‘Never Again’ ni ijambo ridakwiye kwingingirwa - Amb. James Kimonyo

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo yavuze ko ijambo Never Again (Ntibizongere Ukundi), ridakwiye kwingingirwa ahubwo ko ari icyemezo gikomeye amahanga agomba gushyira mu bikorwa, aboneraho no guhamagarira umuryango mpuzamahanga gukura amasomo ku mateka ababaje ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Bacanye urumuri rw'ikizere
Bacanye urumuri rw’ikizere

Ambasaderi Kimonyo yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku Banyarwanda, abahagarariye ibihugu byabo, abayobozi batandukanye muri Guverinoma y’u Bushinwa ndetse n’inshuti z’u Rwanda, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amb.Kimonyo yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe ku manywa y’ihangu, mu gihe Isi yarebaga ikicecekera.

Ati "Birababaje cyane ko nyuma y’imyaka mirongo itatu, ubwicanyi bukabije no gukwirakwiza imvugo z’urwango bikomeje kugaragara mu Karere kacu, bitewe n’abantu bamwe bakoze Jenoside mu Rwanda ndetse n’abambari babo".

Uhagarariye Guverinoma y’u Bushinwa, Bwana He Degang mu butumwa bwo kwifatanya n’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye, cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu kwiyemeza urugendo rw’ubwiyunge nyuma ya Jenoside, ndetse ashimangira ko u Bushinwa bwiyemeje gushyigikira u Rwanda mu rugendo rwarwo.

Dr. Changhee Lee, Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Bushinwa, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda atari impanuka, ndetse ashima ubutwari bw’Abarokotse.

Ati “Iki gikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kitwibutsa ko atari impanuka yabayeho mu mateka, byakozwe ku bushake, byateguwe neza, abantu bicwa bunyamaswa.”

Yakomeje avuga ko kwibuka byonyine bidahagije, kandi ko hakwiye gufatwa ingamba zo guhuriza hamwe hashingiwe ku masomo y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mpana Martin, Ambasaderi wa Cameroun akaba n’Umuyobozi w’Abadipolomate mu Bushinwa, na we yagejeje ijambo ku bari bateraniye aho, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano yagwiririye ikiremwa muntu.

Yagize ati "Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ukuzimu Isi ishaka kwirukana uyu munsi, kugira ngo amarorerwa nk’ayo atazongera kubaho ahandi."

Amb. Kimonyo yavuze ko ijambo Never Again ridakwiye kwingingirwa
Amb. Kimonyo yavuze ko ijambo Never Again ridakwiye kwingingirwa

Abari aho kandi bakurikiye ubuhamya bwa Madamu Dimitrie Sissi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, agaruka ku rugendo rwe rwo kurokoka n’uburyo yabuze abo mu muryango we.

Dimitrie Sissi ni umwanditsi w’igitabo yise ’Do Not Accept to Die’, gikubiyemo uko yabayeho mbere yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko yaje kugira icyizere cyo kubaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka