Nyabihu: Basanze iwe imibiri y’abishwe muri Jenoside ayita amagufa y’imbwa

Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Nyabihu buhangayikishijwe n’abimana amakuru yahatawe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, naho bayisanze bakayita amagufa y’Imbwa.

Mu Karere ka Nyabihu baributse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mu Karere ka Nyabihu baributse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ni ikibazo cyagaragajwe kuwa Gatatu tariki 2 Gicurasi 2018, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Jenda, uvugwamo ubwicanyi ndega kamere.

Ni umurenge wari ukomokamo abakomeye bagize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe abatutsi barimo Theoneste Bagosora.

Kayumba Jean Pierre umukozi wa Ibuka Nyabihu, avuga ko mu karere ka habarurwa Abatutsi barenga ibihumbi birindwi bicwe mu gihe cya Jenoside.

Ariko ngo iyo barebye abamaze gushyingurwa mu cyubahiro basanga imibiri y’abatutsi bagera ku 1200 batarashyingurwa mu cyubahiro.

Agira ati “Tubarura ibihumbi birindwi, nyamara abashyinguwe mu cyubahiro ntibageraho. Mu rwibutso rwa Mukamira dushyinguye abarenga gato ibihumbi 2, naho mu rwibutso rwa Kanzenze duhuriyeho n’Akarere ka Rubavu hashyinguwemo ababarirwa mu bihumbi bine, dusanga imibiri ya bene wacu igera ku 1200 itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.”

Kayumba avuga ko hari abaturage bagira ubutwari bwo kwerekana ahatawe imibiri y’abishwe muri Jenoside, cyakora ngo hari n’abandi binangira bakabihisha.

Ati “Duheruka ku bona umubiri mu kagari k’Akabatezi mu murenge wa Jenda, ni umubiri w’umubyeyi yishwe ahetse umwana, umuhinzi niwe wabitubwiye dushatse amakuru dusanga ko uwo mubyeyi bamwicanye n’umwana dushaka imibiri yabo iraboneka.”

Akomeza avuga ko hari n’abinangira, “Mu kagari ka Bukinanyana twahawe amakuru ko hari abana batatu bishwe bakajugunywa mu musarane, tugiye kureba banyiri urugo batwereka ubwiherero bwo muri 2012, abaturage bemeza ko isenywa, twaje gusanga ubwiherero bwatawemo abantu barabwubakiyeho igikoni, tugisenye dasangamo ibice by’imibiri imwe ibindi birabura. Tubajije banjiri urugo batubwira ko ibice twabonye ari amagufa y’imbwa zabo.”

Kayumba avuga ko iri ari ipfobya riri ku rwego rwo hejuru, mu gihe umuntu adashobora gutanga amakuru, n’igihe abonetse agatesha agaciro ibyakozwe avuga ko amagufa y’abantu ari amagufa y’imbwa.

Ati “Ancilla Nyirandemeye abaturanyi bavuga ko atigeze yorora imbwa, ikindi amagufa y’umuntu n’imbwa biratandukanye cyane, ni ikibazo cy’ipfobya dufite mu karere ka Nyabihu, abantu banga gutanga amakuru ngo dushyingure abacu.”

Niyoyita ukuriye Ibuka mu murenge wa Jenda avuga ko abatanze amakuru y’abishwe muri Jenoside ntiwe ubakurikirana, agahumuriza abaturage gutanga amakuru.

Ati "Hari imibiri myinshi yandagaye ku musozi, mudufashe tubabone, abapfuye ntibiyishe, kandi ntibihambye, byakozwe n abariho bikiza umunuko. Mubatwereke tubashyingure mureke kubita amagufa y imbwa."

Uwanzwenuwe Théoneste Umuyobozi w’ Akarere ka Nyabihu ashishikariza abaturage gutanga amakuru kuhatawe abantu akanenga abantu bakuru babizi bagaceceka mu gihe abana aribo batanga amakuru.

Ati "gutanga amakuru ugaragaza ahatawe abantu ntibihanirwa, mudufashe mutange amakuru, biratangaje kuba abana bato aribo batanga amakuru mu gihe abakuru babibonye batayatanga kandi babizi."

Abacitse ku icumu rya Jenoside mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu, bavuga ko Jenoside yari ifite ubukana, bitewe no kuba haravukaga abayobozi bakuru, ariko yongerwa umurenge na Konseye waho witwa Nyirakamodoka.

Mu makomini ya Giciye, Karago, Nkuri na Mutura, ibikorwa byo kwica abatutsi byatangiye 1990, ibi byatumye hari imiryango myinshi yazimye bitewe n’igihe kirekire ubwicanyi bwagiye bumara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

duhora dusabwa gutanga imbabazi nyamara abo badusaba ko tuziha ntagihe batabwiwe kuzisaba bakavunira ibiti mumatwi,nyamara igihe bababwiye,kwica abatutsi babifashe ako kanya ndetse byanze kubavamo,nabo bazisaba nukubura uko bagira ntibabivana kumutima barazisaba aliko ntibavuga bene wabo bafatikanije yewe ntibavuga naho bataye abantu uretse nuwo mutindi wumugore abagabo baraho ndetse bamwe nibo bataye abo bantu aho nuyu munsi njye nibaza abari batuye hafi ya bene aho impamvu badakurikiranwa!!aliko tugahora muli mutange, imbabazi nkaho ali ruswa yo kugirango dukunde tubane,abafite u murage wubwicanyi basigiwe na basekuru naba se ntuzakurwa ho namagambo uvaho ali ko uwo apfuye mwigishe abana abandi mubareke barize kandi barafashe!

gakuba yanditse ku itariki ya: 6-05-2018  →  Musubize

Bafatwe bafungwe bibere abandi urugero.

MINANI yanditse ku itariki ya: 5-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka