Nyagatare: Bicaga Abatutsi bakabeshya ko bishe Inkotanyi

Padiri Rutinduka Laurent umwanditsi ku mateka ya Jenoside yifuza ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyagatare yakwandikwa akamenyekana kuko hari abayahakana.

Padiri Rutinduka, umwanditsi ku mateka ya Jenoside
Padiri Rutinduka, umwanditsi ku mateka ya Jenoside

Padiri Rutinduka yavukiye ahitwa i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, ahahoze ari muri Komini Murambi yayoborwaga na Gatete Jean Baptiste.

Yanditse igitabo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Murambi by’umwihariko iwabo i Kiziguro.

Avuga ko urugamba rwo kubohora igihugu rugitangira, Abatutsi bishwe cyane i Nyagatare, babeshyerwa kuba ari Inkotanyi.

Ati “Boherezaga abasirikare kurwana n’Inkotanyi bagatinya, ahubwo bakica Abatutsi barangiza bagatangaza ko Inkotanyi bazimaze kandi atari byo. Hari batayo yakuwe i Kibungo birazwi ko aho kujya ku rugamba n’Inkotanyi biyiciye Abatutsi barigamba bati “Twazimaze Inkotanyi.”

Padiri Rutinduka avuga ko hari abantu bajya bavuga ko i Nyagatare nta Jenoside yahabaye bitwaje ko Inkotanyi zahageze kera nyamara byari ibirindiro bya Nsabimana (Castar).

Avuga ko ubuyobozi bukwiye gukora ibishoboka byose, amateka ya Jenoside ya Nyagatare akandikwa akamenyekana akanyomoza abavuga ko nta Jenoside yahabaye.

Agira ati “Itariki ya 08 Ukwakira 1990, hano Umututsi wa mbere yarishwe, abandi bagiye gufungirwa i Ngarama bamwe babatwara i Byumba bicirwayo, hakurya y’icyambu banazwe mu Muvumba, mu maranshi baratwikiwe baricwa.”

Ibi Padiri Rutinduka yabitangaje ku wa 10 Mata, ubwo AERG Ingenzi muri kaminuza ya East Africa Rwanda yibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mushabe uyobora Nyagatare avuga ko biteguye gufatanya n'uwabafasha kwandika amateka ya Jenoside i Nyagatare
Mushabe uyobora Nyagatare avuga ko biteguye gufatanya n’uwabafasha kwandika amateka ya Jenoside i Nyagatare

Mushabe David Claudian, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko bagiye kwifashisha kaminuza ebyiri ziri mu karere, abanditsi n’abarokotse haboneke igisubizo ku bibaza kuri Jenoside yakorewe Nyagatare.

Ati “Imbaraga zirahari, dufite kaminuza ya East Africa na Kaminuza y’u Rwanda (UR), bafite abashakashatsi, abandi nka Rutinduka barahari kandi azi byinshi, ni ukwegera n’abarokotse tukabona amakuru agakusanywa akandikwa, tuzafatanya bikorwe.”

Komini Muvumba yayoborwaga na Rwabukombe Onesphore. Mu mwaka wa 2015, Rwabukombe yakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwo mu Budage, rumaze kumuhamya ibyaha bya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Leta ikwiriye kudufasha gukurikirana abacu bishwe bashijwa kuba ibyitso by’Inkotanyi taliki 2/10/1990 mu maranche ya Gakirage, Kiboga, Mihingo,Cyonyo hishwe abatubatutsi bagera Ku ijana bicwa na basilikare bari bavuye mukigo cya byumba abenshi bariwe nimbwa abandi barabatwika nubu ntibarabona gikurikirana, leta ikwiye kudufasha bagahabwa ubutabera.

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 31-07-2019  →  Musubize

Rwose na hano I Kigali,iyo abari ku irondo bagufataga uri umututsi,barakwicaga ngo uri inkotanyi.Ariko se n’ubundi,umututsi aho yabaga ari hose,ku ishuli,ku kazi,mu kabari,muli taxi,ndetse no mu nsengero,bamwitaga inkotanyi.Birabaje kubona umuntu yica undi muntu,nyamara adashobora kumuzura.Ni ugusuzura imana yamuremye no kwikatira kutazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo,no kutazabona umuzuko wo ku munsi wa nyuma Yesu yasezeranyije abantu bumvira imana.

hitimana yanditse ku itariki ya: 13-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka