Nigeria: Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Ku Cyumweru tariki 07 Mata 2024, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Nigeria, abayobozi mu nzego za Leta muri icyo gihugu, abahagariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’inshuti, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja, ku nsangamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kwibuka Twiyubaka” (Remember-Unite-Renew).
Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Bazivamo Christophe, yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari impanuka.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni indunduro y’urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko yabibwe n’abakoloni, atizwa umurindi n’ubuyobozi bubi bwakurikiyeho kugeza mu 1994, ubwo Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira ubwoko bwabo amahanga arebera”.
Yakomeje agira ati “Turimo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, duha icyubahiro abayiburiyemo ubuzima, ariko kandi tunashima ubutwari n’ubudaheranwa bw’abayirokotse. Turishimira kandi iterambere Igihugu cyacu kimaze kugeraho kubera amahitamo meza cyakoze ku bw’imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika. Aha ndavuga Ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, no kugira Igihugu gifite icyerekezo n’intego.”
Yaboneyeho gusaba amahanga kuba maso no guhagurukira rimwe akamagana ndetse akanahana abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yanasabye ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakwigishwa mu mashuri ndetse hakanubakwa n’inzibutso (memory symbols) hirya no hino ku Isi, mu rwego rwo kwigisha no gutoza abakiri bato gukumira no kurwanya ivangura n’amacukubiri ayo ariyo yose.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abututsi cyabereye muri Nigeria, abatanze ubutumwa bose bavuze ko u Rwanda rwageze kure habi bashoboka, kandi bashima aho rugeze rwiyubaka. Muri bo harimo Rear Admiral Samuel Ilesanmi ALADE (Rtd), wari indorerezi (Military Observer) mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda mu 1994-1995.
Yagize ati “Insanganyamatsiko ‘Kwibuka Twihubaka’, ikubiyemo ubuzima bwose bw’u Rwanda, imibereho myiza, politiki… Nzi u Rwanda kuva mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugeza uyu munsi turuvuga imyato. Iki gihugu cy’imisozi igihumbi cyanyuze mu nzira y’inzitane (y’umusaraba) kugira ngo kigere aho kiri none. Aha ndashima ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu kugira Igihugu cyabo intangarugero ku Isi.”
Ambasaderi Safiu O. Olaniyan, umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Afurika, wari uhagarariye Ubuyobozi bwa Nigeria, yavuze ko igihugu cye cyifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye abari aho koroherana, kwihanganirana no guharanira ko ‘bitazongera ukundi’, Never again iba impamo.
Mu butumwa bw’Umunyamabanga mukuru wa ONU mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwasomwe n’Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Nigeria, Bwana Mohamed M. Malick Fall, yavuze ko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi batazibagirana kandi anashima ubutwari bw’abayirokotse,
Ati “Ntituzigera na rimwe twibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntituzibagirwa kandi ubutwari n’Ubudaheranwa bw’Abayirokotse, bo bagaragaje imbagara n’ubushake bwo kubabarira ababahemukiye, byo bitanga urumuri n’icyizere mu icuraburindi ry’umwijima ryaranze amateka ya muntu”.
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenocide yakorewe Abatutsi, cyaranzwe kandi no gucana Urumuri rw’icyizere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|