Ntabwo Tuzongera kwinginga dusaba amakuru y’abacu bazize Jenoside - Prof. Dusingizemungu
Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 IBUKA, uratangaza ko abacitse ku icumu batazongera gusaba amakuru y’ahajugunywe imibiri y’ababo.

Byatangajwe n’Umuyobozi w’uyu muryango Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, ubwo hashyingurwaga Abatutsi bazize Jenoside basaga 900 mu rwibutso rwa Mbuye mu Karere ka Ruhango kuri iki Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018.
Nzaratsi haje kwitirirwa umusozi wa Karuvaliyo ivugwa muri Bibiliya ko ari ho habambwe umwana w’Imana Yezu Kristu. Hicirwaga Abatutsi bavuye mu cyahoze ari komini Tambwe.
Charles Habonimana uhagarariye Umuryango w’abarokotse b’i Mayunzwe avuga ko kuba urwibutso rushya rubashije kwakira imibiri y’ababo yari ishyunguye nabi biruhuye benshi ku mitima.
Yagize ati “Ni umunezero kuko kubona umuntu wawe yari ashyinguye muri shitingi none tukaba tubonye urwibutso rwiza bizatuma baba abana bavukiye aha, haba n’abana bavuka bazajya baza aha bakabona amateka byari bigoye ko abonwa mu mva itabye.”

Prof Dusingizemungu uyobora umuryango IBUKA avuga ko nta kindi gikenewe ngo nyuma y’imyaka 24 Jenoside ihagaritswe abantu bakomeze gusabwa amakuru bazi batayatanga.
Ati “Ntabwo rwose tuzongera kujya hariya ngo dusabe imbabazi zo kuduha amakuru y’abacu, ntabwo tuzasaba Imana ngo ifashe abishe abantu bacu ngo baduhe amakuru.
“Nibahinduke kuko kudatanga amakuru ni nko kuguma mu rupfu bikoreye, bibera mu rupfu bagomba kugororoka kubera amateka, icyo nshaka kuvuga ni uko tuzahora twibuka abacu twababona tutababona.”

Minisitiri w’Umuco na Sport Uwacu Julienne avuga ko kuvuga ko abacitse ku icumu batazongera gusaba ababiciye kubagirira impuhwe zo kubaha amakuru y’aho imibiri y’ababo iri bivuze ko gutanga ayo makuru bidakwiye gukomeza kuba nk’imbabazi,ahubwo ko kutayatanga bigoye kujya bifatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko.
Ati “Guhishira ibimenyetso bya Jenoside, byaba no kwanga gutanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ni icyaha gihanwa n’amategeko, ntitwifuza ko byakorwa kubera gutinya guhanwa, bakwiye gutanga amakuru kimuntu.”
Urwibutso rwa Mbuye rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bari bagize imiryango y’abari batuye i Mayunzwe basaga 900, n’indi mibiri y’abagiye bakurwa mu nkengero z’Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango.

Ohereza igitekerezo
|