Nayobowe n’uwo narushije amanota, nirukanwa mu kazi nzira kuba Umututsi - Ubuhamya

Gatera Gatete Sylvère, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko mu 1990, yatsinze ikizamini cyo gukora muri Banki y’Abaturage, ariko uwo yarushije amanota birangira ari we umuyoboye kuko we yari Umuhutu, ndetse n’ako kazi nyuma aza kukirukanwaho azira uko yavutse.

Gatera yafashwe gatatu n'ingabo za FAR arokorwa n'Inkotanyi
Gatera yafashwe gatatu n’ingabo za FAR arokorwa n’Inkotanyi

Yabitangaje kuri uyu wa 07 Mata 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Karere ka Nyagatare kikaba cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyagatare ruruhukiyemo imibiri 99 y’Abatutsi, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwaka wa 1990, urugamba rwo kubohora Igihugu rutangira, Gatera yari umukozi wa Banki y’Abaturage ishami rya Rukomo, akazi yabonye bigoranye kuko ngo yatsinze ikizamini ayoborwa n’uwo yari yarushije amanota.

Ati “Ibimenyetso bya Jenoside byigaragaje guhera kera kuko mu mashuri twarahagurutswaga tubazwa ubwoko, ndetse no gutangira ishuri wabanzaga kuzana ifishi igaragaza ubwoko yatangwaga na Komini.”

Akomeza agira ati “Jye hari ikigo nagiye gusabaho ishuri banyima umwanya kubera ndi Umututsi. Nsoje natsinze ikizamini cyo gukora muri Banki y’Abaturage ariko uwo narushije amanota byarangiye ari we unyoboye kuko yari Umuhutu. Nyuma nabwo naje kwirukanwa mu buryo ntazi nzira ubwoko gusa.”

Avuga ko mu gihe yaburanaga uburenganzira bwe, yaje kubwirwa n’uwari Burugumesitiri wa Komini Muvumba, Onesphore Rwabukombe, ko niyongera kumubona kuri Banki azamurasa agapfa.

Avuga ko akimenya ko hari Abatutsi bafashwe bakajya gufungirwa kuri Komini biswe ibyitso by’Inkotanyi ndetse bajyanwa i Byumba, ngo yahisemo gufata inzira yerekeza iwabo ahitwa Shonga, ariko ageze i Bushara afatwa n’abaturage bamushyira abasirikare.

Senateri Kanziza, avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yageze no mu bihugu byo mu Karere bishyigikira FDLR
Senateri Kanziza, avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yageze no mu bihugu byo mu Karere bishyigikira FDLR

Bakimubona ngo baramukubise bamubaza Rwigema, atangira ahakana ariko inkoni zimurembeje yemera ibyo bamubajije byose, agira ngo nibura bamurase aveho areke kwicwa n’inkoni.

Nyuma ngo bamutwaye gufungirwa kuri Komini, muri gereza ahasanga abandi, baje kurokorwa n’uko abasirikare bikanze Ingabo za RPA, basaba Burugumesitiri guhungisha abakozi n’ibikoresho na gereza irafungurwa abashoboye bariruka, ariko we biramunanira Inkotanyi zirahamusanga.

Yagize ati “Hashize nk’iminsi itatu mfunze, twarebeye mu idirishya tubona umusirikare mukuru wa FAR araje abwira Burugumesitiri, Rwabukombe, ngo abwire abayobozi ba Komini bahunge kuko bagiye kuharwanira n’inyenzi.”

Yakomeje agira ati “Bafunguye gereza noneho Burugumesitiri ashaka kutujyana i Ngarama, mu gihe abapolisi na Burugumesitiri badukupitiraga kwinjira mu modoka, umusirikare yaraje amukubita urushyi, amwibutsa ko yamusabye guhungisha abakozi n’umutungo wa Komini. Abandi barirutse jye n’undi Inkotanyi zirahadusanga ziratubohora.”

Avuga ko bamaze kumuha imiti bamusabye gutaha ariko mu gihe yari ageze hafi n’isantere ya Rukomo, yahuye n’abandi basirikare ba FAR batambaye impuzankano, bamusubiza kuri Komini babura aho bamufungira bahitamo kumuha umuturage wari Resiponsabule.

Ati “Bangejeje kuri Komini babura aho bamfungira bashaka umuyobozi bampa ngo ubuyobozi bwa Komini nibugaruka bazansubize muri gereza, banjyana ku mugabo wari Resiponsabule hafi aho witwa Innocent Rutigerera, bamutegeka kumfungira iwe mu rugo kugeza ubuyobozi bwa Komini buje.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyagatare ruruhukiyemo imibiri 99 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyagatare ruruhukiyemo imibiri 99 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Icyakora ngo uwo mugabo yabonye abasirikare bagiye amusaba gutaha iwabo, kuko byari bumufashe kubona uko yahungira mu Gihugu cya Uganda.

Ageze muri santere ya Rukomo, ngo bamubwiye ko abandi Batutsi bahungiye ku Kiliziya, ahageze Padiri wari uhari w’Umutaliyani ngo yaramwanze.

Yagize ati “Nagezeyo banshyira Padiri w’Umutaliyani bitaga Oto, aranyanga, anyita inyenzi, inyanga-Rwanda, anyita inzoka kandi atayicumbikira. Abari bahari bambwiye amasaha azira nkajya nihisha mpamara iminsi ine, nanivuza ku Kigo nderabuzima cya Rukomo.”

Umunsi wa gatanu ngo yafashe icyemezo cyo gutaha kuko yari yamenye ko ubuyobozi bwa Komini bugiye kugaruka.

Avuga ko ageze Bushara, nabwo yahuye n’abasirikare ba FAR, baramufata baramukubita bamwita inyenzi, abamururwaho n’ingabo za RPA zari ziturutse ahitwa Mutojo.

Ingabo za RPA ngo zasabye abaturage kumureka agataha, ageze iwabo asanga barahunze na we akomeza urugendo rwamugejeje mu nkambi ya Nyakivara mu Gihugu cya Uganda.

Ashima Ingabo za RPA-Inkotanyi zamurokoye, zikabagarura mu Gihugu, ubuyobozi bwiza bubaha agaciro baba Abanyarwanda bakuwe ku mazina abatesha agaciro.

Urubyiruko rwasabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo ubwo ari bwo bwose
Urubyiruko rwasabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo ubwo ari bwo bwose

Senateri Kanziza Epiphanie, yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ikigaragara hirya no hino mu Gihugu aho hari abarokotse Jenoside bicwa.

Yanavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu bihugu byo mu Karere bishyigikira umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, ariko by’umwihariko ngo ikaba iri no mu bihugu by’i Burayi, cyane Ububiligi bwirirwa busabira u Rwanda ibihano.

Yasabye Abanyarwanda kurangwa n’indangagaciro zo kuba umwe no kwimakaza Ubunyarwanda, gufashanya no gufatana mu mugongo n’abarokotse Jenoside no kwanga amacakubiri n’amakimbirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka