Nigaraguye mu maraso kugira ngo mbashe kurokoka (Ubuhamya)
Padiri Kayisabe Vedaste avuga ko kurokoka kwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 abikesha kwigaragura mu maraso no kujya kwihisha mu mirambo yari yiciwe ku Kiliziya muri Mukarange aho bari bahungiye icyo gihe.
Mu buhamya bwe avuga ko Jenoside yamubereye nk’inzira y’umusaraba kuko yayikomerekeyemo akajya akora urugendo rw’inzitane agereranya nk’inzira y’umusaraba Yezu yanyuzemo.
Mu gihe cya Jenoside Padiri Kayisabe yari muri Mukarange mu cyahoze ari Komini Muhazi ubu ni mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba.
Padiri Kayisabe amaze imyaka 26 ari umupadiri yavutse mu mwaka 1970 kuko Jenoside yabaye afite imyaka 24. Amashuri abanza yayize mu murenge wa Kayonza avuye iwabo aho bari batuye mu murenge wa Mukarange.
Iyo akubwira amateka ye yiga mu mashuri abanza Padiri Kayisabe Vedaste avuga ko yayize ubona nta kibazo gihari kandi icyo gihe bari batekanye ubona nta rugomo bakorerwaga icyo gihe.
Ati “ Mu mashuri abanza byari byiza abarimu nagize bari beza cyane uretse ko igihe cyageze bakajya baduhagurutsa rimwe na rimwe bakabaza bati umuhutu ninde umututsi ninde?."
Padiri Kayisabe avuga ko ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga 1990 aribwo yabonye ko abantu batangiye ibikorwa byo kwivangura cyane mu buryo bugaragara ndetse n’ibikorwa byo gutotaza Abatutsi byiyongereye.
Ati “Icyo gihe umwarimu wacu witwaga Kagango Charles baramufashe bamwita ikitso cy’Inkotanyi baramufunga baramukubita agwa muri Gereza ya Kibungo ibyo rwose byaduteye guhungabana cyane."
Padiri Kayisabe avuga ko hari mugenzi wabo wigaga mu mwaka wa kane bafashe nawe baramufunga nyuma baza kumufungura ariko nyuma aza gutoroka ajya ku rugamba rwo kubohoza igihugu.
Padiri Kayisabe arangije Seminari Nto yagiye kwiga muri Seminari nkuru ariko icyo gihe mu Rwanda ntibyari byiza kuko iyo bajyaga kwiga babasabaga indangamuntu bakarebamo amoko bakazibaha barangiza bagakomeza.
Mu mwaka wa 1994 yigaga mu Iseminari nkuru ya Kabgayi kuko mu kwezi kwa Kamena yagombaga kujya mu Nyakibanda, icyo gihe Padiri Kayisabe yagiye iwabo mu gihe cy’ibiruhuko hamwe n’abavandimwe be mu kwezi kwa kane ari nabwo Jenoside yakozwe.
Ngo ubwo bari bavuye kwizihizihiza umunsi mukuru wa Bazina mutagatifu wa Mukuru we witwaga Diogene bageze mu rugo nibwo ngo bafunguye Radio Rwanda bagiye kumva amakuru bumva harimo indirimbo bayoberwa icyabaye bashyize kuri Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa bumva ko hari indege yaguye irimo abaperezida babiri harimo uw’u Rwanda icyo gihe Habyarimana Juvenal na Perezida w’u Burundi.
Urugendo rwa Padiri Kayisabe mu gihe cya Jenoside
Padiri Kayisabe asobanura urugendo rwe rw’inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside ayihera tariki 8 Mata 1994 kuko aribwo ibintu byari bitangiye gukomera aho Abatutsi bari batuye muri Kiziguro no mu murenge wa Rukara batangiye guhunga.
Ati “Tariki ya 9/4/1994 nibwo natwe twafashe icyemezo cyo guhungira kuri Paruwasi tuvuga tuti igihe bigerera aha ngaha bizasange tutari mu rugo nibwo umuryango wanjye hamwe n’abandi twahungiyeyo."
Tariki ya 10 nibwo igitero cyageze iwabo gisanga bahunze nibwo bahise babatwikira inzu irashya. Icyo gitero cyakomereje kuri Kiliziya ahari hahungiye Abatusti benshi ariko nticyabona uburyo bwo kubica kuko habayeho kugikumira bikozwe n’abajandarume babiri bari bazanywe na Padiri mukuru witwa Munyaneza Bosco ngo babarinde.
Ati “Padiri mukuru yagerageje kuturwanaho azana abajandarume babiri baza kuturinda icyo gihe nibwo igitero cyaje kutwica ariko ntibyashoboka kuko abo bajandarume barashe hejuru baratatana bariruka basubirayo."
Tariki ya 10 uwari Burugumesitiri wa Komini Kayonza yazanye abajandarume benshi bahita batwara babandi babiri bari barazanywe na Padiri kurinda abatutsi bari bamuhungiyeho aho ku Kiliziya.
Tariki ya 11 haje ikindi gitero ariko bagerageza kwirwanaho bakoresheje amabuye gisubira inyuma ariko cyahitanye umugore n’umwana yari ahetse wari wagiye mu bwiherero.
Tariki 12 nibwo haje igitero simusiga batangira gutera za Gerenade mu kigo cy’Abapadiri abari bahahungiye nabo batangira kwirwanaho bakoresheje amabuye icyo gitero rero kiza gutinya ko Abatutsi baba bafite intwaro gisubira inyuma.
Ati “Icyo gihe nari ndyamye mu gihuru kiri hafi aho ya kiliziya ariko icyo gitero cyije narakangutse mfatanya n’abandi kwirwanaho ariko biba iby’ubusa bakomeza kuduteramo za Gerenade zigahitana bamwe abandi bagakomereka."
Padiri Kayisabe yaje gutangazwa n’ukuntu yasanze abari bari muri icyo gitero ari abantu basanzwe baziranye banaturanye kuko muri uko kwirwanaho byageze mu masaha ya mugitondo bakibateramo za gerenade kuko hari hakeye babasha kurebana amaso ku yandi.
Ati “Twatangiye kubabaza icyo baduhora niko kudusubiza ngo baraduhora ko twishe Perezida Habyarimana, nuko tuti twebwe aha turi twahuriye he nawe koko ubwo mwaturetse."
Kuri uwo munsi mu ma saha ya saa tanu haje imodoka irimo uwari Burugumesitiri w’icyari Komini ya Murambi ari kumwe n’abasirikare atanga intwaro kuri abo bicanyi zirimo gerenade ndetse n’intwaro gakondo bakomeza kugerageza kwirwanaho ariko biba ibyubusa.
Ati “Twakomeje kwirwanaho nuko tujya kubona abasirikare bari basigaye aho kuri Paruwasi bafite imbunda na Gerenade ndetse nabo bicanyi barirutse tubirukaho tugira ngo turabanesheje ahubwo dusanga bari baduteze gerenade zitangira kuduturikana, kuko ndibuka ko uwo twari kumwe yamuciye akaguru yitwaga Rutagengwa Orcel nanjye imfata mu kuguru kw’ibumoso."
Padiri Kayisabe amaze kubona ko akomeretse yasubiye inyuma ajya kuri Paruwasi asanga Padiri Munyaneza Bosco arimo kuvuga ishapure amubwira ko bamurashe nuko amubwira ko agomba kujya munzu agashaka icyumba ajyamo.
Ageze mu cyumba asangamo abana b’abakobwa barimo kuvura inkomere ariko nta miti irimo nuko bafata igitenge baramuhambira aho yavaga amaraso ku kuguru kugira ngo amaraso atamushiramo.
Ati “Abafashaga inkomere bifashishaga amazi arimo umunyu kugira ngo ibisebe bitagira za mikorobe nyinshi zitsindagiramo nange bamfasha uko bari bashoboye aho nari nakomeretse."
Icyo gitero kimaze kwica Abatusti cyahise kigaruka kwica abari bahungiye mu mazu abo bapadiri babagamo. Bageze ku irembo bahasanze uwo mupadiri Munyaneza Bosco abangira ko binjira, ahagarara hagati yabo abasaba ko batajya kwica abamuhungiyeho ariko biba iby’ubusa kuko bahise bamurasa isasu mu nda bamutsinda muri icyo kigo.
Ati “Abagore barasohotse nuko baza barira bavuga ko Padiri bamwishe nabo bahita babicira aho ngaho."
Abicanyi bamaze kubona ko nta bantu bakibona aho hafi bakoresha amayeri batangira kujya bahamagara abantu ku rutonde bari bakoze bababwira ko bari bubareke ko utapfuye ntacyo akibaye ndetse ko uwigaragaza ntacyo bamutwara, ariko uwasohokaga aho yabaga yihishe abitabye wese baramwicaga.
Bamaze kubona nta bantu bakibona basubiye mu kigo gushakamo abandi bakihihishe nibwo baje kugera ku cyumba Padiri Kayisabe yari arimo ariko harimo n’abandi bantu.
Ati “Twagerageje gushyira ibintu ku rugi, ngo batinjira aho twari turi ariko biranga biba iby’ubusa kuko hari umugabo umwe w’umwicanyi wari wamennye idirishya yamaze kutubona uko tungana ariko tuza no kubona undi uri hejuru ku mabati wari wuriye hejuru akuraho ibati rya ‘Fibre Ciment’ atwereka Gerenade duhita dusohoka."
Padiri Kayisabe ageze hanze yahasanze umugabo bari baturanye ndetse banakinanaga umupira nuko amubaza icyo amuhora undi amusibazo ko natamuha amafaranga ari bumwice nabi cyane.
Icyo gihe yari afite amafaranga 1500frw nibwo yayakuye mu mufuka aha mushiki we wo kwa se wabo 500frw nawe asigarana 1000frw hanyuma ahita amusunikira undi muntu wari inyuma ye uwo nawe amusaba amafaranga amubwira ko hari matora ziri aho bari bihishe bagenda bakazitwara.
Icyo gihe Padiri yabonaga ko bari bararikiye gusahura ibintu, nibwo yigiye imbere gato abona imirambo ahita aryamamo yigaragura mu maraso kugira ngo hatagira ubona ko ari muzima.
Ati “Ahagana nka saa cyenda haje umuntu arangaragura avuga ko ntapfuye, nuko akora mu mifuka asanga nta kirimo atwara umukandara, ariko aragaruka azanye ikintu ntazi ankubita ku jisho nubu haracyari inkovu, akubita ku zuru, amenyo arajegajega amaraso arava, akubita murubavu ariko ageza ubwo aragenda."
Padiri Kayisabe iyo agaruka ku buhamya bwe avuga ko ikintu cyamushegeshe ari ikintu bamukubise mu mutwe aricyo cyamubabaje cyane kuko byamugizeho ingaruka zo gukomeza guhumekera mu kanwa.
Kuba yari yamukomerekeje ndetse yanigaraguye mu maraso abaje gusonga abishwe bashoboraga kuba bagihumeka babonye ko yapfuye ntibamukoraho.
Aho Padiri Kayisabe yari aryamye ngo hari mushiki we wari wamukurikiye nawe aryama mu mirambo icyo gihe ariko we abonye abo bicanyi yahise ahagaruka avuga ko ari muzima niko kumukuramo ariko abacunga ku jisho ariruka banga kumukurikira kuko barimo basahura imitungo.
Ati “Ndibuka ko muri abo baje mu bitero hari uwaje mu ma saa kumi nimwe yari umuntu twari duturanye arandeba numva aravuze ngo yoooo na Kayisabe bamwishe, numva anshyize akantu k’akenda mu maso aragenda ariko nyuma haza uwari ubakuriye abasaba ko bajya guhirira i Kayonza bakabahemba bakazagaruka kwica abatashizemo umwuka bucyeye."
Padiri Kayisabe yaje kuva mu mirambo Ate?
Padiri Kayisabe yabashije kugerageza kwiyumvayumva abasha guhaguruka ava muri iyo mirambo aza kubonwa n’umukecuru wari wicaye nawe aho ngaho ariko batari bagize icyo batwara kuko yari mugufi cyane bamuyobewe banga kumwica bakeka ko atari Umututsi aramwandaza bageze imbere amucira igiti cyo kwicumba ho ndetse anamushakira utwatsi amushyirira ku gisebe two kumwomora.
Ati “Hari umuhungu wuwo mukecuru wari hirya yacu we nta gikomere yari afite bamfata ukuboko baransindagiza ariko tukimara gusohoka tubona ibikezikezi by’amatara y’imodoka tujya kwihisha mu muringoti hafi aho tubona iyo modoka iragiye."
Bimwe mu bitazava ku mutima wa Padiri Kayisabe ni uko mu gutandukana n’uwo mukecuru yamuhaye igitenge cye ngo ajye akifubika ndetse anamuha uwo muti w’icyomoro yamushyiriye ku bikomere.
Padiri avuga ko icyo gihe aribwo yumva yakoze inzira y’umusaraba kuko uko yateraga intambwe imwe ygwaga hasi, kubera ibikomere agera ubwo yicara hasi asaba Imana kumwakira ariko akomeza kwihishahisha mu rutoki ari nako ashakisha amazi mu mitumba y’insina yo kunywa kuko yari afite inyota nyinshi.
Yagiye ku rugo rw’abantu bari baturanye abasaba ko bamuha aho aryama bakamuhisha bamwamaganira kure bamubwira ko agomba kujya mu rutoki ajya ahantu hameze nk’ikimoteri maze ubushyuhe bw’imborera butuma asinzira cyane kuko yicuye mu masaha ya saa mbiri za mugitondo.
Agikanguka yumva abantu barimo bajagajaga mu rutoki niko kuhava arakambakamba arabahunga ahata cya gitenge naya nkoni.
Abo bicanyi babonye icyo gitenge niyo nkoni batekereje ko harimo umugore bakomeza ku muhiga baza kuhasanga umugore koko wari uhihishe baramwica.
Icyo gihe Padiri yihishe mu rubingo rwari hafi y’urwo rutoki ariko kubw’amahirwe abo bicanyi batinya kurwinjiramo kuko bari bamaze kumva ko bishe uwo mugore bakekaga ko ariwe bahataye ibyo bintu bahasanze.
Muri ayo masaha nibwo yahuye n’ikibazo cy’inyota ikabije nyinshi kuko mu ma saa sita yigiriye inama yo gusubira muri rwa rugo rwari rwanze kumucumbikira abasaba amazi yo kunywa umukazana wo muri urwo rugo amuha amazi ndetse amwoherereza n’ibijumba byo kurya ariko biramunanira kuko amenyo yari yarajegajeze.
Padiri Kayisabe yigiriye inama yo kuva aho hantu akomeza ku rundi rugo bari baturanye ahageze bamwamaganira kure nibwo yigiriye inama yo kujya ahahoze ari iwabo areba uko hameze asanga inzu barayishenye aramanuka ajya ahari hatuye Nyirasenge wa Se ariko bahuye aramuyoberwa kubera guhindana nuko aramwibwira gusa asanga ntaho kumuhisha afite amusaba kujya mu bihuru.
Padiri Kayisabe yabaye mu bihuru yihishahisha aza kuza kongera gusubira kuri rwa rugo rwamwirukanye ajya kurusaba amazi nuko umuhungu wo muri uwo rugo biganye amusaba guca ku cyanzu cya ruguru amuha amazi mu ruho ndetse n’igisosori kirimo isosi.
Ati “Ariko ntutinde hano ejo abicanyi bazakora kino gice uzarebe uko wihisha mu kindi gice batazakwica."
Padiri yaje gusubira kwa Nyirasenge wa Se ariko aza kurota babateye bakabica niko kubyuka yigira inama yo kujya mu bwiherero bw’iwabo bari baracukuye ariko butarakoreshwa.
Uwo musarani niwo yakomeje kubamo ku manywa nijoro akavamo akajya hejuru kugira ngo abone umwuka.
Ubwo yari ari hejuru y’uwo musarani yagize atya yumva umuntu amukomanze mu bitugu asanga ni mukuru we nibwo basuhuzanyije ati “uracyariho?" ariko amubwira ko amwumvise kubera ko yarimo agona.
Ati “Mukuru wanjye witwa Didas yarambwiye ati wowe bazakwica kuko uragona umusozi wose ukabyumva."
Icyo gihe Padiri Kayisabe yabwiye umuvandimwe we ko yakwibera muri uwo musarani ntihazagire ubimenya.
Ati “Jyewe nasubiye kwa wa mukecuru nyirasenge wa Data kuko aho yari atuye hari mu ishyamba abantu batahageraga cyane kuko yasaga nutuye wenyine.
Tariki 17 z’ukwezi kwa Gicurasi 1994 batangiye kumva hatuje ahantu hose nibwo baje kumva amasasu ariko ku cyumweru mu gitondo nibwo babonye umusirikare abatungutseho.
Uwo mukecuru abwira uwo musirikare ati “Ndabona ufite inkoni ariko ngo yashakaga kuvuga imbunda nuko amusaba kutayimukubita."
Uwo mukecuru yasobanuriye uwo musirikare urugendo rw’ubuzima yabayeho ariko anamubwira ko hari abantu afite mu nzu nibwo abari bahihishe bumvise bagaruye ubuzima.
Padiri Kayisabe nibwo yahise ababwira ko hari n’umuvandimwe we uri mu musarane nuko amubwira ko agomba kuvamo kuko inkotanyi zaje kubatabara.
Abo basirikare bakoze akantu kameze nk’agatanda baramuheka bamugeza i Gahini batangira kumuvura bya bikomere.
Ati “Batuvuraga nta kinya tukumva ububabare bukabije, ariko mu kwezi kumwe numvise ubuzima butangiye kugaruka."
Nyuma haje kuza mwenewabo wari warahunze kera ubwo Abatutsi bameneshwaga bakajya mu mahanga agenda ashakisha uwaba yararokotse Padiri Kayisabe yumvise ko hari mwene wabo ukimushakisha yumva yongeye gutekereza aho yavukaga nibwo yasubiye Mukarange.
Hari inzu yabo yari ihari asanga icumbitsemo abantu arayibasaba barayimuha atangira ubuzima ndetse na wa mushiki we aza kuza barabana naho murumuna we Didas ajya mu gisirikare.
Padiri Kayisabe avuga ko mu kwezi kwa Nyakanga 1994 haje Se wabo amusaba kujyana nawe bajya gusura umusaza wavaga inda imwe na Sekuru wabaga mu Burundi amubaza icyo yifuza yamufasha amusaba ko yajya kwiga muri Seminari nkuru.
Padiri Kayisabe agarutse yumvise inkuru yuko mushikiwe witwa Dativa akiriho yabanje kujya gusaba Musenyeri ko atahita atangira amashuri ko bamureka akabanza gushakisha mushiki we.
Padiri Kayisabe yaje kugira amahirwe asanga uwari Burugumesitiri witwaga Gasasira Janvier baziranye amubwira ko hari abajya bambuka banyuze za Rusumo aramucumbikira amara igihe ategereje mushikiwe aza kumubona.
Nyuma yo guhura n’abavandimwe barokotse yakomeje kwiga yiyemeza kwiyegurira Imana
Padiri Kayisabe akurikije ibyo Imana yamukoreye yakomeje inzira yo kwiha Imana kuko yahawe ubupadiri mu mwaka wa 1998.
Padiri Kayisabe ubu yishimira aho u Rwanda rugeze kandi abanyarwanda bakaba babanye mu mutekano.
Kuri we abona nyuma y’imyaka 30 umutima we warababariye nta muntu yifuriza kugirana nawe ikibazo.
Ati “Mbabazwa cyane n’umuntu numva ukiboheye mu ngengabitekerezo n’inzangano kuko mbifata nko kwibagirwa ingaruka z’ikibi, kubona abantu bize bavuga bakanandika ibintu bitandukanya abanyarwanda."
Padiri ashima ubutwari bw’Inkotanyi uburyo zaharaniye icyiza ndetse bagatanga ubuzima bwabo kugira ngo barokore abantu.
Ashimira abantu bagiye bakiza abandi bakabahisha ko bigaragaza ko ikiza gitsinda ikibi.
Ati “Nemera ko Imana yakoresheje abantu ikarokora bake muri twe kandi sinshidikanya ko abacu Imana yabakiriye kandi ibatuje aheza baruhutse umubabaro bagize hano mu isi."
Ubu Padiri Vedaste Kayisabe ni umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Agomba kwihangana kuko yahuye n’ibintu bikomeye cyane binameze nk’inzira y’umusaraba Yez yanyuzemo,murakoze