Nta Munyarwanda wavutse ari Umujenosideri, arabyigishwa akabitozwa - Minisitiri Dr. Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, asobanura ko nta Munyarwanda wigeze avuka ari umujenosideri, ahubwo ko babyigishijwe bakabitozwa bakanabishyira mu bikorwa.

Minisitiri Bizimana yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kamonyi, ahashyinguwe imibiri 30 irimo itanu yabonetse na 25 yimuwe mu mva zitayiheshaga icyubahiro, ku rwibutso rw’Akarere rwa Kamonyi, ahazwi nko mu Cyibuza.

Ahereye ku ngero z’inyandiko zakozwe n’abazungu bageze bwa mbere mu Rwanda, agaragaza ko ubwoko bw’Abahutu n’Abatutsi, byari ibyiciro by’imibereho y’Abanyarwanda, ariko abazungu b’Ababiligi ari bo bigishije Jenoside, bafatanyije n’Abahutu b’Abahezanguni.

Agaragaza ko abazungu bigishije Jenoside, ubwabo baza basanze u Rwanda ari rwiza, kandi ubwabo bakanabyivugira, nk’uko bigaragara mu nyandiko eshatu z’abapadiri b’abazungu, biyandikiye ubwabo nyuma yo kwitegereza neza imiterere y’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Atanga urugero kuri Padiri Albert Pages wageze mu Rwanda mu mwaka wa 1908, wanditse igitabo mu 1933 ku mibereho y’Abanyarwanda, aho agaragaza ko icyiswe amako cyaje gukoreshwa kikarimbura Abanyarwanda, yari icyiciro cy’imibereho y’Abanyarwanda.

Padiri Pages agira ati, “Inyito y’Umututsi n’Umuhutu ni amagambo adahuye n’inyito zisobanura ubwoko nyirizina, ni inyito zerekana imibereho y’abantu, ni amazina bahabwa ashingiye ku bukire n’imirimo ku bategeka n’abategekwa. Umuyobozi w’Ikirenga iyo abishatse atoranya ibyegera bye mu baturage b’abahinzi bityo bagahinduka Abatutsi kandi bigahora bityo utunze bicye akazamuka mu cyiciro”.

Minisitiri Bizimana ahamya ko kugira ngo Jenoside ishoboke byakomotse ku Ishyaka rya PARMEHUTU, ryavukiye muri Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango.

Ubwo ryashingwaga tariki 25 Nzeri 1959, Kayibanda yagiye i Butare guhura na Gitera na Habyarimana wari washinze APROSOMA, bahurira muri Hotel Faucon i Butare, aho Kayibanda yavuye amaze gutangaza ko ishyaka ryabo rireba inyungu z’Abahutu, ko ari na bo bene Igihugu, aho akaba ari ho ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze kuvukira.

Dr. Bizimana agira ati, “Kayibanda amaze guhura na Gitera nibwo yavuze intego yaryo ati, ishyaka ryacu rirareba inyungu z’Abahutu, tugomba kuba urumuri rwa rubanda nyamwinshi, tugomba gusubiza Igihugu bene cyo, Igihugu ni icy’Abahutu”.

Yongeraho ati, "Iyo mvuga ni yo nkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni yo mvano, ni yo soko ya Jenoside nyirizina, kuko mu binyejana by’imyaka, Abanyarwanda batari barigeze bapfa amoko".

Atanga ingero ziri mu cyerekezo cy’ishyaka, nk’aho Manifesto ya PARMEHUTU yari ishyize imbere kurenganura Gahutu, ishyaka rirengera Abahutu kandi rigendera ku matwara yabo nk’ishyaka ry’Amajyambere y’Abahutu, bivuze ko uwaharaniraga ko u Rwanda ari urwa bose aba akoze icyaha, kandi uwabirengagaho yari ateganyirijwe ibihano ku cyaha cyo kononera bikomeye ishyaka ry’iterambere ry’Abahutu".

Minisitiri Bizimana avuga ko Akarere ka Kamonyi kagize umujenosideri wa mbere ku Isi aho uwari Burugumesitiri Akayezu, wateguye anashishikariza Abahutu gukora Jenoside, akaba ari we mujenosideri wa mbere ku Isi, umunyafurika wa mbere ku Isi akaba arimo kwigwa hirya no hino nk’umujenosideri w’Umunyarwanda.

Uwari uhagarariye imiryango y’abashyigura ababo, ashimira izahoze ari ingabo za RPA Inkotanyi, kuko nyuma y’imyaka 32 barokotse, nibura bakomeje kubona imibiri y’ababo igashyingurwa mu cyubahiro, no kwimura imibiri yari ishyinguwe ahadahesheje agaciro abishwe.

Agira ati, "Ni umwanzuro utoroshye kuko byongera kudukomeretsa. Abo duherekeje barangwaga n’ubwiza ari ababyeyi b’imbabazi n’ineza. Kubaha agaciro ni ukugaragaza ko bafite ishema".

Umuyobozi wungirije w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, Mpongayire Christine, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari umwihariko kuko mu minsi 100 hishwe Miliyoni y’Abatutsi, ikanaba imyaka myinshi ku bahigwaga babuze aho bihisha.

Yongeraho ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite undi mwihariko wo kuba yaramamajwe, mu bitangazamakuru, no mu ndirimbo z’abahanzi, ariko Isi yose irebera bicwa ntawe bafite ubatabara, kugeza igihe Inkotanyi zihanganye n’abicanyi zikarokora abahigwaga.

Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 30 irimo itanu yabonetse na 25 yimuwe ivanywe aho yari ishyinguye
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 30 irimo itanu yabonetse na 25 yimuwe ivanywe aho yari ishyinguye

Agira ati, "u Rwanda ntabwo rwatewe ngo nibura abantu birwaneho. Twari abaturage nk’abandi ntawe twari kubaza kuko twari dufite ubuyobozi ni bwo bwari bwarayiteguye ntibwari kudukiza, ntawatabaye uretse Inkotanyi zatubereye ibitangaza, kuko uko byari bimeze ntacyari gukura urupfu ku Batutsi. Twarazitegereje tubona ziraje, turazishimira ko zaturokoye".

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kamonyi bavuga ko bishimira aho bageze mu iterambere nyuma y’uko u Rwanda rubohowe, bagakomeza gusaba abafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi itaraboneka, kuyatanga kugira ngo hakomeze kwimakazwa Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka