Nyabarongo nirwo rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye Runda

Imihango yo kwibuka abazize Jenoside mu cyahoze ari komini Runda ikorwa hashyirwa indabo muri Nyabarongo kuko benshi mu batutsi bishwe muri Jenoside bajugunywe muri uwo mugezi.

Buri mwaka tariki 15 Mata, umurenge wa Runda wibuka abazize jenoside bari bahatuye. Bakora urugendo rugana kuri Nyabarongo, bagerayo bakajugunya indabo muri uwo mugezi mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi bajugunywemo muri Jenoside. Bamwe batabwagamo babishe abandi bakicwa n’uruzi.

Tariki 15/4/1994, abakoze Jenoside bapakiye Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi ya Gihara mu modoka ndetse n’Abatutsi bahoze bakorera icyahoze ari komini Runda baricwa kuri iyo tariki; nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, Nyirandayisabye Christine.

Abayobozi n'abaturage ba Runda bashyira indabo muri Nyabarongo mu rwego rwo kunamira Abatutsi batawe muri uwo mugezi muri Jenoside
Abayobozi n’abaturage ba Runda bashyira indabo muri Nyabarongo mu rwego rwo kunamira Abatutsi batawe muri uwo mugezi muri Jenoside

Ku nshuro ya 18 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abatuye umurenge wa Runda n’inshuti zabo bakoze urugendo ruva ku murenge wa Runda rugana ku kiraro cya Nyabarongo, bahashyira indabo, nyuma bagaruka mu nzu mberabyombi y’ishuri ryisumbuye ry’imyuga n’ikoranabuhanga (ISETAR), bacana urumuli rw’icyizere bumva n’ubuhamya butandukanye ku mateka ya Jenoside.

Mukagasangwa Immaculee ni umwe mu bajugunywe muri Nyabarongo ariko uruzi ntirwamwica. Mu buhamya bwe yavuze ukuntu we n’abandi bantu benshi bari bahungiye i Gihara bajugunywe muri Nyabarongo. Abandi barapfuye ariko we uruzi rwamurutse kabiri maze n’abicanyi yasanze i Butamwa banga kumwica.

Yagize ati “uwari konseyi wa Butamwa yabwiye abicanyi ko ntawica umuntu uruzi rwanze kwica barandeka”, uko niko Mukagasangwa abivuga.

Mukagasangwa ashima Imana ko yamurinze kandi afite icyizere cy’ejo hazaza kuko ubuyobozi bwamufashije we na barumuna be arera. Ubuyobozi bwafashije abo bana kwiga ndetse babahaye n’inka yo kubateza imbere.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka