Niger: Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2024, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Niger n’inshuti zabo, abahagariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’abandi, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye mu murwa mukuru wa Niger, Niamey, ku nsangamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kwibuka Twiyubaka”.

Mu ijambo rye, uwari uhagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Niger ifite icyicaro muri Nigeria, Nkuriyingoma François, Umunyamabanga wa mbere, yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari impanuka, ahubwo ari indunduro y’umugambi mubisha wateguwe igihe kirekire.

Yagize ati “Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, ni indunduro y’urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko yabibwe n’abakoloni, atizwa umurindi n’ubuyobozi bubi bwakurikiyeho kugeza mu 1994, ubwo Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira ubwoko bwabo amahanga arebera.”

Yakomeje agira ati “Turimo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, duha icyubahiro abayiburiyemo ubuzima, ariko kandi tunashima ubutwari n’ubudaheranwa bw’abayirokotse. Turishimira kandi iterambere Igihugu cyacu kimaze kugeraho, kubera amahitamo meza cyakoze ku bw’imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame. Aha ndavuga Ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda no kugira Igihugu gifite icyerekezo n’intego.”

Yasoje asaba amahanga kuba maso no guhagurukira rimwe akamagana ndetse akanahana abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside hirya no hino ku Isi, ndetse n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iki gikorwa, abatanze ubutumwa bose bavuze ko u Rwanda rwageze kure habi hashoboka, ariko bashima aho rugeze rwiyubaka. Muri bo harimo Attaher MAIGA uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ubworozi (FAO) muri Côte d’Ivoire, ariko akaba yarakoreye no mu Rwanda mu gihe kigera ku myaka itandatu.

Mu butumwa yatanze mu buryo bw’ikoranabuhanga rya ‘Video’, yagize ati “Ndagira ngo nk’umuntu wabyiboneye, mbagezeho iterambere u Rwanda rwagezeho mu bukungu n’imibereho myiza muri iyi myaka 30 ishize. Abanyarwanda ntibaheranywe n’icuraburindi rya Jenocide yakorewe Abatutsi baciyemo; bariyubatse, bakorera hamwe biyubakira Igihugu. U Rwanda ni Igihugu cy’intangarugero ku Isi mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere ryihuse. Ikindi ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage si amagambo, ahubwo ubwabyo birivugira. Nk’urugero, u Rwanda rwazamutseho 8% mu bijyanye n’ubukungu”.

Prof. ISSOUFOU Katambé, wabaye umwalimu muri Kaminuza zitandukanye n’umuyobozi mu nzego bwite za Leta ya Niger, yavuze ko yamenye u Rwanda n’Abanyarwanda kuva mu1976.

Yagize ati “Kuva icyo gihe nagiye nkurikiranira hafi amateka y’u Rwanda. Gusa muri 2014 – 2015 nibwo natembereye neza mu Rwanda, by’umwihariko umujyi mwiza kandi usukuye wa Kigali. Icyo gihe nibwo nanzuye ko imbaraga z’Abanyarwanda ziri mu gukora cyane, iterambere ryarwo, imiyoborere myiza no kurwanya ruswa n’akarengane”.

Umuyobozi w’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Niger, Dr. Gloriose Uwayirege Dauda, yibukije ko buri mwaka bifatanya n’inshuti n’abavandimwe mu Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Buri mwaka twibuka abazi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Tuzirikana imyaka myinshi batotejwe, kugeza ubwo mu 1994, mu gihe cy’amezi atatu, hishwe abarenga miliyoni bazize ubwoko bwabo”.

Yungamo ati “Ubu twishimira ko twese turi Abanyarwanda. Dushingiye ku muco wacu, twishatsemo ibisubizo byo kwiyubaka duhereye ku muyonga aho u Rwanda rwasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza aho rugeze ubu. Muri ibyo bisubizo navuga nk’inkiko gacaca, ubudehe, umuganda, umushyikirano n’ibindi byinshi”.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenocide yakorewe Abatutsi, cyaranzwe kandi no gucana Urumuri rw’icyizere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka