Ngororero: Aho abatutsi biciwe mu nsengero hakwiye gushyirwa ibimenyetso -Guverineri Mukandasira

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Caritas Mukandasira arasaba abayobozi b’insengero ziciwemo abatutsi mu w’1994 gushyiramo ibimenyetso bigaragaza ko hiciwe abantu cyangwa se ubutumwa bwibutsa abakirisitu babo ko aho hantu hakorewe amahano babigisha kubirwanya.

Guverineri Mukandasira avuga ko kuba bizwi neza ko mu Karere ka Ngororero abatutsi biciwe mu nsengero nko muri Paruwasi ya Muhororo, hakwiye no gushyirwa ubutumwa bwafasha abatazi ibyabaye kumenya ko hiciwe abantu ndetse no gutanga inyigisho zo kwirinda ubugizi bwa nabi ku bakirisitu bahasengera.

Guverineri Mukandasira asaba ko mu nsengero ziciwemo Abatutsi hashyirwa ikimenyetso.
Guverineri Mukandasira asaba ko mu nsengero ziciwemo Abatutsi hashyirwa ikimenyetso.

Mu gushishikariza ibyo abayobozi b’insengero ziciwemo abantu, yatanze ingero z’aho byakozwe nko muri Katedarali ya Diyosezi ya Nyundo aho banditse ku rukuta ngo «Ibuka ko muri iyi ngoro hiciwe abantu, ugaye ababikoze usabe ngo ntibizasubire».

Kuba rero kuri Paruwasi ya Muhororo by’umwihariko haratikirijwe abantu ibihumbi 24 asanga ari ngombwa ko hashyirwa ibyafasha abakirisitu gutekereza ibyahabaye.

Kiliziya ya Paruwasi Muhororo iri mu zisabirwa gushyirwamo ubutumwa ku mateka ya Jenoside.
Kiliziya ya Paruwasi Muhororo iri mu zisabirwa gushyirwamo ubutumwa ku mateka ya Jenoside.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basanga kuba ba nyir’insengero bazivugurura ariko ntibahasige ikigaragaza ko habereye ubwicanyi bishobora kuzasibanganya ibimenyetso n’amateka yahabereye.

Uwitwa Nsengimana Justin uvuka mu Karere ka Ngororero avuga ko kuba hari zimwe mu nsengero zafashe iya mbere mu kwandika ubutumwa butandukanye bwigisha abakirisitu ku byahabereye ari kimwe mu bigaragaza ko ntacyo byababangamira mu gusenga ahubwo byongera kugira umutima uzirikana abandi, bityo gushyira mu bikorwa ibyo Guverineri Mukandasira asaba bikaba bikwiye kwihutishwa.

Dore ubutumwa buri kuri Katedarali ya Nyundo Guverineri Mukandasira yahereyeho asaba ko bwashyirwa n’ahandi hirya no hino hiciwe abantu:

Ernest kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hashyirwe ibimenyetso byerekaa abana bakivuka cg se abandi bahangenda batahazi ko hiciwe abantu muri jenoside yakorewe abatutsi kuko ibi ari intwaro yo kurwanya abahakana bakapfobya jenoside yakorewe abatutsi

kaneza yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka