Ntongwe: Ngo bagiye gukaza ingamba kugira ngo ubwitabire mu biganiro bwiyongere

Kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu midugudu igize Akagari ka Nyarurama mu Murenge wa Ntongwe, Akarere ka Ruhango, ubwitabire bw’abaturage mu biganiro buracyari buke ariko abayobozi b’imidugudu bavuga ko bafite ingamba, kugirango abaturage babonekere igihe mu biganiro.

Babitangaje ku wa 09 Mata 2015, ubwo hatangizwaga ibiganiro ku nshuro ya kabiri bagasanga abantu bitabiriye ari bake.

Umuyobozi w'Umudugudu asaba abaturage kubabera intumwa kuri bagenzi babo bakajya bitabira ibiganiro.
Umuyobozi w’Umudugudu asaba abaturage kubabera intumwa kuri bagenzi babo bakajya bitabira ibiganiro.

Kuri site iri mu Mudugudu wa Rwintama hagombaga guteranira indi midugudu ine, hatangizwa ibiganiro na bwo bitatangiriye igihe, hakozwe ibarura basanga abaturage 150 ari bitabiriye, mu gihe nibura ubwitabiri bw’imidugudu itanu bwakagombye gukabakaba mu bantu 1000.

Abayobozi b’imidugudu bakaba batishimiye ubwitabire bw’abaturage bayobora, ariko bavuga ko bagiye gufata ingamba zo gukora ubukangurambaga kugira ngo mu bindi biganiro bizakurikira abaturage bazitabire ari benshi.

Nyuma y'ibiganiro buri mudugudu urahura ugashaka uwarokotse bagomba gufasha.
Nyuma y’ibiganiro buri mudugudu urahura ugashaka uwarokotse bagomba gufasha.

Habiyambere Adiel , Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwintama ari na we wari uhagarariye abandi muri ibi biganiro, yasabye abaturage bitabiriye kubakorera ubuvugizi bagashishikariza bagenzi babo kwitabira, bafata mu mugongo abarokotse.

Izindi ngamba bazakoresha, ngo n’ukujya bagera mu dusantire kare bagafungisha abacuruzi mbere y’uko amasaha y’ibiganiro agera.

Uyu muyobozi akaba yasabye abaturage kujya bitabira ibi biganiro ari benshi, kuko iyo ibiganiro birangiye, habo gufata umwanya wo gutoranya uwarokotse ugomba kuremerwa muri buri mu dugudu.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka