Mushikiwabo na Obasanjo ni bamwe bamaze kunamira abazize Jenoside
Bamwe mu bahoze ari abakuru b’ibihugu barimo Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Benjamin Mkapa wayoboye Tanzania, ni bamwe mu bamaze gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Hari kandi bamwe mu mu bayoboye imiryango minini mpuzamahanga nka Louise Mushikiwabo uyoboye umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa, umuyobozi mukuru wa Commonwealth n’abandi bamaze gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|