Nyabihu: Abo barokoye muri Jenoside barabifuriza kuzajya mu ijuru
Sinangumuryango Moise na Ndagijimana Jean Bosco bamwe mu baturage b’akarere ka Nyabihu bagize ubutwari n’umutima wa kimuntu wo gufasha Abatutsi mu gihe cya Jenoside, ubu abo bafashije baracyariho kandi barabifuriza ngo Imana izababahembere.
Abo yafashije muri Jenoside ubu bakaba bararokotse bahobeye Sinangumuryango barira, bamwifuriza kuzajya mu ijuru banamushimira ubutwari n’umutima w’impuhwe we na bagenzi be bagize.

Sinangumuryango na Ndagijimana bavuga ko atari ku bwabo ahubwo Imana ariyo yabibafashijemo ikita ku bana bayo baziraga ubusa, ari inzirakarengane.Yongeraho ko burya umuntu akora ikiza Uwiteka nawe abimufashamo.
Aba bagabo bombi bavuga ko bishimira cyane kubona abo bafashije bakarokoka Jenoside baganira. Bati “Ubu ni imiryango yacu myiza itunezeza”.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Nyabihu, Juru Anastase, umuyobozi w’akarere ka Nyabihu ndetse n’uhagarariye ingabo, n’abandi bagiye bafata ijambo mu ijoro ryo kwibuka, bashimiye aba bagabo bagize ubutwari bwo gufasha Abatutsi mu gihe cya Jenoside.
Babasabye gukomeza ubwo butwari n’uyu mutima mwiza, banasabwa kutazabyihererana ahubwo bakanabitoza abandi Banyarwanda bityo benshi bakabigiraho bakajya barangwa n’umutima w’impuhwe.

Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|