Uwo munsi baratwishe! Ubuhamya bwa Pasiteri Nsengumuremyi warokotse Jenoside

Iyo bavuze ko hari amadini n’amatorero yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, usanga abayobozi bayo bavuga ko nta muyoboke n’umwe w’idini wigeze atumwa na ryo cyangwa itorero rye ngo ajye kwica, uwabikoze wese ngo yabikoze ku giti cye.

Nsengumuremyi ubu ayobora itorero rya ADEPR mu Murenge wa Shyorongi.
Nsengumuremyi ubu ayobora itorero rya ADEPR mu Murenge wa Shyorongi.

Nyamara ubuhamya bwa Nsengumuremyi buvuga uko yagiye atotezwa, ubundi ndetse agashaka kwicishwa n’abari abayobozi be mu itorero.

Nsengumuremyi Athanase yavukiye mu Bunyambiriri, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, ageze mu gihe cyo gutangira ishuri, bimukira mu Bufundu, nyuma gato umuryango we uza kwimukira mu Karere ka Bugesera mu myaka ya 1960.

Kuva akiri muto ntiyatinze kumenya ubwoko bwe, kuko akenshi mu mashuri babahagurutsaga bakurikije ubwoko bwabo, nyuma bakigisha bavuga ko Abatutsi ari babi cyane ku buryo byatumaga abanyeshuri b’abahutu bahora babona Abatutsi nk’abagome.

Ikibazo cy’ubwoko kandi cyamubujije kujya mu mashuri yisumbuye kandi yari umuhanga ndetse ahora aba uwa mbere mu mashuri abanza. Nyuma agerageje no gukora ikizamini cyo kujya mu iseminari baramwangira, iby’amashuri abirekera aho atangira kujya akora ubuyede, nyuma aza kuba umufundi akajya yubaka.

Mu itorero ngo yasengeraga muri ADEPR - Rango, ariko akajya atotezwa n’abayobozi b’itorero b’aho mu i Rango bamuhora ubwoko, ubundi bakamushinja ibintu bitandukanye bijyana n’uko bamwangaga gusa, rimwe baza no kumubeshyera ko ajya agura intwaro mu Burundi akazishyira inkotanyi kuko hari mu myaka ya za 1990. Nyuma ngo baje no kumwirukana muri iryo torero ryo mu i Rango.

Avuye aho mu i Rango yagiye kuba i Gikondo mu Mujyi wa Kigali akora ubwubatsi, ari na ho Jenoside yakorewe Abatutsi yamusanze, ariko ayirokoka mu buryo bw’ibitangaza kuko yari inzira ndende kandi igoye.

Mu nzu yabagamo i Gikondo yabanaga n’uwitwa Pierre Hakizimana bakoranaga mu mwuga w’ubwubatsi, ariko we akaba atahigwaga ndetse na nyir’inzu bari bacumbitsemo aho i Gikondo, yari Umugore w’Umuyisilamu, na we wari ufite umutima mwiza wo gufasha mu kurokora Nsengumuremyi.

Jenoside igitangira, ngo Hakizimana yabwiye Nsengumuremyi ko aguma mu nzu akamufasha uko ashoboye kugira ngo batamwica. Hakizimana ngo yafataga ibase agashyiramo imyenda ye, kugira ngo Nsengumuremyi ayitumemo, nyuma ngo iyo myenda ye akayimesa akajya kuyanika. Ibyo ngo byamaze nk’iminsi itatu, nyuma Hakizimana na nyir’inzu bari bacumbitsemo, babona ko bazabavumbura vuba, bajya guhisha Nsengumuremyi mu Musigiti w’i Gikondo.

Nyuma babonye ko bishobora kuzamenyekana ko ari mu Musigiti, kandi hari uwitwa Gikota (uwo ngo yari azwi nk’ikirara cy’aho i Gikondo, mu gihe cya Jenoside ngo yaricaga cyane), uwo Gikota ngo yari yaravuze ko azamwica, nyuma bamujyana mu igaraje ry’aho i Gikondo, hanyuma abakanishi barizamo bagiye kumubona Imana iramufasha ntibamubona n’ubwo ngo bari bageze hafi y’aho yari yihishe.

