Ndasaba urubyiruko guhanga song zibutsa uzumvise wese uburemere bwa Jenoside-Senderi
Umuhanzi Senderi International Hit arahamagarira urubyiruko rw’abahanzi guhanga byimbitse ibihangano bifasha ubyumvise wese kumenya uburemere bwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Avuga ko butumwa bageneye Abanyarwanda muri iki gihe hibukwa ku nshuro ya 21 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati “Ubutumwa nageneye abanyarwanda ni ukwihanganisha abacitse ku icumu nkanakomeza no gushima ingabo zari iza APR n’umuryango wa FPR bahagaritse jenoside yakorerwaga abatutsi amahanga yose arebera.”

Mu gihe bamwe mu bahanzi, cyane cyane urubyiruko, usanga igihe cyo kwibuka abazizie Jenoside yakorewe Abatutsi usanga bagifata nk’umwanyi w’ikiruhuko mu kazi kabo, Senderi abibutsa ko igihe nk’iki cyakagombye kuba umwanya wo kugaragaraza uruhare rwabo mu guhumuriza Abanyarwanda.
Yagize ati “Urubyiruko rw’abahanzi nabasaba guhanga byimbitse ku buryo uwo ari we wese wumvise iyo song (indirimbo) imufasha kumenya uburemere bwa Jenoside.”
Senderi ni umwe mu bahanzi bake bafata umwanya wabo wose mu guhumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe tuba twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|