Ni igisebo ku bacuruzi bashoye Imari muri Jenoside yakorewe Abatutsi- PSF Amajyepfo
Abacuruzi bo mu Ntara y’Amajyepfo baragaya bagenzi babo bashoye imari muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho kuyifashisha Abanyarwanda bari bakennye cyane.

Byavugiwe mu Muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu byahoze ari amakomini yo mu Ntara y’ubu.
Ndagijimana Athanase wo mu Karere ka Muhanga avuga ko urwango ku batutsi bari abacuruzi rwaje kera ku buryo n’imikorere yabo ngo yahoraga imeze nabi kubera itotezwa, aho we ubwe bamwitaga “Nyenzi”, bagamije kujya bahora bamwiyenzaho no kumusesereza ko azishyigikiye.
Agira ati “Njyewe nari umucuruzi utorohewe no kujya kurangura mu mahanga kuko bamfataga nk’inyenzi, nk’umugambanyi. Nyuma, naje gufungwa mu byitso, mfunguwe bakajya banyita Nyenzi ndabimenyera nkajya nitaba kuko nta kundi byagombaga kugenda.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Amajyepfo Bigirimana Jean Bosco avuga ko iyo abikorera bipakurura Leta mbi yababwirizaga gutanga inkunga yo kwica, ubu Abanyarwanda baba bageze ku Ntera ishimishije.
Agira ati “Abikorera ntibari bakwiye gushora imari yabo mu bwicanyi, ahubwo bagombaga kuyubakisha igihugu no gufasha abanya ntege nkeya kuzamuka, igihugu kigatera imbere. Kandi nitwe twari dufite amafaranga byari byoroshye ko Leta yariho tuyishyira ku murongo nk’abanyamafaranga”.

Umuyobozi w’Umuryango Ibuka mu Karere ka Muhanga avuga ko n’ubwo abikorera b’uyu munsi biyemeje gufatanya na Leta kubaka igihugu, bakwiye kwirinda icyakwaduka cyose gishaka kubasubiza mu macakubiri no kugambanira Abanyarwanda.
Agira ati “Abacuruzi mufasha leta ubu ni byo ni byiza, arikomurasabwa gukomeza kubaka icyo kizere kuko n’ubwo tutari twumva ko hari abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu mwafashije, ntimukabikore ntibikwiye ko mwongera kugisenya”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose avuga ko abacuruzi ari abantu bakwiye kwishimisha mu bukire bwabo no gufasha abatishoboye kubera ko baba baragiriwe ubuntu n’Imana.
Agira ati, “Umucuruzi witandukanyije n’ubumuntu Imana yamugiriye ikamuha amafaranga aho kuyakoramo ibyiza akayashora mu gufasha Leta yicaga Abanyarwanda akwiriye kugawa, akajya agawa yemwe n’abo mu muryango we batarasaba imbabazi bakagawa.”

Mu rwego rwo gufasha abatishoboye barokotse amahano ya jenoside yakorewe Abatutsi, abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo baremeye imiryango itandatu yo mu Karere ka Muhanga isanzwe ikora ubucuruzi buciriritse mu rwego rwo kubongerera igishoro, igikorwa bavuga ko kizakomereza no mu tundi turere.


Ohereza igitekerezo
|
ibyobintu abobaturagebakozebiragayiste