Nta mpamvu n’imwe yatuma twumva ko twatsindwa -Prof. Dusingizemungu

Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (Ibuka), buremeza ko nta mpamvu n’imwe yatuma Abanyarwanda bumva ko batsindwa, nyuma y’ubuzima butoroshye banyuzemo mu gihe cy’iminsi ijana Jenoside yamaze.

Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, Umuyobozi wa IBUKA
Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, Umuyobozi wa IBUKA

Ni mu kiganiro cyatambutse kuri Radiyo na Televisiyo by’igihugu n’ibindi bitangazamakuru binyuranye mu Rwanda, ku mugoroba wo ku itariki 07 Mata 2020, ikiganiro cyari gikubiyemo ubutumwa bwa IBUKA, n’ibitekerezo-nama ku buryo bwo kwibuka mu bihe bidasanzwe.

Ubwo yabazwaga ikibazo ku mibereho w’abacitse ku icumu muri ibi bihe bidasanzwe, Prof. Dusingizemungu Jean Piere, Umuyobozi wa Ibuka, yasubije ko atabona impamvu n’imwe yatuma bumva ko batsindwa nyuma y’ibihe bibi banyuzemo.

Agira ati “Ngusubize mu buryo bworoshye? Nta mpamvu n’imwe mbona yatuma twumva ko twatsindwa. Icyo cyumvikane nta mpamvu n’imwe. Twe gukangwa na Coronaviras, Coronavirus se… bibaza ko ibyo abantu banyuzemo iminsi ijana, impiri, amasasu, imipanga ibatema, biruka bashushubikanywa nta nararibonye abantu bavanyemo!

Duhe agaciro iyo nararibonye uyu mwanya utubere n’umwanya wo guhimba n’ibindi tutabonaga kubera ko turi mu kazi hirya hono”.

Arongera ati “Dusuganye ubwenge n’ingufu z’ubushobozi twange gutsindwa, twagiye tugaragaza kenshi ko dutsinda, nta mpamvu yo kutagendera kuri iyo nararibonye”.

Mu butumwa uwo muyobozi wa IBUKA yakomeje gutanga muri ibi bihe byo kwibuka, yabanje gushimira Perezida wa Repubulika watanze ubutumwa bwo gukomeza Abarokotse Jenoside, anabibutsa kumva neza ko kwibuka ari ihame rikomeye bagomba gukurikiza.

Ubutumwa yafashe ko ari impamba ikomeye izatuma Abanyarwanda banyura muri ibi bihe byo kwibuka mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya Coronavirus, hakurikizwa amabwiriza atangwa na Minisiteri y’ubuzima.

Prof. Dusingizemungu, yavuze ko igisumbya ingufu urupfu, ari ukubana ubuziraherezo n’abishwe no kugendera ku byiza bari bafite, n’imigambi myiza bari bafitiye igihugu.

Yavuze ko kuba kwibuka bigiye kubera mu ngo no mu bihe bikomeye byo kwirinda Coronavirus, bidateye impungenge, ahubwo ko bizatanga umwanya uhagije wo kuganira n’abana no gutaramira abazize Jenoside.

Prof. Dusinizemungu avuga ko Abanyarwanda badakwiye gutsindwa
Prof. Dusinizemungu avuga ko Abanyarwanda badakwiye gutsindwa

Ati “Dufite ihame ryo kwibuka no gukomera ku buzima, ni na bwo turi kurwanaho kandi iryo turifata vuba. Ibikorwa binyuranye tuzakorera mu rugo, bizaba byoroshye kuko tuzaba dufite umwanya wo kuganira n’abana, kuganira ku bacu no kubataramira.

Dufite umwanya n’uzabishobora azacane buji, turirimbire abacu, tubavuge mu mazina twibukiranye imigambi bari bafitiye igihugu n’uko bagikundaga”.

Umuyobozin wa IBUKA kandi yavuze ko ibisobanuro bazajya batanga mu biganiro binyuranye ku birebana na Jenoside, ko byakorwa mu rurimi bose bumva, bahuriza hamwe ibitekerezo barwanya n’ibihuha by’abarwanya igihugu, kandi bafatanya no mu rwego rwo gufasha uwahungabana.

Yavuze kandi ko muri iki gihe kwibuka bibera mu ngo, ari umwanya wo gutegura abana no kubafasha kumva neza amateka ya Jenoside no kumva ibiriho kandi babatoza kubana n’abandi.

Prof. Dusingizemungu yasabye ko mu gihe ikibazo cy’icyorezo cya Coronavirus kizaba gishize, byaba umwanya mwiza wo kongera ingufu mu byo bakora, bafata umwanya wo kujya n’aho bakomoka mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubutaka basigiwe n’ababyeyi babo.

Ati “Niba tudafite ubushobozi bwo gukoresha ariya masambu, tuzakoreshe rya hame ryo gufatanya tujye inama, hari abafite umwanya n’ubushobozi bwo kuyabyaza umusaruro, dushake abadufasha gukora amasezerano atwungukira twese, hanyuma twiteze imbere tunateza imbere igihugu”.

Yavuze ko hamaze gutangizwa ubukangurambaga bwiswe “Solidaire pas solitaire”, aho abantu bagomba no kurangwa n’ubufatanye aho kwigunga kugira ngo abacitse ku icumu na bo bagire icyo bafasha abandi Banyarwanda, yihanganisha n’abari gutakaza ababo kubera Coronavirus, aho yavuze ko muri icyo gihe kibakomereye bagenerwa ubutumwa bwo kwiyubakamo icyizere.

Yasabye ko muri iki gihe cyo kwibukira mu ngo, bizaba n’umwanya mwiza wo kwandika ibitabo by’amateka, abandi bahimbe indirimbo zigaragaza amateka ya Jenoside.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka