Nyabihu: Gusura inzibutso bibafasha kurushaho kubana nk’abavandimwe

Abaturage b’Akarere ka Nyabihu 63 bari mu byiciro bitandukanye bavuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi ari umwanya ukomeye utuma barushaho kubona ububi bwa Jenoside, bityo baharanire kurwanya amacakubiri hagati yabo.

Simpenzwe Pascal, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyabihu yasobanuye impamvu bavuye i Nyabihu barenga inzibutso nyinshi baza gusura urwibutso rwa Gisozi.

Simpenzwe ati “Twaje kuri uru rwibutso rwa Gisozi nk’urwibutso rufite amateka yihariye kugira ngo dushobore kumva neza amateka ya Jenoside kubera ko hano hari amakuru menshi yihariye asa n’aho yunganira ayo mu turere dutandukanye.

Bazanye n’urubyiruko rugize urunana rw’urungano. Urwo rubyiruko rurimo urufite ababyeyi bagize uruhare muri Jenoside, hakabamo urubyiruko rwo mu miryango yakorewe Jenoside yakorewe Abatutsi. Harimo n’urubyiruko rwatahutse vuba ruva mu buhungiro butandukanye. Mu basuye urwo rwibutso kandi harimo abavutse ku bafashwe ku ngufu muri Jenoside ndetse n’abana bavuka ku bakoze Jenoside.

Simpenzwe Pascal, umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Nyabihu
Simpenzwe Pascal, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyabihu

Bazanye n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo aba Ibuka, AVEGA, n’imboni z’ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo bashobore gufatira hamwe ingamba zo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, bamaze kwirebera amateka ya Jenoside agaragara ku rwibutso rwa Gisozi.

Simpenzwe ati “Ntabwo duhagaze neza muri raporo yagaragajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, byagaragaye ko turi inyuma cyane, ariko ni yo mpamvu tuba tugomba gufata ingamba kugira ngo tugere ku bumwe n’ubwiyunge bukwiriye.”

Uwo muyobozi avuga ko hari byinshi byakozwe, aho nk’urubyiruko rwavuye mu itorero. Ibyo bigishijwe mu itorero byatumye batekereza ku byo bahura na byo mu ngo zabo bituma bafata umugambi wo kuvuga ngo “Reka twimenyere amateka y’ukuri, atari ya mateka y’amagambo cyangwa se yo mu mpapuro, ahubwo dusure n’inzibutso zishoboka zose kugira ngo dushobore kwigisha ababyeyi bacu n’abaturanyi kuko iyo urebye nk’abana bafite ababyeyi bagize uruhare muri Jenoside, ababyeyi babo bajyaga kubasura bakababwira ko bafunzwe kubera bariya, ntibavuge ko bafunzwe kubera Jenoside ahubwo bakababwira ko bafunzwe kubera Abatutsi.”

Ati “Icyo ngicyo cyatumye tuza kubereka ukuri kw’ibintu. Mboneyeho n’umwanya wo gusaba ababyeyi kubwiza abana babo ukuri kuko ukuri ni ko kuzubaka iki gihugu. Dukomeje kugendera ku kinyoma ntitwazagera iyo twifuza.”

Banasuye ingoro ndangamateka y’urugamba rwo kubohora igihugu iri mu nyubako Inteko Ishinga Amategeko ikoreramo.

Simpenzwe avuga ko amateka agaragara kuri iyo ngoro n’agaragara ku rwibutso afite aho ahuriye kuko Abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside, ariko na none Abanyarwanda b’intwari bagira uruhare mu kuyihagarika.

Ati “Iyo ngoro tuyigiraho isomo ryo gukunda igihugu, isomo ry’ubwitange, isomo ryo kutireba ahubwo ukareba inyungu rusange. Ni cyo twifuza ku Rwanda rwacu, ni cyo twifuza ku rubyiruko rwacu.”

Niyoyita Jean Claude wo mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jenda avuga ko impamvu baje ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi ari ukugira ngo bamenye neza amarorerwa yabaye mu Rwanda.

Ati “Iwacu tugira inzibutso mu Karere ariko twagize amatsiko twumva ko tugeze na hano ku Gisozi byarushaho kudufasha gusobanukirwa no kumenya amarorerwa yabereye na hano muri Kigali nubwo no mu Karere iwacu na ho byahabaye.”

Niyoyita Jean Claude avuga ko gusura inzibutso zitandukanye bituma bamenya neza uko Jenoside yakozwe hirya no hino mu gihugu
Niyoyita Jean Claude avuga ko gusura inzibutso zitandukanye bituma bamenya neza uko Jenoside yakozwe hirya no hino mu gihugu

Niyoyita warokotse Jenoside avuga ko yasigaranye na mushiki we umwe gusa, mu gihe mu muryango wabo bari abantu barindwi. Ibyo yabonye ku Gisozi ngo azabihuza n’ibyabaye iwabo muri Nyabihu, bityo bimufashe kwigisha abagipfobya n’abahakana Jenoside.

Antoinette Niyonteze wo mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jenda we yagize ati “Kuza hano byamfashije cyane kuko twasuye ibice bitandukanye. Twatangiriye ku mateka y’u Rwanda mbere y’umwaduko w’Abakoloni, tureba uburyo Abanyarwanda bari babanye mbere y’umwaduko w’Abakoloni. Abanyarwanda bari abavandimwe, basangira akabisi n’agahiye, nta wabameneramo, nta n’uwabacamo ibice kuko bari abavandimwe.”

Niyonteze asobanura ko bamenye ko abakoloni baje bacamo Abanyarwanda ibice, abakoloni bafata ibyo Abanyarwanda bitaga ibyiciro bijyanye n’ubukungu, babyita amoko. Mu gihe mu Rwanda mbere hari amoko 18 mu muryango nyarwanda, abakoloni bo ibyiciro by’ubukungu Abanyarwanda babarizwagamo babihindura amoko.

Ayo macakubiri abakoloni bayacengeje mu Banyarwanda b’icyo gihe na bo barabyumva, kugeza ubwo bigeza Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Niyonteze asaba Abanyarwanda kubana nk'abavandimwe bakima amatwi ibibatandukanya
Niyonteze asaba Abanyarwanda kubana nk’abavandimwe bakima amatwi ibibatandukanya

Niyonteze ati “Mu by’ukuri nkanjye w’urubyiruko wageze aha ngaha, nkareba uburyo Abanyarwanda bari babanye mbere y’umwaduko w’Abakoloni, nkareba uko babanye mu gihe cy’abakoloni, nkareba n’icyo byatugejejeho, icyo nsabwa nk’urubyiruko ni uko ngomba kujya gusobanurira bagenzi banjye tutazanye aha ngaha, nkabasobanurira uko u Rwanda rwahoze, uko u Rwanda rwabaye mu gihe cya Jenoside n’uko u Rwanda ubu ngubu rugomba kuba. Ubu ngubu Abanyarwanda bagomba kubana nk’Abavandimwe kuko abiyita Abahutu n’Abatutsi usanga basangiye amoko y’Abanyarwanda bose babarizwamo uko ari 18.”

Ati “Amoko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa si amoko akwiye kuranga Abanyarwanda, ahubwo Abanyarwanda dukwiye kurangwa na Ndi Umunyarwanda, mbere yo kwiyumvamo ubundi bwoko ukumva ko uri Umunyarwanda kuko kuba Umunyarwanda ni ko gaciro k’u Rwanda ni na ko gaciro k’Umunyarwanda.”

Andi mafoto:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka