Ngororero: Biteguye Kwibuka ku nshuro ya 21 bakemura ibibazo by’abarokotse bitarakemuka
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon avuga ko mu gihe mu Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu karere ayoboye barimo gukemura ibibazo by’abarokotse bitarakemuka, kugira ngo babafashe kurushaho kwiyubaka.
Bimwe muri ibyo bibazo ni nko kwita ku nzibutso aho zirindwi zubatswe muri aka karere zamaze gusukurwa n’imyiteguro yo kubaka urwibutso rwa Nyange igeze kure. Avuga ko andi ko harimo gukurikiranwa abatarishyura imitungo bangije muri 94 no gusana amazu y’abarokotse ashaje.

Abarokotse bo muri aka karere nabo bemeza ko ibibazo bafite bigenda bikemuka ariko hakaba hakiri ikibazo cy’abatishyurwa imitungo yabo nkuko Perezida wa IBUKA muri aka karere Niyonsenga Jean d’Amour yabidutangarije.
Abaturage bo mu murenge wa Ngororero nabo bavuga ko biteguye neza gukurikira ibiganiro bitangwa mu gihe cy’icyunamo no gutanga inkunga yo gufasha abarokotse batishoboye.
Bugingo Aloys wo mu mudugudu wa Rwambariro mu kagali ka Torero, avuga ko kwitwara neza mu gihe cyo kwibuka babimenyereye kandi ko abaturage ubwabo bazi ibyingenzi bagomba gukora nko kwita ku barokotse.

Umuyobozi w’akarere kandi avuga ko muri aka karere bafite gahunda yo gukomeza kubungabunga amateka y’umwihariko ya Jenoside nk’ahitwa Mukesho ka Rubaya hatangirijwe ubwicanyi muri 94, nyuma yo kuhazana umurambo w’uwahoze ari umukuru w’Igihugu Habyarimana Juvenal.
Ahandi hagomba gcungwa ni ahitwa Kibirira hageragerejwe Jenoside, i Nyange hasenyewe kiliziya ku Batutsi, n’ahahoze ingoro ya MRND haguye Abatutsi benshi.
Mu myaka ibiri ishize muri aka karere hagiye hagaragara ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe cyo kwibuka, aho hatemwe inka y’uwarokotse, hasenywa urugo rw’uwarokotse n’ibindi bikorwa bigayitse, ariko ubu ngo abaturage bake bari bagifite imyumvire iri hasi barigishijwe kandi barahindutse.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|