Ngoma: Bibutse abahoze ari abakozi b’amakomini bishwe muri Jenoside

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Kanama 2022, mu Karere ka Ngoma hibutswe Abatutsi 27 bari abakozi b’amakomini atanu yahujwe akaba Akarere ka Ngoma, bishwe mu gihe cya Jenoside muri Mata 1994.

Guverineri Gasana yasabye urubyiruko kurinda ibyagezweho no kubumbatira Ubumwe bw'Abanyarwanda
Guverineri Gasana yasabye urubyiruko kurinda ibyagezweho no kubumbatira Ubumwe bw’Abanyarwanda

Amakomini yahujwe akabyara Akarere ka Ngoma ni Rukira, Birenga, Kigarama, Mugesera na Sake.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko nk’uko mu buzima busanzwe Abatutsi batotezwaga, benshi bakicwa abandi bakirukanwa mu Gihugu cyabo, ngo ni nako no mu nzego z’imirimo byari bimeze, aho kubera ubuyobozi bubi bw’Igihugu icyo gihe, abakoresha ndetse n’abakozi muri rusange batarebaga umusaruro mu kazi, ahubwo bumvaga ko kuba uri Umututsi bidakwiye ko hari urwego rw’akazi wabarizwamo.

Yagize ati “Kwimwa agaciro n’uburenganzira mu Gihugu cyabo byatumye Abatutsi benshi bahezwa mu nzego z’imirimo, dore ko n’ubundi amahirwe yo kwiga kugira ngo bazabashe gukora ibyo bize, babaga barayavukijwe mbere. Kubera Politike mbi yo kwikubira no guheza bamwe, mu nzego nyinshi z’imirimo harimo abakozi b’Abatutsi bake cyane, hakaba hari n’inzego z’imirimo wasangaga nta n’umwe urimo.”

Yavuze ko uko guhezwa mu nzego z’umurimo habashije kugaragara Abatutsi 27 bishwe muri Jenoside yabakorewe mu makomini atanu, abo akaba aribo amazina yabo agaragara ku rwibutso rw’Akarere.

Bacanye urumuri rw'ikizere
Bacanye urumuri rw’ikizere

Yasabye ariko abaturage ubufatanye mu gushakisha abandi Batutsi bishwe bari abakozi b’Amakomini, bakamenyekana nabo amazina yabo agashyirwa ku rwibutso.

Yavuze ko Kwibuka abari Abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari inshingano ya buri wese cyane cyane abayobozi n’abakozi mu nzego zitandukanye z’Imiyoborere y’Igihugu, kuko bifasha mu gukomeza ikivi bagenzi babo basize, bakanaboneraho gufata ingamba zo kunoza umurimo no kubana neza n’abo bakorana.

Ashingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twibuke twiyubaka”, yibukije abakozi muri rusange ko Abanyarwanda bahisemo kuba umwe, bityo ko bagomba kubana neza, bakubahana, bagakorera hamwe, bakirinda amacakubiri ayo ari yo yose, bagakomeza gushyigikira ibyiza byagezweho babikesha umutekano bahawe n’Ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, na we yashimye Ingabo zahoze ari iza RPA kuba zarahagaritse Jenoside, zikabohora Abanyarwanda ndetse zikabasubiza n’agaciro.

Bibutse abari abakozi b'amakomini atanu
Bibutse abari abakozi b’amakomini atanu

Yavuze ko ababohoye Igihugu bagaruye umuco, Abanyarwanda bahabwa uburenganzira bubaka n’ubumuntu ndetse n’indangagaciro.

Ati “Babohoye u Rwanda, barokora Abanyarwanda, babasubiza agaciro, bagarura umuco, baduha uburenganzira. Bgaruye ubumuntu, bubaka indangagaciro, ubumwe, umutekano n’ibindi byinshi bituma uyu munsi turi umwe, twimakaza Ndi Umunyarwanda.”

Yasabye urubyiruko kubaka ubudaheranwa n’ubudatsimburwa, bikaba umurage wa buri wese ndetse n’umuhigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka