No mu Rwanda ngo ba ruharwa barakidegembya

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, bahangayikishijwe no kubona ba ruharwa bidegembya.

Umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yifatanije n'abatuye umurenge wa Nyarugenge
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yifatanije n’abatuye umurenge wa Nyarugenge

Umuntu ntiyakeka ko nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ihagaritswe, hashobora kuba hari umuntu ukekwaho uruhare muri yo ushobora kuba akidegembya kandi ari mu Rwanda.

Ariko bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge bemeza ko hari abo bajya babona kandi bari mu Rwanda.

Nyiraburanga warokokeye Jenoside mu kagari ka Kiyovu, avuga hari uwo azi witwa Nzigirababiri Protais ajya abona kandi amuziho kuba muri ba ruharwa.

Ngo muri Jenoside uwo Nzigirababiri yakinguriraga Interahamwe zazaga kwica Abatutsi muri Hotel yitwaga ’Le Calme’. Amushinja ko yasambanije abagore n’abakobwa benshi “akabanduza agakoko gatera SIDA.”

Agira ati "Niwe wari umuyobozi muri iyo hotel kandi niwe wakinguriraga abazaga kwica abari bahahungiye. Ariko iyo mubonye ari hanze kandi bagenzi be barakatiwe burundu mbyibazaho byinshi."

Abaturage b'Umurenge wa Nyarugenge bibukiye Abatutsi bazize Jenoside ahitwa muri ‘Camp Kigali'
Abaturage b’Umurenge wa Nyarugenge bibukiye Abatutsi bazize Jenoside ahitwa muri ‘Camp Kigali’

Yabitangarije mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 24 cyakozwe n’abatuye uwo murenge kuri uyu wa kabiri tariki 10 Mata 2018.

Nyiraburanga avuga ko amaze kubona kenshi muri Kicukiro uwo mugabo ukomoka mu Karere ka Musanze, kandi ko ari umuntu wishoboye ushobora gutanga indishyi y’akababaro ku bo yahemukiye.

Asaba ubuyobozi kutemera ko abakoze ibyaha by’indengakamere bidegembya kuko ngo bituma abarokotse Jenoside bongera kurwara ihungabana n’ihahamuka.

Hari na bagenzi be avuga ko batangarira kubona ba ruharwa barimo kwidegembya hirya no hino mu gihugu imbere.

Abaturage b'umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka kuri uyu kabiri
Abaturage b’umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka kuri uyu kabiri

Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Nyarugenge, Gafaranga Omar nawe ashimangira ko bafite ingero z’abantu bafunguwe bagashaka kongera kugirira nabi abo bahemukiye.

Ati “Dufite ingero z’uko abidegembya ari ababa barahawe imbabazi, ariko bagera hanze bagashaka kugirira nabi abacitse ku icumu. Iwacu dufite ingero nk’ebyiri kandi usanga biteye inkeke.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba avuga ko hagikenewe inyigisho zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.

Mme Nzaramba avuga ko bafatanije n’inzego zitandukanye, bazarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bakoresheje urubyiruko rwatojwe rwo muri ako karere.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buvuga ko abafite impungege kuri ba ruharwa bashobora gushakira ibisubizo mu nkiko, kuko harimo abataranyuzwe n’ibihano byakatiwe abakoze ibyaha.

Abarokokeye Jenoside mu Murenge wa Nyarugenge bavuga ko ikindi kibateye impungenge ari abantu badashaka kwerekana aho bashyize imibiri y’abishwe; ngo bikaba bigaragaza ubugome bagifitiye abo bahemukiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka