Ngoma: USEI Ministries yafashe mu mugongo abarokotse Jenoside
Umuryango w’ivugabutumwa USEI Ministries (Unite, Save and Evangelize International Ministries) wafashe mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Ngoma iboroza amatungo magufi ndetse ibaha n’ibiribwa mu gihe bibuka ababo bazize Jenoside.
Ihene icumi ndetse n’ibiribwa bigizwe n’ifu y’ibigori ya kawunga n’amasabune niyo nkunga yafashishijwe imiryango 20 yo mu Murenge wa Remera yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.
Abarokotse Jenoside borojwe, ku wa 23 Gicurasi 2015, bashimye cyane uyu muryango w’ivugaburumwa bavuga ko nta gatungo bagiraga mu rugo, bityo ko bizeye ko amatungo bahawe agiye kubateza intambwe mu kwiteza imbere.

Mushimiyimana Colètte, nyuma yo guhabwa ihene, yagize ati “Ndashima Imana, ndanezerewe cyane kuko aka gahene nikaba kabyaye nzajya mbona agasukari. Iri tungo ngiye kurifata neza kandi rizanteza imbere kuko sinari noroye, mbese nanjye mbonye ikintu cyangoboka”.
Uretse kuba bashima abafashije, abarokotse Jenoside batuye muri uyu murenge barashima ubuyobozi bwiza ngo bwigisha urukundo bigatuma abanyarwanda badahwema kubaba hafi mu buzima bwo kwiheba babayemo, none bakaba bagenda biyubaka babikesha ihumure bahabwa n’abanyarwanda baba hafi.

Gafurama Wilson, uhagarariye uyu muryango w’ivugabutumwa, yavuze ko mu ntego za USEI Ministries harimo ivugabutumwa rifite ibikorwa, ndetse ko imfashanyo bazaniye abarokotse Jenoside b’i Remera igamije kubabwira ngo bakomere ntibari bonyine kuko hari abanyarwanda babatekereza.
Yagize ati “Ubutumwa bukomeye tubazaniye ni ukubabwira ngo muracyafite abavandimwe, muracyafite inshuti zibatekereza, zibari inyuma ziteguye gukora uko zishoboye kose kugira ngo boye kwigunga, bibone ko bagifite abantu babibuka kandi babatekereza”.

Rutagengwa Jean Bosco, umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe umuco, urubyiruko na siporo, yavuze ko byanze bikunze hari ikigiye guhinduka mu buzima bw’abahawe amatungo, kandi ko banahakuye ihumure rikomeye.
Ati “Byanze bikunze hari ikigiye guhinduka mu buzima bw’aba bantu, niyo bitaba mu buryo bw’amafaranga cyangwa ibyo kurya, ariko ihumure bakuye muri iki gikorwa, cyaba ubutunzi burenze n’ibi ngibi bahawe”.
Umurenge wa Remera hahoze ari Komini ya Kigarama hafite amateka akomeye kuri Jenoside, ngo kuko bamwe mu bahoze ari abayobozi bakuru ba MRND ku rwego rw’igihugu bagize uruhare muri Jenoside, ndetse n’abasirikare nka Col Rwagafirita wa Gasetsa bahakomokaga, bigatuma Jenoside igira ubukana abatutsi benshi bakicwa.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
uyumuryango w ivugabutumwa turawushimiye cane kumirimo myiza bakora kandi bakaba bafite uruhari runini mukuba igisubizo cyikibazo igihugucacu caba gifite Tukabatubashimiye Imana Ibahe umugisha uyumuryango turawukunda cane ugiye ugira ibikorwa byiza haba mwivugabutumwa haba mubikorwa bifatika bisaba ubutunzi bwabo Imana ibongerere
murakoze cyane.muri iki gihe ningombwa kuvuga ubutumwa mubatuye isi. ariko cyane cyane bibiriya iravuga ngo idini nyakuri imana yishimira nirifasha imfubyi nabapfakazi.be blessed to all