandi bacecetse ukumva umwana ataye ikiyiko hasi kandi abishaka ari nacyo yakizaniye ubwo nabwo ni ababyeyi?tujye tunareba ubikoze imyaka afite nuko asanzwe muri societe two gushyuha mu mitwe ahubwo twigishe abo bana wasanga iwabo batanabizi nawe yabikoze yumva ari imikino gusa si byiza

shishoza yanditse ku itariki ya: 16-04-2012  →  Musubize

Ariko se ubu iki gihe haracyasabwa amafr.yo gufasha abarokotse genocide? Leta nifate inshingano zayo maze ireke kwaka imisanzu ya burigihe itagaragaza n’ibyo ikora.

Nzabanumva yanditse ku itariki ya: 15-04-2012  →  Musubize

Ko bidasanzwe ngo ibuye? ubwo se uwo mwana ko mbona yiga ibyo yiga bizamumarira iki? Nizere ko ababyeyi be bagomba gutabwa muri yombi bagasobanura iby’ubwo burere batoje uwo mwana ariko ikigaragara n’uko uwo mwana adakwiye kuba mu bandi bana yaranduye atyo.

Ariko kandi nawe yakabije cyane!!!!!!!!! Ubwo abandi bashyiragamo inotio n’ibiceri buri wese uko yifite hanyuma we agaseke kamugezeho ashyiramo ibuye ngo nawe arafashije. Urwo rwana ni urushinyaguzi narwo ntibazarwaihanganire na busa.

yanditse ku itariki ya: 15-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka