Ngororero: Abarokotse Jenoside batishoboye bahawe inka 53

Ikigega gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG), tariki 05/04/2012, cyatanze inka 53 mu mirenge 9 kuri 13 igize akarere ka Ngororero mu rwego rwo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye bo muri ako karere.

Ababonye inka bashimiye FARG uburyo idahwema kubazirikana mu gushaka icyazamura imibereho yabo.

Abahawe inka basabwe kudakomeza gutegereza gahunda y’ingoboka ahubwo ko nabo bagomba kworora neza bakazagoboka bagenzi babo batishoboye; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Nyiraneza Clothilde.

Abahawe inka bose bafite ubwatsi n’ibiraro uretse abo mu murenge wa Sovu kuko amafaranga yagombaga kububakira ibiraro yanyerejwe n’umucungamari w’uwo murenge ariko akarere kabemereye kuzabafasha.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Nyiraneza Clothilde wari uyoboye uyu muhango i Kavumu yasabye abahawe inka kuzifata neza bakazikenura nyuma bakazoroza bagenzi babo. Yavuze ko buzaba ari uburyo bwo kwitura Perezida Paul Kagame watangije gahunda ya Girinka.

Izo nka zatangiwe ku masite 3 atandukanye ariyo: Kavumu, ahatanzwe inka 18 hakaba harahuriye imirenge ya Kavumu, Kageyo na Sovu. I Kabaya hatanzwe inka 20 hakaba hahuriye imirenge ya Kabaya, Muhanda na Matyazo; no mu Ngororero hatangiwe inka 15 zagiye mu mirenge ya Hindiro, Muhororo na Ngororero.

Abo mu mirenge 4 isigaye ariyo Ndaro, Bwira, Gatumba na Nyange inka zizabageraho mu byumweru 2 biri imbere.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka