“Ntitwabona ishimwe duha abaturokoye muri Jenoside”- abarokokeye i Mwurire
Abarokotse Jenoside i Mwurire mu karere ka Rwamagana bavuga ko kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari igitangaza gikomeye ku buryo batabona uko bashimira uwo ari we wese wagize uruhare mu kurokora abahigwaga.
Ibi byagarutsweho na benshi mu barokotse Jenoside bitabiriye imihango yo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 18 ku rwibutso rwa Mwurire mu karere ka Rwamagana uyu munsi tariki 07/04/2012.
Munyaneza Jean Baptiste ukuriye ihuriro ry’Abarokotse Jenoside yagize ati “Amahano ya Jenoside yabaye ndengakamere atwara abacu benshi. Abarokotse nta shimo twabonera abaduhishe bose n’ingabo zari iza FPR zahagaritse ubwo bwicanyi tukabona agahenge. Ubu duhagaze gitwari twibeshaho ndetse turangamiye imbere heza mu terambere”.
Rutareka Vianney wavuze mu izina rya benshi barokokeye i Mwurire yibukije abo bahabanye gitwari mu bihe bibi bafashanya kandi banasangira duke bari bafite. Yanabwiye abataratahaye uko Abatutsi bari bahahungiye bafatanye urunana mu kwirwanaho nubwo ababahigaga bari bitwaje intwaro nyinshi zirimo n’imbunda bahabwaga n’abari abayobozi babi icyo gihe.
Imfubyi zifite ababyeyi n’abavandimwe biciwe aho i Mwurire zaserutse zishimira ababyeyi n’abavandimwe batabarutse gitwari bazize ubusa. Zashimye abakomeje kuzifasha nyuma ya Jenoside ubu benshi bakaba babaye abasore n’inkumi, abandi ari abagabo n’abagore bizihiye u Rwanda.
Bose bashimiye cyane ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse ubwicanyi, banashimira cyane bamwe mu batarahigwaga bahishe cyangwa bakaburira abahigwaga igihe abicanyi babaga badashaka ko hagira n’umwe urokoka.
Mu mihango yo kwibuka yabereye i Mwurire hanashyinguwe imibiri y’abantu 229 bari bashyinguwe hirya no hino muri Rwamagana.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Twibuke twiyubaka ndashimira cyane RPF inkotanyi babohoye urwanda imyaka30 ikabairangiye twuze ubumwe!
ni byiza gushimira ababafashije kurokoka disi kuko hari ababyibagiwe