Nyuma Hakizimana yigiriye inama yo kujya kumuhisha ahandi hacumbikaga abafundi bakoranaga mu bubatsi, ariko ahageze bamwe batangira kuvuga ko bagomba kumwica abandi bati nta mpmvu yo kumwica kuko dusanzwe dukorana, ubwo ngo bakomeje basigana batyo burinda bucya batamwishe. Bukeye mu gitondo, umwe muri abo bafundi wari ufite umutima mwiza, aramubwira ati “Fata ijerekani tugende nk’abagiye kuvoma nkwereke”.

Ubwo ngo bagiye batyo bava muri abo bafundi batamwishe, uwo wamufashije kuhava abibwira Pierre bamusubiza mu Musigiti. Nyuma inzara iza kumwica ari aho mu musigiti, kuko bahamushyira bari bakingiye inyuma, arakomonga hakingura Gikota.

Ubwo ngo Gikota yariyamiriye atangajwe n’uko akiriho, ariko mbere yo kumwica, amusaba ko yabanza kumutumikira kuri Hakizimana Pierre, akiva aho, Hakizimana uwo aba arahageze, Nsengumuremyi arabimubwira ko Gikota yamubonye kandi ko nta kabuza aribumwice nagaruka.

Hakizimana akibyumva, yigira inama yo kumusubiza mu nzu babanagamo aho i Gikondo n’ubundi, ariko abaturage bari baturanye na bo banga ko amwinjiza mu nzu, hashize akanya gato banze ko nyinjira mu nzu ngo batazahamwicira amaraso ye akameka aho, imvura iba iraguye ba baturage barihinda, haba hahingutse umuntu wambaye za gerenade umubiri wose, abari aho bakeka ko agiye kumwica, Nsengumuremyi nawe abonye uko yari yambaye, yumva ko agiye kumurasa bigahita birangira ariko si ko byagenze, ahubwo yaraje aramuhobera atangazwa n’uko akiriho.

Nsengumuremyi ngo yaramubwiye ati, ndacyariho ariko Gikota arashaka kunyica. Uwo wari wambaye za Gerende atumaho Gikota aramushinganisha, ngo aramubwa ati “Wowe Gikota abantu umaze kwica ni benshi, ariko uyu murokore uzaramuka umwishe, na we nzakwica n’umuryango wawe”.

Uwo waje yambaye amagerenade ngo yitwaga Aminadabu, ubwo ngo akaba yarakundaga kubona Nsengumuremyi anyura aho ari, akamusaba kumugurira icyayi, Nsengumuremyi akakimugurira ndetse n’irindazi ngo akabikora kenshi n’ubwo atabaga amuzi, ariko kuko yabaga amusabye akamuha.

Hashize iminsi mikeya, haje inkuru ivuga ko Aminadabu yabuze nta muntu uzi aho aherereye, ubwo Nsengumuremyi yatangiye kumva ko ibye birangiye kuva uwamushinganishije ngo aticwa yabuze. Ariko ntibyatinze, inkuru ziba zitangiye kuza ngo abantu bave mu ngo, kuko Inkotanyi zigiye kuhagera. Nsengumuremyi na we ajyana n’abandi barimo na Hakizimana Pierre babanaga mu nzu.

Bageze kuri Bariyeri yo mu Kanogo, babasaba ko abatutsi bajya ku ruhande n’abahutu bakajya ku rundi ruhande, ubwo Nsengumuremyi yagiye ku ruhande rw’abatutsi, nyuma abari kuri bariyeri bamusaba amafaranga kugira ngo batamwica, arayabura ariko undi muntu arayamutangira arakomeza.

Ageze kuri bariyei y’ahitwa Kiruhura baramukubita cyane, ariko bamubwira ko atagomba gukomeza kwiyerekana kuri bariyeri ko ari Umututsi, ndetse bamugira n’inama y’uko aribwitware kuri bariyeri yari kuri Ruliba, akamera nk’uwerekanye indangamuntu ariko ntayerekane, arabikora uko babimubwiye, arambuka abona ageze mu cyari Gitarama kuko ho ngo ubwicanyi bwari butarakomera cyane.

Nsengumuremyi ageze i Gitarama ngo yakomeje urugendo ajya kuri ADEPR Nyabisindu, ubu ni mu Karere ka Muhanga, atangira kwibwira ko akize kuko aho hari hateraniye abayobozi bakuru muri ADEPR kugeza ku rwego rw’igihugu.

Muri abo bayobozi harimo uwitwa Nyandwi Enock, wari umuyobozi w’ururembo (Regional), abonye Nsengumuremyi aramumenya, azi ko yabaga mu Bugesera, ngo atangira kumwuka inabi, amubwira ko aho aje atari mu nkambi. Nsengumuremyi nawe abibonye atyo, amusubiza ko n’ubundi ari mu nzira agenda ashaka uko yasubira mu Bugesera.

Nyuma Nsengumuremyi yagiye aho hateraniye abantu benshi b’abakirisitu basanzwe, baramukunda bamarana iminsi, ariko bamubwira ko atagomba kongera kwiyereka uwo muyobozi w’ururembo kuko byamugiraho ingaruka.

Abo bayobozi bakuru ba ADEPR batangaje ko nta nkambi, batanga itangazo ko nta nkambi iri aho i Nyabisindu, abantu bose bagomba kujya i Kabgayi, ubwo babohereza ahitwaga ‘CND’, umwe mu bayobozi ba korari bari kumwe aho i Kabgayi afata umwanzuro wo gusubira i Nyabisindu kuri ADEPR kuko ari ryo ryari itorero rye.

Bageze aho i Nyabisindu, umunsi ukurikiyeho batangira kuvangura abantu nab wo bakoresheje indangamuntu, abatutsi barabashorera bagenda baririmba ‘ahenza ni mu ijuru’, nyuma haza umuntu abagira inama yo kugenda mu bice bake bake, aho kubashorera ari benshi gutyo, ngo kuko ibyogajuru biba bifotora kandi ngo ni bibi. Ni uko babasubije mu nkambi aho i Nyabisindu barahabicira, ariko Nsengumuremyi ararokoka bigoranye.

Umunsi umwe abasore baraje baramufata aho mu Nkambi bati ngwino tukubwire, arabitaba, bamubaza impamvu akiriho kandi ari umututsi, ababwira ko atari umututsi, ariko batangira kumukubita za ntampongano, akuka amenyo, mu gihe bataramwica, haza uwitwa Olivier, arababuza ngo ntibamwice ni uwabo.

Nyuma gato abayobozi bakuru ba ADEPR barahunze bava muri iyo nkambi ya Nyabisindu, ariko basigaho umuntu urinda iyo nkambi witwa Jean Paul, ariko ngo bamusigira inshingano zo kohereza Abatutsi baba basigaye abo ari bose bakava aho, ariko Olivier watumye Nsengumuremyi aticwa n’ubwo batangiye kumukubita za ntampongano, n’ubundi yakomeje kumurwanaho kugeza Inkotanyii zimurokoye.

Nsengumuremyi amaze kurokoka, Jenoside irangiye yariyubatse, ashaka umugore, mu 1996 aba Umushumba mu itorero rya ADEPR n’ubwo bari bararimwirukanyemo kubera ivangura ry’amoko.

Ikindi yaje kwiga amashuri atari yarashoboye kwiga, aza kuba umuyobozi mu nzego z’ibanze, akajya akemura ibabazo by’abaturage bose yaba abahutu yaba abatutsi, kuko ngo Imana yari yaramwomoye atagira urwango mu mutima.

Muri iki gihe, Nsengumuremyi Athanase ngo ayoboye itorero rya ADEPR mu Murenge wa Shyorongi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

imana yamurinze izamurindire numuryango ninshuti ze nihabwe icyubahiro

Munyehirwe j baptiste yanditse ku itariki ya: 17-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka