Ngororero: Mu cyumweru kimwe Abatutsi hafi ibihumbi 50 bari bamaze kwicwa

Urukurikirane rw’iminsi irindwi uhereye tariki ya 07 kugeza ku ya 13 Mata 1994, rugaragaza ko hafi Abatutsi 50 mu za Komini Satinsyi, Gaseke, Ramba na Kibirira, ubu ni mu Karere ka Ngororero, bari bamaze kwicwa mu gihe gito, bigaragaza ko intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi atari ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana, ahubwo ari umugambi wari warateguwe mbere.

Abarokotse ba Kesho bashyize indabo ahashyinguye imibiri y'ababo
Abarokotse ba Kesho bashyize indabo ahashyinguye imibiri y’ababo

Biravugwa mu gihe kuri uyu wa 10 Mata 2023, hibukwa Abatutsi hafi ibihumbi 15, biciwe ahari Ingoro ya MRND batwikishijwe lisansi, abandi bakaraswa.

Uru rukurikirane rw’Iminsi rugaragaza ko ku itariki 07 Mata 1994, Ku Kabaya hishwe Abatutsi basaga 200, Kesho muri Muhanda hicirwa hafi 2000 hari tariki 08 Mata, Kibilira hicirwa hafi 25000 ku itariki 13 Mata mu gihe tariki ya 10 Mata hishwe abari barahungiye ku Ngoro ya MRND hafi 15000 batwikishijwe lisansi.

Umuyobozi w’Umuryango IBUKA mu Karere ka Ngororero, Ntagisanimana Jean Claude, avuga ko kuba Abatutsi barishwe mu buryo bukurikiranye muri izo Komini byateguwe kuko kuva ku wa 07 Mata 1994 Abatutsi bahise bicwa ahandi henshi mu Gihugu ubwicanyi butaratangizwa.

Ntagisanimana (wa kabiri iburyo) avuga ko Jenoside yihuse cyane muri Ngororero kubera amagambo ya Mugesera n'abandi bacurabwenge ba Jenoside bahavuka
Ntagisanimana (wa kabiri iburyo) avuga ko Jenoside yihuse cyane muri Ngororero kubera amagambo ya Mugesera n’abandi bacurabwenge ba Jenoside bahavuka

Avuga ko na mbere hose Jenoside yakorwaga mu makomini yari agize Ngororero, kuko nko mu 1992 hishwe Abatutsi b’i Ramba, ubu ni mu Murenge wa Kavumu ahashyinguye imibiri isaga 300, naho mu 1990, Inkotanyi zitangiza urugamba rwo kubohora Igihugu Jenoside ikaba yaratangijwe muri Komini Kibilira.

Ntagisanimana avuga ko amagambo Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya ko Abatutsi bazanyuzwa iy’ibusamo bagasubizwa aho bavuye muri Etiyopiya, yabaye umusemburo wo gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi ariko yanagaragazaga aho umugambi ugeze utegurwa.

Agira ati, "Ibyo byumvikanisha uko umugambi wagendaga utegurwa kandi hanakorwa ubwicanyi mu bice bitandukanye, bigaragaza uburyo Jenoside yategurwaga ikanageragezwa kugeza umugambi ushyizwe mu bikorwa uko wakabaye muri Mata 1994".

Imibiri isaga 200 y'Abatutsi bishwe tariki 07 Mata 1994 ishyinguye ku Rwibutso rwa Kabaya
Imibiri isaga 200 y’Abatutsi bishwe tariki 07 Mata 1994 ishyinguye ku Rwibutso rwa Kabaya

Atanga urugero rugaragaza ko abaturage n’Interahamwe bari barateguwe aho kuva ku itariki 07 Mata 1994, ku Kabaya bakoze Jenoside bakoresheje imbunda n’amagerenade, nyuma y’iminsi ibiri, i Kesho bikagenda gutyo, nyuma y’iminsi itatu na Ngororero bikaba gutyo, kimwe nk’uko byagenze ku itariki 13 Mata Kibilira ahishwe ibihumbi hafi 25 bari bahahungiye kuva mu 1990.

Agira ati, "None niba bitari byateguwe izo mbunda na gerenade abaturage babikuye he ku itariki zirindwi? Bari bazifite baranigishijwe kuzikoresha, nka Kesho umuturage yajugunye inzuki mu Batutsi ngo zibarye batatane babone uko babica, uwo mugambi yari awigiye he ako kanya niba atari awumaranye igihe?".

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, na we yemeza ko kuba Abatutsi barishwe mu byiciro byikurikiranya mu gihe gito gishoboka bigaragaza uko Jenoside yari yarateguwe, dore ko ku Ngoro ya MRND hari haranazanwe Abatutsi bavuye i Kabgayi.

Nkusi avuga ko kuba Harabayeho urukurikirane rwo kwica Abatutsi iminsi yegeranye bigaragaza uko Jenoside yateguwe mbere
Nkusi avuga ko kuba Harabayeho urukurikirane rwo kwica Abatutsi iminsi yegeranye bigaragaza uko Jenoside yateguwe mbere

Nkusi asaba abaturage gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside, birinda amagambo mabi abakomeretsa bakanirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bakihatira ibikorwa bikomeza kubagira umwe kuko u Rwanda rwahisemo kurwanya icyo ari cyo cyose cyatuma Abanyarwanda bongera gucikamo ibice.

Abarokokeye ku Ngoro ya MRND bongeye gucana urumuri rw'icyizere
Abarokokeye ku Ngoro ya MRND bongeye gucana urumuri rw’icyizere
Bibukiye ku ngoro ya MRND aho Abatutsi bahungiye bizera ko ubuyobozi buzabarengera
Bibukiye ku ngoro ya MRND aho Abatutsi bahungiye bizera ko ubuyobozi buzabarengera
Ku gasozi ka Kesho kuhakura Abatutsi birwanagaho hifashishijwe inzuki zirabarya baratatana baricwa
Ku gasozi ka Kesho kuhakura Abatutsi birwanagaho hifashishijwe inzuki zirabarya baratatana baricwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka