“Nta ngaruka n’imwe u Rwanda ruzaterwa n’abarusebya” – Perezida Kagame

Perezida Kagame arihanangiriza abatavuga rumwe na Leta baba hanze y’igihugu ko nta ngaruka n’imwe bashobora guteza umurongo u Rwanda rugenderaho wo kwiteza imbere.

Mu ijambo rye ritangiza icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda cyatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 07/04/2012, Perezida Paul Kagame yasezeranyije Abanyarwanda ko Leta n’inzego ishamikiyeho bizakora ibishoboka byose kugira ngo inzira y’iterambere u Rwanda rwihaye idahagarara.

Perezida Paul Kagame yagize ati: “Nababwiraga ko mu mahirwe miliyoni na miliyoni, nta mahirwe bafitemo kugira ngo badusubize inyuma kuko bidashoboka. Ntibishoboka, ntabwo bishoboka”.

Muri iri jambo yavuze mu ndimi ebyiri, Icyongereza n’Ikinyarwanda, umukuru w’igihugu yibajije impamvu ibihugu byitwa ko byateye imbere muri demokarasi ntacyo bikora ngo bigeze imbere y’ubutabera abakoze Jenoside bidegembya mu mijyi yabyo, muri iki gihe u Rwanda rwibuka.

Yavuze ko n’iyo babafashe babikora bya nyirarureshwa nyuma y’igihe gito bakabarekura, mu gihe ibyo bihugu byo iyo batewe byiyambaza isi yose kugira ngo ibifashe guhangana n’abagizi ba nabi.

Kagame yakomeje agira ati “Ntabwo byakumvikana impamvu ku Banyarwanda cyangwa no mu bandi dufitanye isano nk’Abanyafurika bitagenda bityo. Bivuze rero ko wenda ari uko agaciro k’Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika ari gato”.

Perezida w’u Rwanda yasoje ijambo rye asaba Abanyarwanda gukomeza kugira imbaraga no gukomeza gufatanya kugira ngo bakomeze guhangana n’ibibazo bahura na byo mu kubaka ubuzima bwabo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka