New Zealand: Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu gihugu cya New Zealand (Nouvelle Zelande), ku wa Gatandatu, tariki 21/06/2014 bifatanyije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, bagaya ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ariko bishimira intambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo.
Ambasaderi Charles Murigande, uhagarariye u Rwanda muri New Zealand, yasobanuriye Abanyarwanda n’abanyamahanga bari bitabiriye uyu muhango, barimo n’abanyacyubahiro batandukanye, ko Jenoside yateguranywe imbaraga kandi igakoranwa ubukana bukabije bwo kwica Abatutsi ndetse n’Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi, ariko agaragaza ko nyuma y’uko ingabo zahoze ari iza FPR ziyihagaritse, u Rwanda rwakomeje kwiyubaka kandi rukaba rugeze ku ntambwe ishimishije.

Ambasaderi Murigande yasabye Abanyarwanda n’isi muri rusange ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hajya hibukwa n’abemeye kumena amaraso ngo bayihagarike ndetse n’Abahutu bagize ubutwari bwo guhisha Abatutsi kandi bari bazi neza ko babizira.
Ambasaderi Murigande yashimangiye ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bidakwiriye kuba umwihariko w’Abanyarwanda ahubwo ko isi yose yari ikwiye kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka imbaga yatsembwe izira kuba “Abatutsi” gusa; cyakora ashimira amahanga yakomeje kwifatanya n’u Rwanda ndetse akarufasha kwiyubaka.

Guverineri Mukuru wa Leta ya New Zealand, Lt Gen. Jerry Mateparae, wari waje kwifatanya n’Abanyarwanda muri uyu muhango, yavuze ko jenoside yakorewe Abatutsi ikwiriye kubera isomo amahanga yose, bityo isi yose ikaba ikwiriye gukora ibishoboka mu rwego rwo gukumira kugira ngo jenoside itazongera kubaho ukundi, maze yizeza ko New Zealand izakomeza kwifatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ndetse yizeza umutekano usesuye Abanyarwanda baba muri iki gihugu.
Abandi banyacyubahiro barimo Colin Keating wahoze ahagarariye Leta ya New Zealand mu Muryango w’Abibumbye, akaba yari na Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ubwo jenoside yabaga muri Mata 1994 ndetse n’Umucamanza Jonathan Moses wahoze ari Umushinjacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha, bagaye LONI n’itangazamakuru ko ntacyo byakoze kugira ngo bimenyekanishe ibyaberaga mu Rwanda muri jenoside ndetse ngo birutabarize.

Muri uyu muhango, abitabiriye ibiganiro bose barimo Abanyarwanda batanze ubuhamya ndetse n’abanyamahanga bageze mu Rwanda, bishimiye ko u Rwanda rukomeje gutera imbere umunsi ku wundi kandi basaba ko uku kwiyubaka kwakomeza.
New Zealand ni igihugu cy’ikirwa kiri mu majyepfo y’uburengerazuba bw’inyanja ya Pacifika, kibarizwa mu gice cyitwa “Australasia” kikaba kiri mu birometero 1500 mu burasirazuba bwa Australia.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|