Nyabihu: Minisitiri Mujawamariya aragaya abagoreka amateka ya Jenoside

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, asanga igihe kigeze ngo abagitsimbaraye ku muco mubi wo kugoreka amateka ya Jenoside n’abayavuga uko atari bahindure iyo migirire, kuko bikoma mu nkokora gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Imibiri ine y'Abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
Imibiri ine y’Abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 13 Mata 2022, mu Karere ka Nyabihu, mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango wabereye ku rwibutso rwa Mukamira, ahanashyinguwe mu cyubahiro imibiri ine y’inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Muri iyi myaka 28 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, Murekatete Diane wayirokotse, yari ayimaranye intimba ituruka ku kuba atari yakabonye bamwe mu bagize umuryango we, ngo abashyingure mu cyubahiro.

Kuri ubu bisa n’aho iyo ntimba yatangiye gucogora, nyuma y’aho imibiri itatu ya babyara be, ibonetse aho yari yarajugunywe; bakaba ari bamwe mu bashyinguwe mu Rwibutso rwa Mukamira.

Yagize ati “Imyaka 28 yari ishize tugishakisha imibiri yabo, twarayibuze. Mu gihe aho yari yarajugunywe ba nyiri amasambu bo bayihingiragaho, bakayirohaho itaka, twe tugahorana imitima ihagaze, twibaza irengero ryabo byaratuyobeye. Nyuma yo kubabone ubu bakaba banashyinguwe mu cyubahiro hamwe n’abandi, umutima wanjye ndumva wururutse, ndishimye cyane, kuko ubu noneho baruhutse imvura yahoraga ibanyagirira mu bisambu. Ubu igisigaye ni ukujya tuza kubibuka, tubazaniye indabo tuzi neza ko baruhukiye mu mahoro”.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Nyabihu, bagaragaza ko bagishengurwa no kuba hari abagitsimbaraye ku kudatanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside; n’aho iyo mibiri igenda iboneka, hakaba abayitirira ukundi kuntu, gutandukanye no kuba ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Ibi abarokotse Jenoside, babifata nko kuyobya uburari ku babikora, no kuba baba bagamije gusibanganya ibimenyetso. Ibi bakabifata nk’ibyabangamira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Juru Anastase, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyabihu agira ati “Tumaze iminsi tugira imbogamizi zo kuba hari abantu bagira ubushake bwo kuduha amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abacu bishwe muri Jenoside, tukayishakisha, yamara kuboneka, bamwe bakayitirira ukundi kuntu. Aho usanga hari n’abatinya kuyitirira iy’abo mu gihe cy’abacengezi. Ibi tubibona nk’ibishobora kudusubiza inyuma mu ntambwe twari twaratangiye y’ubumwe n’ubwiyunge”.

Juru atanga ingero z’imibiri 19 yabonetse mu Murenge wa Karago, ariko ikaba imaze hafi imyaka ibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, kubera izo mbogamizi.

Minisitiri Mujawamariya yabwiye abaturage ko komora ibikomere nyako ku barokotse Jenoside binajyana no kubaha amakuru y'ahajugunywe imibiri y'ababo
Minisitiri Mujawamariya yabwiye abaturage ko komora ibikomere nyako ku barokotse Jenoside binajyana no kubaha amakuru y’ahajugunywe imibiri y’ababo

Innocent Tuyizere, na we warokotse Jenoside ati “Hari abacu bazimiye burundu, bitewe n’uko babaga bishwe bakaribwa n’imbwa zo mu mashyamba harimo n’irya Gishwati; ariko hakaba n’abo tutazi iyo abicanyi bagiye babajugunya. Nyamara bamwe mu babigizemo uruhare, barimo abo twari duturanye dusangira akabisi n’agahiye, babireberaga bikorwa, abandi banabyijandikamo, ariko kugeza uyu munsi bakaba bakomeje kutwima amakuru y’aho abacu bari ngo tubashyingure mu cyubahiro”.

Ati “Abo nk’uko twateye intambwe yo kubababarira, na bo tubasaba tubinginze ko batwereka aho abacu bari, tubavaneyo, tubazane bashyingurwe mu cyubahiro”.

Ubuhamya bwatangiwe muri uwo muhango bwagarutse ku buzima bushaririye Abatutsi babayemo mbere ya Jenoside no mu gihe yakorwaga, ariko kandi by’umwihariko, bashima Ingabo za RPF Inkotanyi zunamuye icumu, zikagahagarika Jenoside, ubu Abanyarwanda bakaba babayeho batekanye.

Murekatete Diane ufite abe bashyinguwe muri uru rwibutso ashima Inkotanyi zabarokoye
Murekatete Diane ufite abe bashyinguwe muri uru rwibutso ashima Inkotanyi zabarokoye

Murekatete ati “Ingabo za RPF Inkotanyi zunamuye icumu ryari ritumereye nabi, zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, none ubu turatekanye. Ese ubu iyo zitabaho, ngo zongere kubaka amashuri abana bari kwiga gute koko? Iyo zitabaho ngo ziduhe amacumbi, abari batwikiwe amazu abandi basenyewe, ubu baba batuye hehe?”

Ati “Ko zatugabiye inka zidukamirwa mu gihe izacu zari zarasahuwe, izindi barazitemaguye, ubu tuba tunywa amata dukuye hehe? Ya majoro twararaga mu bigunda, imvura itunyagira, benshi muri twe twaratemaguwe, tutagira udutabara, iyo zitahaba twari kuba aba nde? Turazishimira ukuntu zitangiye ubuzima bwacu n’igihugu, zigaharanira ko Abarokotse Jenoside bongera kugarura icyizere cy’ubuzima”.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, akaba n’imboni y’Akarere ka Nyabihu muri Guverinoma, yagaye abagitsimbaraye ku kudatanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside.

Yagize ati “Ntabwo ari ibintu byoroshye kwiyubaka, mu gihe hari abagifite ababo bakinyagirirwa hirya no hino, aho bamwe banyagirwa n’imvura abandi banatembanwa n’amasuri. Twibutsa buri Munyarwanda wese, ko kubaka uwacitse ku icumu rya Jenoside, bitagarukira gusa mu kumuha inzu, ifunguro, kumurihira ishuri cyangwa kumuha amafaranga; ahubwo binajyana no kumumenyesha aho abe bajugunywe, kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Ababyirengagiza nkana, ni abo kugawa. Tubasaba ko bishyira mu mwanya w’abarokotse Jenoside. Nibatange amakuru yafasha kumenya ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro”.

Imibiri ine yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Mukamira, yiyongera ku yindi mibiri 2202 y’Abatutsi bazize Jenoside, isanzwe iruhukiye muri uru rwibutso.

Ni mu gihe muri ako Karere kari mu tugize icyahoze ari Komini Nkuri, habarurwa Abatutsi 7,645 bishwe mu gihe cya Jenoside. Kugeza ubu imibiri igera ku 1216, ikaba ariyo itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Juru Anastase, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyabihu
Juru Anastase, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyabihu

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka