Ntibavuga rumwe ku mibiri y’abazize Jenoside ishobora kuba iri muri Kivu Serena Hotel

IBUKA, Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), akarere na Kivu Serena Hotel baritana ba mwana mu kumenya niba hari imibiri y’abazize Jenoside yaba ikiri aho iyo hoteli yubatse.

Iki kibazo cyatangiye mu 2009 Gicurasi ubwo muri Serena habonekaga imibiri 12 hagiye kubakwa ikigega cya gaz ikoreshwa muri hoteli.

Izi nzego zose ziherutse guterana mu kwezi kwa Gashyantare 2012 kugira ngo iki kibazo kimaze imyaka itatu gikemuke kuko benshi bemeza ko hashobora kuba koko hari Abatutsi bahaguye muri 1994 bakahicirwa ndetse n’imibiri yabo ikahajugunwa.

Iyo nama yemeje ko bagiye kwifashisha abari abakozi b’iyo hoteli yitwaga Meridien Izuba, ndetse n’abandi bashobora gutanga amakuru afatika kuri iyo hoteli mu gihe cya Jenoside y’Abatutsi.

Nyuma y’iyo nama, hatanzwe amazina y’abakozi barindwi bakoreraga iyo hoteli yitwaga Meridien Izuba mu gihe cya Jenoside. Hemejwe ko akarere kazabahamagara mu yindi nama bagatanga amakuru yose bazi bitabujije ko na Serena na yo itangira kubaririza amakuru ku bakoze muri iyo hoteli; nk’uko bitangtazwa na Kabanda Innocent, umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Rubavu.

Icyo IBUKA ibivugaho

IBUKA isanga hari uburangare ku mpande zose. Abatangabuhamya barahari ariko mu gihe nta wafashe iya mbere ngo abatumize bizaguma uko.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Rubavu yagize ati “twe nta bubasha dufite bwo gutumiza inama, biri mu maboko y’abayobozi b’akarere. Serena na yo umukozi umwe isigaranye arahagije kugira ngo tubone amakuru amwe n’amwe.”

Kabanda yongeraho ko iki kibazo n’ubundi cyagoranye kuva kera. Yasobanuriye Kigalitoday ko ubwo habonekaga imibiri muri 2009 byabanje kuba ikibazo gikomeye ubwo uwari ushinzwe umutekano, Rugambage, yari yanze ko bakomeza gucukura akavuga ko bari kudindiza umurimo wabo wo kubaka ikigega cya gaz. Icyo gihe Kabanda yari umukozi muri Serena akaba n’umuyobozi wungirije wa IBUKA.

Izo mpaka zose zatwaye nk’icyumweru nyuma Serena yemera ko IBUKA ikomeza ibikorwa byo gushakisha indi mibiri ari nabwo basangagamo 12.
IBUKA yahise ikurikirana Rugambage mu rukiko no mu rwego za polisi ariko kugeza n’ubu ntibazi aho ibyo birego byahereye.

Kabanda ngo yandikiwe urwandiko (tract) rumanikwa mu cyumba abakozi bariramo rwanditse mu kinyarwanda n’icyongereza rurimo aya magambo ngo “Abatutsi nta mwanya mufite muri iki kigo, tuzabirukana umwe umwe kugeza mushize.”

Kabanda yaje kwirukanwa mu igabanwa ry’abakozi kuko Serena yari yarahombye. Kabanda asaba ababishinzwe kwihutisha kurangiza icyo kibazo kimaze igihe kinini kugira ngo niba hari Abatutsi batawe muri iyo hoteli bashyingurwe niba batanarimo kandi babimenyekane bareke kuguma mu gihirahiro.

Uko akarere kisobanura

Ku ruhande rw’akarere ka Rubavu iki kibazo cyashinzwe uhagararaiye CNLG, Jean Damascène Ndahimana, na Mugisha Francois, ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo akaba anashinzwe ibikorwa byo kwibuka mu nshingano ze.

Uhagarariye CNLG muri Rubavu asobanura ko nyuma y’aho iyo nama irangiriye bandikiye Serena bayisaba gutegura icyunamo ku bakozi b’icyahoze ari Meridien Izuba ari naho imiryango yabo yari gutanga amakuru. Kugeza ubu ngo bategereje ko icyo gikorwa kiba kugira ngo bagire ikindi bakora.

Ushinzwe ibikorwa byo kwibuka mu karere ka Rubavu avuga ko bafite gahunda yo guhamagaza abatangabuhamya mu gihe kiri imbere ariko ngo bafite impungenge ko imibare y’abaguye muri iriya hoteli itazaboneka kuko bishoboka ko banajugunywe mu kiyaga cya Kivu.

Serena ngo yabuze abatangabuhamya nta n’inyandiko za kera ifite
Ubuyobozi bwa Serena buvuga ko bwategereje ko akarere gahamagaza abatangabuhamya babonetse buraheba; nk’uko Geoffrey Karasira ushinzwe umutekano muri iyi hoteli abisobanura.

Karasira avuga ko hoteli yabo yaje Jenoside yararangiye ko nta makuru bafite ku bantu bayikozemo ari nayo mpamvu basabye akarere kubafasha kubageraho nyamara ntibabikore.

Karasira yongeraho ko nubwo abakuriye hoteli yabo ari abanyamahanga bitababuza guha agaciro inzirakarengane zazize Jenoside. Ati “inzu ntizirusha agaciro umuntu, twiteguye gusenya ahazerekanwa ko hari abantu koko.”

Ubuhamya bw’uwahoze akora muri Hotel Meridien Izuba

Barekerayo Etienne yakoraga mu kabari (barman) muri Meridien Izuba kuva mu 1987 kugeza 1994. Ahamya ko iyo hoteli yahungiyemo Abatutsi nka 30 mu matariki ya 06 na 07 ubwo umwuka wari mubi mu gihugu. Muri abo bantu harimo na Musenyeri wa Nyundo muri Kiliziya Gatolika.

Uyu mugabo asobanura ko abo bantu n’imiryango yabo babaye muri hoteli bishyura ariko mu matariki 20 na 30 baje kwirukanwa muri hoteli n’uwayiyoboraga, Martin Nkwakuzi, babwirwa kwimukira mu cyitwaga Ingoro ya Muvoma, inzu ndangamuco ya Gisenyi ubu.

Barekerayo avuga ko yaje kwirukanwa ubwo abari bagize guverinoma y’abatabazi yari igizwe na Kambanda, Anatole Nsengiyumva n’abandi yahahungiraga. Ubwo Kabuga Felicien yahageraga yasabye umuyobozi wa hoteli ko birukana Barekerayo muri aya magambo “Kuki inyenzi duhunze i Kigali turi kuzibona hano?”

Ubwo Barekerayo yirukanwaga ku kazi ntiyamenye ibyakurikiyeho kuko yamaze ukwezi mu rugo mbere y’uko umwe mu bari inshuti ye yamusabiye imbabazi agasubira mu kazi.

Uyu wahoze ari umukozi wa hoteli Meridien Izuba yahindutse Serena Kivu akeka ko imibiri 12 yataburuwe ishobora kuba ari iy’abantu biciwe inyuma ya hoteli ahari umuryango w’abakozi kuko hari bariyeri (barrier) ikomeye ku buryo abakozi bari barabujijwe kuhanyura.

Kuri we ngo nta makuru arenze ayo afite kuko ari nabyo yasubije mu nkiko Gacaca ubwo yatumizwaga ngo atange amakuru.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka