Ngoma: Abayobozi b’inama y’igihugu y’abafite ubumuga basuye urwibutso rwa Jenocide rwa Rukumberi banaremera utishoboye
Abayobozi n’abakozi b’inama y’igihugu y’abafite ubumuga basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi, banaremera utishoboye wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 utishoboye ubana n’ubumuga amaranye imyaka 19 bwo kutabyuka aho aryamye.
Amabati 68 afite agaciro k’ibihumbi 340 y’ u Rwanda, niyo yatanzwe n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ngo baremere Uwumukiza Jeannette kuwa Gatatu tarki08/05/2013.
Uwumukiza atuye mu murenge wa Kibungo, mu karere ka Ngoma , amaze imyaka 19 afite ubumuga butuma atiyegura cyangwa ngo abe yabyuka aho ari.
Ubwo abakozi n’abayobozi b’inama y’igihugu y’abafite ubumuga bamusuraga, yatangaje ko n’ubwo yamugaye ingingo ibindi byose ari muzima kandi ko yumva afite umutima n’ibitekerezo bizima .
Yagize ati:”Nemera ko mugaye ku ngigno ariko ahandi ndi muzima bityo nanjye numva ngomba kugira uruhare mubandi bantu bazima nubwo duhura n’ibibazo ni kimwe n’abandi bazima nabo bahura nabyo uretse ko ibyacu byihariye.”
iri tsinda ryageneye uyu mugore ubufasha bugizwe n’amabati 68 yo gusakara inzu yabagamo kuko, ayari kuri iyi nzu yarashaje,iyi nkunga ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 340.
Amabati yari asakaje iyi nzu ngo yari yarayahawe n’ikigega cya Leta gishinzwe gutera nkunga abacitse ku icumu batishoboye FARG, kugera ubu yaratangiye kujy ava. Ariko kubera ko bigaragara ko inashaje cyane yatangiye no kwiyasa imigari hifujwe ko n’abandi bagiraneza babishobora bamufasha kugirango itazamugwa hejuru.
Uwumukiza avuga ko ikimuhangayikishije ari ikibazo cyo kwishyura inguzanyo yafashe muri banki yakoresheje yubaka amazu yo mu rugo, yazajya amufasha kugira ngo abone ikimutunga n’abakozi bamwitaho.
Avuga ko kugeza ubu amafaranga agera kuri miliyoni enye atarabasha kuzishyura, ku buryo afite impungenge ko banki ishobora guteza cyamunara amazu ye.
Uretse inkunga y’amabati yashyikirijwe yijejwe kuzakorerwa ubuvugizi n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga kandi ngo n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma ntibwamutereranye hari ibyo bwamufashije kandi buracyakomeza.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|