Musenyeri n’abapadiri 40 ba diyosezi ya Cyangugu basuye urwibutso rwa Murambi

Musenyeri wa diyosezi ya Cyangungu aherekejwe n’abapadiri 40 bo muri iyi diyosezi, kuri uyu wa gatatu tariki 13/06/2012, basuye urwibutso rwa Murambi rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu karere ka Nyamagabe.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’u Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside no kwerekwa ibimenyetso byayo, Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana yatangaje ko mu gihe Kiliziya itahwemye kwigisha Ivanjili, hari abatarayumvise kubera impamvu zabo.

Ati “Ivanjili yarigishijwe bamwe barayakira abandi ntibayakira, bakoreshwa n’inda nini, kakoreshwa na politiki yavanguraga abantu. Ubu rero ni ugukomeza kwigisha abantu kandi na nyuma ya Jenoside Kiriziya yakomeje kwigisha.”

Musenyeri yatangaje ko hari inyandiko kuri Jenoside zagiye zikorwa n’Abepisikopi aho basobanuriraga abakirisitu ibigomba gukorwa mu bihe byakurikiye Jenoside cyane cyane muri Gacaca aho basabaga abantu kuvugisha ukuri, ndetse zigasaba n’abakoze ibyaha kubyemera no kubyicuza bakanabisabira imbabazi.

Iyi Diyosezi ya Cyangugu kandi ngo yahagurukiye kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo hamwe n’ibindi bicamo Abanyarwanda ibice ibinyujije mu Ivanjili ndetse na Komisiyo yayo y’Ubutabera n’Amahoro.

Musenyeri n'abapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu mu rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.
Musenyeri n’abapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu mu rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.

Urwibutso rwa Murambi rwubatse ku musozi wa Murambi ahiciwe inzirakarengane z’Abatutsi zari zahungiye mu kigo cy’ishuri ry’imyuga cyari kitararangira kubakwa.

Imibare itangwa n’abakozi b’uru rwibutso igaragaza ko kuri uyu musozi wa Murambi hiciwe inzirakarengane z’Abatutsi zigera ku bihumbi 50 naho uru rwibutso rukaba rushyinguyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 18 mu bahaguye.

Nka bamwe mu bafite inshingano zo kwigisha urukundo no kuvura ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, abapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu n’umwepisikopi wabo bari baje kwigira ku mateka y’ibyabereye aha hantu.

Umwe mu bakozi b’uru rwibutso yatangaje ko ari ku nshuro ya mbere abihayimana bangana gutya basuriye urwibutso icyarimwe. Mu bapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu bose, batanu nibo batabonetse kubera impamvu z’uburwayi cyangwa kuba bari mu butumwa bw’akazi.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ba le profete nibunvireho ga ye

ruti yanditse ku itariki ya: 14-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka