Naratotejwe nigira inama yo gupanura amazuru ngo mbe Umuhutu - Nyiraneza Justine

Nyiraneza Justine avuga ko ubwo yari akiri umwana yatotejwe na Leta y’abicanyi bamuziza isura ye, ahitamo gupanura amazuru ye ngo badakomeza kumutoteza bamwita Umututsi.

Nyiraneza nta bufasha afite bwo kujya kwivuza amavi n'ubumuga yatewe n'interahamwe
Nyiraneza nta bufasha afite bwo kujya kwivuza amavi n’ubumuga yatewe n’interahamwe

Nyiraneza ni umubyeyi w’abana babiri w’imyaka 41 wavukiye mu karere ka Musanze ari naho atuye, avuga ko yari afite uburyo yasunikaga umwuka ahumeka amazuru akaba manini rimwe na rimwe agashiramo ibintu biyafasha kuba manini.

Uwo mubyeyi aganira na Kigali Today, avuga ko kuva mu mwaka wa 1990, we n’abana bagenzi be biganaga batotejwe cyane n’abarimu babaziza isura yabo, babita Abatutsi.

Ati“ Twarakubitwaga cyane ubwo batubazaga ubwoko bwacu tugaceceka.

Rimwe bigeze kutubwira ko tubaza ababyeyi bacu ubwoko, nabibajije ababyeyi banjye banga kubimbwira, mu gitondo ngeze ku ishuri mbwira mwarimu ko ababyeyi banze kumbwira ubwoko bwanjye maze mwarimu si ukunkubita anyitura umujinya wose yari afite″.

Nyiraneza avuga ko babwirwaga ko Abahutu ari abafite amazuru manini kandi ari nabo bashyigikiwe na Leta.

Avuga ko rimwe ubwo yari avuye ku ishuri na bagenzi be, bigeze guhurira mu nzira n’abantu, barabahagarika bababaza abo aribo ari nako babita inyenzi.

Ati“ Abo bagabo, twarahuye baraduhagarika baratubaza bati niko sha ntabwo muri inyenzi?, ndavuga nti, ntabwo turizo, bakomeza batubwira ngo turi inyenzi ngo amazuru yacu arabigaragaza.

Abenshi bakozwe ku mutima n'ubuhamya bwa Nyiraneza
Abenshi bakozwe ku mutima n’ubuhamya bwa Nyiraneza

Ndetse n’abarimu bacu bajyaga babitubwira, nyuma baje kuturekura turagenda.

Kubera gukomeza gutotezwa, kuva uwo musi ngo Nyiraneza yigiriye inama yo gupanura amazuru ye ndetse anabitoza bagenzi be bari bahuje ikibazo, agamije gusa n’abahutu.

Ati“ Nahise nigira inama yo gupanura amazuru, mfite uburyo nabikoraga akaba manini, mbitoza n’abana twari duhuje ikibazo, narabikoraga amazuru akaba manini rwose, no mu nterahamwe narabikoze uretse ko zamenyaga, zandyamishaga hasi zikanyambika ubusa zareba mu ntege n’amavi zikavuga ngo ndi umututsi, ntumbaze aho babiboneraga.

Nyiraneza ngo yakomeje kubaho yitoza gupanura amazuru, ndetse avuga ko byanamugizeho ingaruka kuko amazuru ye yakomeje kuba manini kugeza na nubu.

Agira ati(Aseka), kubera kwitoza gupanura amazuru kugira ngo mbeho, byahinduye isura yanjye, none se ugira ngo ni uku nari meze? amazuru yanjye yariyongereye cyane n’abantu barabimbwira kandi nanjye ndabibona″.

Avuga ko agitangira gahunda yo kwiyoberanya apanura amazuru, yabibwiye ababyeyi be ubwo yari akibitangira, baramwamagana ariko kubera akamenyero kubireka biramunanira.

Agira ati“ Nkimara kubona ko no ku mashuri batuvangura, nabwiye Papa nti njye natangiye kujya mpanura amazuru yanjye, muzapfa nsigare.

Akomeza agira ati″ Papa yarankubise, ati ibyo wabikuye he? Ndabimubwira arambwira ati ntuzongere. Nashatse kubireka ariko kubera akamenyero biranga″.

Urugendo rw’ubuzima bwa Nyiraneza muri Jenoside yakorewe abatutsi

Muri 1994, Nyiraneza wigana mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yagiye gusura Nyirasenge mu Murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke gutaha ubukwe bwa Mubyara we, wari agiye gushyingirwa dore ko hari no mu kiruhuko cya Pasika.

Avuga ko yari yatoranyijwe mu bana babiri bagenda imbere y’abageni, ati“ Nari nishimiye cyane kugenda imbere ya Mubyara wanjye yambaye agatimba″.

Akigera kwa Nyirasenge nibwo Jenoside yatangiye mu mugoroba wari wabereyemo ubukwe.

Ngo ibyari ibirori byahindutse umuvu w’amaraso, kuko umusore wari agiye gushyingiranwa na Mubyara we yahise yicwa basanga umurambo ku gasozi. Nyuma interahamwe ngo zatwaye umugeni zijya kumugira umugore.

Ati“ Ubwo twajyaga kureba umugabo mu gihe cy’ubukwe, umurambo we twawusanze ku gasozi interahamwe zimaze kumwica, zihita zitwara n’umugeni zivuga ko zigiye kumugira umugore wabo ngo bamukorere ibyo umugabo yagombaga kumukorera, nyuma dusanga bamwishe″.

Nyiraneza avuga ko urugendo rw’ubuzima bubi yari arutangiye, ubwo nyuma y’iminsi ibiri yabuze abenshi mu muryango yari yasuye.

Nyiraneza yari asigaye wenyine, nk’umwana muto uba ahantu atamenyereye, nibwo yakoresheje bwa buryo yari yaritoje bwo gupanura amazuru, bikamufasha guca ku nterahamwe zari zariye karungu.

Rimwe ngo yaguye mu gico cy’interahamwe, ziramufata zirebye amazuru zishaka kumureka kuko yari yayapanuye, zimuryamisha hazi zimwambika ubusa zimukubita mu ntege no mu mavi, ari nako zikomeza kujya impaka zivuga ko ari Umututsi izindi zivuga ko bamureka ari Umuhutu.

Ati“ Naguye mu nterahamwe, barebye amazuru babona ndi Umuhutu, bandyamisha hazi banyambika ubusa bagakandakanda intoki, aho bareberaga ko ndi umututsi ntabwo mpazi, ngo barebaga ko umubiri woroshye wo kabyara we″.

Avuga ko yarokowe n’umugabo w’umupasiteri wamusanze mu nzira interahamwe zimukubira, Pasiteri abwira interahamwe ko ari umwana we bakomeza kumurwanya kegeza ubwo amurokoye.

Nyiraneza Justine ngo nyuma ya Jenoside ubuzima bwe ntibwagenze neza cyane kuko umuryango we wari umaze gutikirira muri Jenoside.

Ngo ku myaka 18 y’amavuko, yashatse umugabo wapfuye akoze impanuka nyuma y’igihe gito babanye.

Nyuma yo kubura umugabo, yakomeje kubaho mu buzima bubi aho yakomeje gukomeretswa n’abagizi ba nabi kugeza ubwo bamwicira inka imwe yari atunze.

Ati“ Ubwo nabyukaga mu gitondo nasanze inka yanjye bayitemaguye bayishe bayizirikana n’imbwa″.

Nyiraneza utaragize amahirwe yo gukomeza kwiga,ubu abayeho mu buzima busanzwe aho atunzwe no korora inka yahawe na FARG, akaba nta kandi kazi agira nyuma yo guhagarikwa mu kigo yakoreraga amasuku, ubwo bagabanyaga umubare w’abakozi.

Avuga ko Jenoside yamusigiye ubumuga, nyuma yuko atabasha gukora urugendo rurerure kuko yakubiswe n’interahamwe zimuvuna amavi zireba ko ari umututsi.

Ati“ Ubu ndababara mu mavi ntacyo mbasha kwikorera,nabuze ubushobozi bwo kwivuza ubu mba naragiye mu bitaro bya Kanombe″.

Arashima ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zamurokoye.

Nyiraneza avuga ko kuba ariho abikesha Perezida Paul Kagame n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zamurokoye.

Agira ati“Ndashimira Leta y’Ubumwe idahwema kutwitaho no kutuba hafi, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, n’ukuri ndabinginze abashoboye bazamutubwirire ko tumukunda kandi ko tumuri inyuma, yarakoze kuturokora twari twambaye ubusa, inda zaratwishe Inkotanyi ziratwoza baturwaza turakira″.

Nyiraneza avuga ko yiteguye kwitangira igihugu, mu gihe cyaba kigeze aho rukomeye.

Ati“ Ntabwo nabona uko nashimira Inkotanyi, ndazikunda mbabwize ukuri, narabisabye muzambabarire nihabaho kwitanga kw’ikintu igihugu cyacu kikaba cyagira ikibazo, musantangeho igitambo kuko natwe mwaratwitangiye mu buryo bukomeye″.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ntabwo ari umukobwa ni umu mama

kabano yanditse ku itariki ya: 11-04-2019  →  Musubize

Uyu mukobwa amvugiye ibintu.Nanjye niga muli Secondary School,nahoraga "mpanura amazuru" yanjye kugirango banyibeshyeho.Uretse ko ntacyo byatanze.Abanyeshuli bamwe barondaga amoko bahoraga bantoteza,ndetse bakankubita.Ndibuka umwe mulibo twiganaga witwaga Ruterana waje kuba Major na Pilote w’indege za gisirikare.Baje guhanura indege ye mu Mutara,intambara ya 1990 itangiye.Ndashima Imana ko ubu ndi umukristu kandi ntaronda amoko.Ahubwo ubu nanjye njya mu nzira no mu ngo z’abantu nkababwiriza ijambo ry’Imana ku buntu,ntatoranyije amoko,kugirango abemera kumva ijambo ry’Imana bagahinduka bazabone ubuzima bw’iteka.

gasamagera yanditse ku itariki ya: 11-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka