Ngororero: Bibutse Abatutsi bishwe mu 1993, biyemeza kwamagana abahakana Jenoside

Imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Ngororero, yibutse abayo bishwe ku itariki ya 25 Mutarama 1993 mu yahoze ari komini Ramba, icyo gihe hakaba haranishwe Abatutsi muri komini za Satinsyi na Kibilira.

Bashyize indabo ku rwibutso rwa kibilira
Bashyize indabo ku rwibutso rwa kibilira

Abarokotse Jenoside bo mu yahoze ari Komini Ramba, bavuga ko kuva inkotanyi zatangiza urugamba rwo kubohora Igihugu batangiye kwicwa, bigaragaza ko Jenoside itatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana nk’uko abagoreka amateka babivuga.

Mukaribagiza Floride agaragaza ingero z’imiryango n’amazina y’Abatutsi bishwe mu 1973, no mu myaka ya 1990-1994, iyi myaka ya nyuma yo ikaba ari nayo yanditse ku rwibutso rwa Kibilira bitandukanye no ku zindi nzibutso mu Gihugu.

Avuga ko iyo habaga inama zitandukanye z’abayobozi icyavagamo kwari ukuza kwica Abatutsi, kubasahura no kubatoteza, kugeza n’ubwo ubwicanyi bwakomeje muri Ramba bitandukanye n’ahandi, kuko kuva Inkotanyi zatangiza urugamba nta na rimwe Abatutsi batishwe.

Basuye ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Kibilira
Basuye ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Kibilira

Avuga ko abishwe ku ya 25 Mutarama 1993, bashyinguwe ku Mukore wa Rwabugiri, bimurwa ku wa 20 Gicurasi 2012, bajyanwa mu Rwibutso rwa Kibirira.

Avuga ko kuva mu 1990 kugeza 1994, Abatutsi babayeho batariho kuko bwariraga bati ntibucya, baza no guhura n’akaga mu gihe cy’abacengezi mu 1997, aho nabwo bakomeje guhigwa.

Agira ati “Abitwaza ihanurwa y’indege ko ari ryo ryateye Jenoside bajye baza iwacu aho batwishe kuva na mbere, ibyo mu 1959 simbizi numva babivuga ariko kuva mu 1973 iwacu Abatusi barishwe, 1990 baricwa, 1993 baricwa nibo twibuka uyu munsi 1994 yo iza ari rurangiza”.

ICyakora n’ubwo biciwe ababo, bavuga ko umutima w’imbabazi bakiwufite kuri buri wese watanga amakuru y’ahakiri imibiri y’ababo ngo ishyingurwe mu cyubahiro, mu rwego rwo gukomeza kunga ubumwe kandi ko bifuza gukomeza kubana neza n’imiryango y’ababahemukiye n’abandi Banyarwanda.

Abahagarariye imiryango yimuriwe mu rwibutso rwa Kibilira
Abahagarariye imiryango yimuriwe mu rwibutso rwa Kibilira

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba, Nkurunziza Eliphaz ashimira abarokotse Jenoside uko bakomeje kwiyubaka kubera umutekano usesuye.

Avuga ko ubundi inyamaswa nazo zigira impuhwe, nyamara abicanyi bahindutse inyamaswa kugeza n’ubwo bica abana babo n’abo bashakanye, banica abihaye Imana babahaga amasakaramentu banabigisha gukundana.

Avuga ko kuba uwahoze ari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyange, Seromba, yategetse gusenyeraho Abatutsi kiliziya, byongera kugaragaza urwango rwari rwarabaye indenga kamere.

Yongeraho ko ntawahindura amateka, ahubwo ikiriho ari ukurenga ubugwari bwaranze abayobozi ba Leta mbi y’abicanyi, ahubwo abarokotse bagaharanira kwiyubaka.

Agira ati “Turi abahamya bo kugaragaza ko ubuzima buhari, duharanire icyagira u Rwanda rwiza kurushaho, uyu munsi twifitiye icyizere duharanire kuba umusemburo w’iterambere, amateka yacu adufashe guhindura ubuzima".

Basobanuriwe amateka y'urwibutso rwa Kibilira
Basobanuriwe amateka y’urwibutso rwa Kibilira

Asaba abarokotse kwirinda icyabatanya ahubwo bakicara bagatekereza cyane, kandi bagahugurana ku cyatuma barushaho gutera imbere, bakarwanya abashakira inabi Igihugu, bagaharanira amahoro mu miryango kuko ari ho Igihugu gishinzwe imizi.

Agira ari "Icyo dusabwa ni uguhinduka kugira ngo tuzasoze urugamba ababyeyi bacu batangiye, tukabibuka tugakira ibikomere kuko nibyo bizadufasha gukomeza kwiyubaka".

Abarokotse Jenoside b’i Kageyo bavuga ko kurokokera mu Ngororero bitari byoroshye, bakifuza ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda abashaka kongera kubaryanisha, ahubwo bakarushaho gutanga amakuru ku bakomeje gushaka guhungabanya umutekano.

Abarokotse b'i Kageyo bavuga ko bazakomeza kubana neza n'abaturanyi babo
Abarokotse b’i Kageyo bavuga ko bazakomeza kubana neza n’abaturanyi babo
Urwibutso rwa kibilira rwihariye amateka ya Jenoside uko ariho yageragerejwe
Urwibutso rwa kibilira rwihariye amateka ya Jenoside uko ariho yageragerejwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka