Ngoma: Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo rwongeye kugarukwaho
Nyuma y’imyaka ine urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo ruvugwa ko rugiye kubakwa neza bikaba bitarakorwa, bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bahashyinguye bavuga ko batewe impungenge n’uko imibiri irushyinguyemo izangirika kuko rutubakiye ngo rureke kunyagirwa.
Inyigo iherutse gukorwa yagaragaje ko kugira ngo rwubakwe ku buryo bugezweho bubungabunga imibiri irushyinguyemo mu gihe kirekire bizatwara miliyoni zigera kuri 500 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 rwa Kibungo rumaze imyaka igera kuri ibiri rushyizweho ibuye ry’ifatizo ryo kurwubaka, imirimo yo ku rwubaka ngo ikaba yarakerejwe n’uko inyigo yari yakozwe ya miliyoni 100 byabaye ngombwa ko ihinduka hakubakwa urujyanye n’igihe ruzatwara miliyoni 500 azava mu bwitange bw’abantu n’ahandi.

Rwabukumba Pierre Céléstin uhagarariye imiryango ifite ababo bashyinguye muri uru rwibutso, ku wa 15 Mata 2016 ubwo hibukwaga abatutsi baguye muri aka gace ka Kibungo n’inkengero zaho yavuze ko uru rwibutso rugiye kubakwa vuba bidatinze kuko ibyangombwa byarangije kuboneka.
Yagize ati “Ubundi twe mbere twari twabikoze nk’abantu batabifitemo uburambe, twabikoze kubera ikibazo twabonaga gihari ariko tumaze kwegera ababifitemo uburambe nka CNLG (komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside) ndetse n’ubuyobozi badusaba ko tugira ibyo duhindura ari nabyo byatumye amafaranga ava kuri miliyoni 100 agera kuri Miliyoni 500”.
Rwabukumba akomeza avuga ko ubu hari gukusanywa amafaranga ngo bahite batangira kuko indi mirimo yarangiye ijyanye n’inyigo n’ibindi byibanze birimo gutanga amasoko y’abazarwubaka ndetse n’ibyangombwa, ku buryo ngo batangira kubaka mu kwezi kwa Gatanu umwaka wa 2015.
Uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA) mu Karere ka Ngoma, Gihana Samson avuga ko abarokotse Jenoside Jenoside baterwa ipfunwe n’uburyo uru rwibutso rutarubakwa.
Yagize ati “Mujye mubyihanganira kuko iyo umuntu ajya kwibukira ahantu hameze kuriya njyewe numva mfite ipfunwe buri gihe. Ariko muri iyi minsi dufite icyizere cyuko hari ikirimo gukorwa kandi biri no mu murongo mwiza biganisha kwigira twubaka inzibutso”.
Uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo rwaherukaga kubakwa mu 1997 hamwe n’izindi nzibutso zubazwe icyo gihe muri aka Karere ka Ngoma, zikeneye kubakwa ku buryo bujyanye n’igihe kuko uburyo zari zubatswe butabungabunga imibiri mu gihe kirekire.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|