Nyabihu: Yiyemeje gufatanya n’uwababariye umuryango we mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere
Nshizirungu Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Gisozi, Akagari ka Nyirakigugu mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu ashimira Kayisire Anastase warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wababariye ababyeyi be nyuma yo gusahura imitungo y’iwabo, ndetse ahitamo kwifatanya nawe mu nzira yo kwiteza imbere ndetse no mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu ishyirahamwe “Isange mu Ndorerwamo”.
Nshizirungu agira ati “Kayisire utubereye perezida wa Koperative, twari duturanye kera, ndabyibuka nari umwana. Iwabo rero baje kwicwa muri Jenoside noneho uruhare iwacu babigizemo basahuye imitungo y’iwabo. Data yaragiye mvuye muri Congo [RDC] nsanga mama ari we uri kuburana imitungo”.
Akomeza agira ati “Ubwo rero biba ngombwa ko tumusaba imbabazi araziduha, anadusaba ko twabana muri iyi iri shyirahamwe bitewe n’uko yari atubabariye, ubwo yumva ko twamuba hafi tukabana mu ishyirahamwe”.

Nshizirungu akomeza avuga ko kuba umuryango we warababariwe kwishyura imitungo wasahuye ifite agaciro k’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda bimuha isomo rikomeye.
Ati “Bifite icyo binyigisha ku bijyanye n’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge. Nk’umuntu twahemukiye akatubabarira mwiyumvamo nawe akanyiyumvamo, nkurikije n’ibyo yadukoreye kandi ntaho ubwishyu bwari kuzava”.
Nshizirungu asaba buri muntu wese kwirinda icyasesereza uwarokotse Jenoside muri ibi bihe byo kwibuka. Avuga ko ari ibihe bikomeye mu Rwanda byerekana amateka mabi adateze gusibangana yaranze u Rwanda buri wese aba akwiriye kwigiraho ndetse agaharanira ko bitazasubira ukundi. Asaba buri wese kwiyumva muri gahunda ya “Ndi umunyarwanda”.

Kayisire Anastase wababariye umuryango wa Nshizirungu we agira ati “Iyo mbona hari abantu batandukanye bashima ibikorwa nakoze byo kubababarira, nanjye biranezeza kuko uruhande rumwe nk’uko nkunze kubivuga nararuhutse kandi nabo narabaruhuye”.
Kayisire avuga ko mbereb yabonaga umuryango wa Nshizirungu ufite ubwoba ndetse n’aba babo bamubona bagahunga, bikubitiraho ko yari yarahawe amahugurwa ku isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge ahitamo kubababarira.
Akomeza agira ati “mbere ntaratanga imbabazi numvaga mboshye kandi mfite uburemere, ariko maze gutanga imbabazi nararuhutse bituma nongera no gutekereza n’ejo hazaza”.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iyaba bose bafataga urugero nkuru twagira impinduka nziza mugihugu