Ntiwakina n’ubuzima bw’abantu uko wishakiye - Perezida Kagame

Mu ijambo ritangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Perezida Kagame yihanangirije abashaka gusubiza u Rwanda inyuma bapfobya Jenoside bishingikirije ubuhangange bwabo.

Perezida Kagame na Moussa Faki Mahamat uyobora Afurika Yunze ubumwe bacana urumuri rw'Icyizere
Perezida Kagame na Moussa Faki Mahamat uyobora Afurika Yunze ubumwe bacana urumuri rw’Icyizere

Perezida Kagame yakomoje ku buyobozi bwa Loni mu Karere buherutse kugaragaza ko butemeranya n’inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda buvuga ko iryo zina ridakwiye.

Bamwe muri abo bayobozi bavuga ko ari ‘Jenoside yo mu Rwanda’ abandi bakayita ‘Jenoside y’Abatutsi’, abandi bakayita “Jenoside yakorewe Abatutsi n’Abahutu batari bayishyigikiye (moderate hutus)”, bakanongira banga kuyita ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’.

Aha ni ho Perezida Kagame yahereye agira ati “Hari abakomeje gupfobya Jenoside, ugasanga barashaka kujya impaka ku magambo akoreshwa aho kumva ko ari ubuzima bw’abantu.”

Perezida Kagame akaba yihanangirije abanyamahanga bashaka kwivanga mu mateka y’Abanyarwanda, bapfobya cyangwa bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati “Abanyarwanda dufite ubuzima tugomba kubaho. Ntabwo twakomeza kuba mu mpaka zidafite ishingiro.”

Yakomeje yibutsa ko Jenoside igira igisobanuro, kandi akaba atari Abanyarwanda bagishyizeho, bityo bikaba bigomba no kubahirizwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bishwe kubera uko baremwe.

Yibutsa ko Abanyarwanda bafite umurongo bihaye ugena imibereho yabo bityo akaba nta munyamahanga ugomba kubyivangamo.

Ati “Abanyarwanda dushaka kubaho ubuzima twifuza. Ntawe ugomba kutugenera uko tubaho.”

Perezida Kagame yanibukije ko abo bashaka gusubiza u Rwanda inyuma mu nzira yo kwiyubaka, ari abarutereranye ahanini ubwo iyi Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Cyakora, yaboneyeho ashimira abanyamahanga, by’umwihariko Abanyafurika, bagaragaje ubumuntu bakitandukanya na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hakaba n’abarokora ubuzima bwa bamwe mu batutsi bari bagiye kwicwa.

Muri bo yagarutse cyane k’umusirikare wo muri Senegal wari mu ngabo za Loni zari zishinzwe kubugangabunga amahoro mu Rwanda mu gihe cy’intambara yo kubohora igihugu zikaza kwikuriramo akazo karenge abatutsi batangiye guhigwa bukware no kwicwa.

Yashimye kandi ingabo za Ghana zari muri uwo mutwe kuko na zo zitandukanyije n’uwo mugambi wo kwica Abatutsi.

Yanashimiye ariko na bamwe mu bo mu bihugu by’Uburayi n’Amerika bagize ubufasha baha Abatutsi muri Jenoside harimo no kugira abo barokora.

Muri iri jambo kandi Perezida Kagame yaboneyeho gushimira Kiliziya Gatorika yashize amanga ikemera amakosa yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse Papa Francis akanayasabira imbabazi.

Yasabye kandi abiha ibyo gushaka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwepa uruhare bayigizemo, kugira ubutwari nk’ubwa Kiliziya Gatorika bakemera uruhare rwabo, kandi bakarusabira imbabazi aho kwirirwa bavuga ko kuba Abanyarwanda baharanira ko amateka yabo yemerwa uko ameze ari ugushaka amafaranga.

Perezida Kagame ati “Nta mafaranga dukeneye kuko nta mafaranga yakwishyura ubuzima bw’abantu twatakaje. Icyo duharanira ni ukuri.”

Perezida Kagame, Madame Jeannette Kagame na Moussa Faki Mahamat bunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Perezida Kagame, Madame Jeannette Kagame na Moussa Faki Mahamat bunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bashyira indabo ku mva icumbikiye imibiri isaga ibihumbi 250 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bashyira indabo ku mva icumbikiye imibiri isaga ibihumbi 250 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Anahagarariye imiryango y'Abacitse ku icumu bashyira indabo ku mva
Anahagarariye imiryango y’Abacitse ku icumu bashyira indabo ku mva
Hamwe n'abandi bayobozi bitabiriye uyu muhango bafashe umunota wo kwibuka
Hamwe n’abandi bayobozi bitabiriye uyu muhango bafashe umunota wo kwibuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nibyiza ko twibuka inzirakarengane zazize uko zaremwe tunifuzako bitazongera kubaho ukundi.

ITANGISHAKA emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-04-2017  →  Musubize

Kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,bidufitiye akamaro.kuko ni igihe cyo gusubiza agaciro Ibibindo,inshuti,Urubyiruko,Ababyeyi n’abavandimwe bacu. bishwe urwagashinyaguro kdi ntagicumuro.
Abirirwa mumatiku no Gupfobya jenoside n’abirirwa mu manama bayishakira ngo inyito inoze ndagirango mbabwireko ntacyo bazageraho.
Tuzahora twibuka abacu uko ibihe bizasimburana iteka kdi nabakiri bato bazasobanurirwa Amateka yacu uko yagenze.
Kwibuka bituma iteka tuzirikana ko amagara aseseka ntayorwe.
Ndashimira Byimazeyo abavandimwe dusangiye isano isumba iy’amaraso nibihugu.bagerageje kurokora ababahungiyeho.ubu nibwo bumuntu mureke abirirwa barata amakote ngo ni impuguke mu isi.
#Twibuke jenoside yakorewe abatutsi,turwanya ingengabitekerezo ya jenoside dushyigikira ibyiza twagezejo.

Bryan yanditse ku itariki ya: 8-04-2017  →  Musubize

Abapfobya Genocide ntago bakagobye kuyipfobya ntanubwo bisobanutse ese wapfobya Genocide uhereyehe? kwisubiraho kbs
Genocide yakorewe murwanda 1994 ntituza yibagirwa klwibuka kwa buri mwaka nibyo biduha imbaraga zo gukora neza ibyo dushaka kugeraho!!!!!!

Nshimiye Rukundo yanditse ku itariki ya: 7-04-2017  →  Musubize

Uko ni ukuri nta mafranga yagura abacu twabuze

mimi yanditse ku itariki ya: 7-04-2017  →  Musubize

Kwibuka Kuncuro Y’23 Ninshingano Yaburimu Nyarwanda Wese Natwe Muri Uganda Twifatanyije Namwe Kandi Twihanganisha Ababuze Ababo Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Murwanda Mumwaka W’1994 Tuti Muhumure Ntibizongera Ukundi.

Uwitonze Emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka