Nyabihu: Abakozi b’uruganda rw’Icyayi biyemeje guharanira ko Jenoside ihafite inkomoko itazongera ukundi
Kubera amateka yihariye y’uko abatekereje, abateguye ndetse n’abashyize mu bikorwa Jenoside bafite inkomoko mu Karere ka Nyabihu, abakozi b’uruganda rw’Icyayi rwa Nyabihu biyemeje guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itazongera ukundi.
Uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu (Nyabihu Tea Factory) ruri mu Murenge wa Karago yahoze ari Komine Karago, ari naho havuka uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, ikaba ihana imbibi na Komine Giciye yavukagamo umugore we nka bamwe mu bari ku isonga mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni Akarere gafatwa nk’akabaye ikibatsi cya Jenoside yakorewe Abatutsi igakwira Igihugu cyose, kubera ko nyuma yo kwanga gushyikirana igihe FPR Inkotanyi yateguraga imishyikirano hagati yayo na Leta y’u Rwanda, Col Bagosora uvuka mu Murenge wa Jenda uri muri ako Karere yavuze ko agiye gutegura imperuka ku batutsi, kimwe n’ijambo Léon Mugesera yavugiye ku Kabaya ahahana imbibi na Nyabihu.
Ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama ruri mu Karere ka Bugesera, kuri iki cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu, bavuze ko nyuma yo kwigira ku mateka yaranze ingengabitekerezo ya Jenoside yahereye iwabo igakwira mu gihugu hose, bikaviramo Abatutsi barenga miliyoni kwicwa bazira uko bavutse, biyemeje guharanira ko itazongera kuba ukundi.
Francine Nyirakigwene Mugeni uvuga ko yarokokeye mu Murenge wa Ntarama, asanga bahakuye isomo ryo guharanira ko Igihugu kitagomba gusubira inyuma.
Ati “Twaharanira kutarema amacakubiri, nkatwe cyane nk’urubyiruko nitwe twabaye inkomoko yo gusenya Igihugu, kuko nitwe twigishijwe ubugome, niyo mpamvu twaba n’aba mbere bo kubaka Igihugu, tugahindura imyumvire y’abantu bagifite ingengabitekerezo bitewe n’abantu bababyaye n’ababareze, dufite umurimo ukomeye wo kugira ngo Igihugu kitazasubira inyuma.”
Gaston Ntihunga avuga ko kuba batuye ahantu hagiye havugirwa imbwirwaruhame zikomeye cyane zashishikarizaga abantu gukora Jenoside, bafite umukoro wo guharanira ko bitazongera ukundi.
Ati “Nkatwe tuba twabashije kugira amahirwe yo kugera aha ngaha tubona impamba dushyira bagenzi bacu, uburyo bwo kwiremamo udutsiko dushobora kubyara udukundi tugamije ikibi, tukigisha abantu ko ibyo bintu bidakwiye, nubwo Jenoside yatangiriye ku bitekerezo byo kurimbura Abatutsi, ariko twiga ko no kwiremamo udutsiko atari byiza, abantu bagamije guheza abandi yaba mu mirimo cyangwa mu bindi byose, ndumva isomo ryanjye ari iryo kujya kwigisha kuko nagize amahirwe yo kugera ahantu habereye amateka afite umwihariko.”
Umuyobozi Mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu, Philippe Nahayo, avuga ko impamvu bahisemo gusura urwibutso rwa Ntarama, bifitanye isano n’amateka y’i Nyabihu.
Ati “Twebwe rero ku buryo bw’umwihariko hariya i Nyabihu, hazwiho amateka ko Abatutsi baho benshi boherejwe mu Bugesera, kandi noneho ku ruganda rwacu ngira ngo murabizi neza ko abateguye Jenoside bose ariho baturuka, byari biboroheye cyane kugira ngo bohereze abantu ino, ku buryo hano ariho twasanze umuntu yabona amateka akamenya mu by’ukuri, cyane ko twazanye abakiri urubyiruko kugira ngo bamenye uko byateguwe, babibonere na hano kure.”
Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA) mu Karere ka Nyabihu, Samuel Nishimwe, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite inkomoko mu Karere ka Nyabihu, kuko gakubiye hamwe izahoze ari Komine enye zivukamo abacurabugome bayo.
Ati “Isomo bitanga, ni uko iyo ab’i Nyabihu bagiye gusura utundi duce two mu Rwanda, babona imbaraga abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside bari bafite, imbaraga z’amacakubiri, iz’ingengabitekerezo byigishijwe imyaka myinshi kugeza aho iva mu Karere ka Nyabihu ikangiriza n’utundi Turere twose tw’u Rwanda.”
Abakiri bato barasabwa kwigira ku mateka mabi y’inkomoko ya Jenoside yari mu kazu k’abantu bamwe, akaba isomo ryo gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, mugihe Akarere ka Nyabihu gafatwa nk’izingiro ry’igicumbi cy’abateguye Jenoside, bakabirenga bakagira imbaraga mu gukumira ingengabitekerezo yayo kugira ngo itazongera kubaho ukundi.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi bitanu y’Abatutsi bishwe bazira uko bavutse.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|