Nkeneye guha imbabazi uwanyiciye umugabo, ariko arambona agahunga - Uwarokotse Jenoside

Mukamugema Immaculée wo mu murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze avuga ko mu gace atuyemo, ubukangurambaga ku bumwe n’ubwiyunge butarashinga imizi, aho yumva mu tundi duce tw’igihugu habaho gahunda yo gusaba imbabazi ku bakoze Jenoside no kuzitanga ku bayikorewe, ariko we akaba amaranye intimba igihe kinini, aho yifuza kubohora uwamwiciye umugabo ariko yahura nawe akamuhunga.

Mukamugema yifuza guha imbabazi uwamuhemukiye ariko ngo aramubona agakizwa n'amaguru
Mukamugema yifuza guha imbabazi uwamuhemukiye ariko ngo aramubona agakizwa n’amaguru

Uwo mubyeyi aganira na Kigali Today ku wa mbere tariki 12 Mata 2021, yagaragaje agahinda kenshi aho atangazwa no kuba yifuza gutanga imbabazi ku wamuhemukiye ariko we akamuhunga mu gihe bahuriye mu nzira cyangwa se ahandi hantu hanyuranye.

Ni umubyeyi wavutse mu mwaka wa 1972, avuga ko icyahoze ari Komine Kinigi, ayifata nk’umwihariko, w’ahantu igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryatangiriye ubwo hari mu 1990.

Ngo mu mwaka wa 1994 nta mututsi n’umwe wari ukiriho muri ako gace, kuko bamwe bari barabishe abandi bahungira mu zindi komine.

Avuga ko mu mabyiruka ye yakuze abona ibimenyitso byo kwica Abatutsi, aho mu ishuri bize bahagurutswa babwirwa amagambo mabi nk’uko byari bimeze hirya no hino mu gihugu, ibyo bikabaca intege mu kwitabira amasomo yo ku ishuri.

Ati “Mu mikurire yanjye, ntabwo nabayeho neza kuko twajyaga ku ishuri abarimu bakavuga ngo Abatutsi bahagurike, tugahaguruka ariko tutazi ikigambiriwe, twagera no mu nzira abanyeshuri bagenzi bacu bakadutangira batwita Abatutsi bakadukubita, ntitwamenyaga ibyari byo. Twagera mu rugo twabwira abyeyi uko byatugendekeye tukavuga ko tutongera gusubira ku ishuri kuko badukubise, ababyeyi nabo babura uko babigenza bati mube muretse icyumweru nigishira musubireyo”.

Arongera ati “Twarabibagizaga icyumweru cyashira tugasubirayo bakongera kudutoteza kugeza ubwo njye ishuri ndivuyemo burundu. Mu bwangavu mu myaka 16 byageze aho ndashaka, hari mu 1990 nibwo Jenoside yatangiye muri aka gace ka Kinigi batangira gufunga abantu bari bakomeye babita ibyitso by’inyenzi, abarimu, abakozi ba Leta n’abandi, n’ubwo nari mukuru ntabwo namenyaga icyitso bavuga icyo ari cyo”.

Mukamugema avuga ko mu mwaka wa 1991 habayeho gufungura abo bari bafunzwe, kuri we yumva ko amahoro agarutse ku batutsi, gusa ngo uko yari abyiteze siko byagenze aho ku itariki 26 Mutarama 1991 Umututsi wa mbere yiciwe muri Bisate, bumva ko amazi atari yayandi batangira kugira ubwoba.

Uwo wishwe ngo ni muramu we, aho yishwe n’abagore bamuteye amabuye, ngo akimara kwicwa Abatutsi bose bahise bahigwa bukware ari nako bicwa umusubirizo, ku ikubitiro ngo basaza be babiri bahise bicwa.

Ngo muri Werurwe 1990, umugabo we yarishywe aho bamufashe yihishe hafi y’urugo yegereye aho umugore we yari yihishe.

Mukamugema ati “Icyo gihe twaje kubona ko ibintu bihindutse, dutangira guhunga twegera ishyamba duteganya ko ni bikomera duhungira muri Congo. Abagabo hafi ya bose muri ako gace bari bashize, basaza banjye babiri bari bamaze kwicwa”.

Ati “Umugabo wanjye twari twaratatanye ngeze aho ndamubona, nti wahunze ko bari gushakisha abagabo cyane?, ati ntaho njya ngusize, ndamubwira nti ushaka wahunga ukagenda ntabwo bari kwica abagore ahanini bari kwica abagabo, ati ntaho njya dukomeza kwihisha nyuma abari abagaride baramufata bamutwarana n’abandi basore batatu. Bageze inyuma y’urugo babarasa ndeba, babanogonoka ndeba na n’ubu abo bamwishe barahari”.

Uwo mubyeyi akimara kubona ko mu bishwe barimo n’umugabo we, ngo bwarakeye yinginga umugabo w’umuturanyi wari umuhutu amutekerereza aho umugabo we bamwiciye, amusaba ko bajya kumukura ku gasozi bakamushyingura arabimwemerera, nibwo ngo bacukuye akobo bamushyiramo barenzaho agataka”.

Nyuma y’urupfu rw’umugabo we, ngo mu 1992 Inkotanyi zibasanga ahahoze hitwa Mukingo zikabarokora abasore bafite imbaraga ngo bajyanye n’inkotanyi, abandi biganjemo abagore n’abana bahungira mu kandi gace ahitwa muri Butaro mu Karere ka Burera.

Ngo aho muri Butaro interahamwe zarabateye ariko ntizamenya ko ari Abatutsi, kugeza ubwo igihugu kibohowe n’inkotanyi mu mwaka wa 1994, bagaruka aho bari batuye mu murenge wa Kinigi muri Musanze.

Abamwiciye umugabo ngo nubwo bamubona bakamuhunga yiteguye kubaha imbabazi

Mukamugema uharanira kuva mu mibereho yo kuba mu bikomere yatewe na Jenoside agaharanira kwiyubaka, intimba asigaranye ngo ni ukuba abishe umugabo we bahura, aho kumwegera ngo bamusabe imbabazi bakamuhunga kandi we yiteguye kuzitanga, agasaba Leta gushyira imbaraga muri gahunda y’Ubumwe n’ubwiyunge muri ako gace.

Ati “Kuva icyo gihe natwe nk’abantu bacitse ku icumu twagerageje kujya twifasha kwiyubaka, na Leta ikaduha inkunga aho twubakiwe amazu, bamwe batishoboye kurusha abandi bakaba bahabwa inkunga y’ingoboka. Abana bacu nabo bakaba barigishijwe na Leta, gusa natwe tugerageza gutwaza kugira ngo abatwiciye abacu batazabona tubasabiriza”.

Arongera ati “Abishe umugabo wanjye barahari, barafunzwe nyuma yaho barafungurwa, nta misabanire yanjye nabo kuko barambona bakampunga, njye hari ubwo umwe muri bo duhuye agakizwa n’amaguru ariko rwose njyewe ambabariye yanyegera kuko ibyabaye byarabaye ntibizongera no kubaho, Yihaye akato ndetse mba nshaka kugira ngo nibura anyegere ansabe imbabazi kandi niteguye kuzimuha, nabuze uko mbaha imbabazi rwose”.

Uwo mubyeyi avuga ko bizamushimisha mu gihe uwamwiciye umugabo bazahura bakaganira, nubwo atazamushaka ngo amuhatire kumusaba imbabazi ngo we ahora yiteguye kumubabarira.

Ati “Uburyo bizarangira ntabwo mbizi, ntacyo na mutwara ahubwo mba nshaka kugira ngo anyegere ansabe imbabazi kandi mba niteguye kuzimuga, gusa ntabwo nzajya kumushaka kandi ampunga, ngo mubwire ngo aze ansabe imbabazi. Rimwe namusanze mu iduka arimo kugura ibintu arabita ariruka kubera kumpunga, ni ipfunwe afite ndamwumva ariko ntabwo nzamushaka ngo aze mubabarire ntegereje ko ari we unshaka akambwira ati mbabarira kandi njye niteguye kumubabarira”.

Mukamugema avuga ko abana babo nta kibazo bafitanye, ngo barahura bagakina bakaganira aho bo nta pfunwe bigeze bagira ryo kuba babura gusabana, mu gihe ababyeyi bo batavuga rumwe.

Mukamugema yagize icyo asaba Leta ati “Reka ngutume nk’umunyamakuru, twumva ku maradiyo iyo Iburengerazuba, mu Majyepfo n’ahandi gahunda y’Ubumwe n’ubwiyunge ko igeze kure, aho abishe biyunga ku bo biciye, ariko hano mu Kinigi ntabwo birakorwa harasabwa inyigisho zimbitse. Dukeneye kwigishwa Ubumwe n’ubwiyunge kuko ahandi twumva bafata Abahutu n’Abatutsi, abiciwe n’abishe bakabahuriza ahantu hamwe bakabigisha”.

Ati “Twe ino ibyo bintu ntitubizi, tukibaza tuti ese ni ukutagira abatuvugira, ese ni ukumva ko tubeshya ubyo bintu bitabayeho, ibyo bikatubera urujijo. Turifuza Ubumwe n’ubwiyunge”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twizerimana Innocent, na we aremeza ko hakiri abishe bagira ipfunwe ryo gusaba imbabazi abo biciye mu gihe barangije igihano bahawe, avuga ko bagiye kubishyiramo imbaraga mu guhuza abishe n’abiciwe mu rwego rwo kwimakaza umuco w’Ubumwe n’ubwiyunge.

Ati mu gihe cy’umwaka maze muri uyu murenge ni ikintu nabonye ko kiriho, niba uno mwanya yinjira muri butike yabona uwo yiciye agasohoka kandi bizwi neza ko yaje baramubabariye, yaraciye muri gacaca cyangwa se byaraciye mu bundi butabera yamubona agasohoka, biracyari ikibazo, kuko ubundi yari intabwe y’Ubumwe n’ubwiyunge yo kubohoka mu mutima. Ni byo rero buriya Kinigi isa naho yihariye usanga abenshi mu bafunguwe nyuma yo gufungirwa icyaha cya Jenoside batuye mu mirenge yo hirya cyangwa ihana imbibi na Kinigi”.

Arongera ati “Uyu ni umukoro nyawo tugiye gukora, kandi nkeka ko bizaduha umusaruro ugaragara, ngiye gukorana na bagenzi banjye turebe ko twahuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, turusheho kumenya uko twabahuza mu nzego zindi zitandukanye barimo abakoze Jenoside, ari usaba imbabazi azisabe, ariko nkeka ko ubundi intambwe y’imbabazi nta muntu wakabaye ayigiramo imbaraga, intambwe y’imbabazi ni iy’umuntu ku giti cye. Ni umuntu umenya ko yakosheje agasaba imbabazi, kandi ni bwo umutima uhambuka ukanaruhuka”.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubyeyi icyo nakubwira abakwiciye umugabo ugye ubagendera Kure bashora kukwica uzishinganishe mubuyobozi nkabo bagasubinjwe muli gereza akaba ariho basabora imbabazi

Man power yanditse ku itariki ya: 15-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka