Musanze: Urubyiruko ngo ntiruzubakira ku bitekerezo by’incabwenge za Jenoside
Urubyiruko rwiga mu ishuri ryisumbuye (Ecole Secondaire Islamique de Ruhengeri ‘ESIR’), ruravuga ko rutazubakira ejo hazaza harwo ku bitekerezo bibi by’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside byaranze inshabwenge za Jenoside.
Uru rubyiruko rwabigarutseho kuri uyu wa kane tariki 23/05/2013, ubwo iri shuri ryibukaga ku nshuro ya gatatu Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyatangijwe n’urugendo ruva kuri iri shuri rwerekeza ku rwibutso rwa Muhoza mu karere ka Musanze.
Nkurunziza Enock, perezida w’umuryango AERG-IMANZI, w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga muri ESIR, yavuze ko urubyiruko rw’ubu rugomba kwitandukanya n’imikorere n’imitekerereze y’abashyize mu bikorwa Jenoside.
Ati: “Urubyiruko twebwe dukwiye guhura ubwacu tukareba uko twakorana neza, tukirinda kubakira ku byashize by’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside”.

Mugabo Karack, umuyobozi wa ESIR, yavuze ko abateguye Jenoside banifashishije ibigo by’amashuri kugirango bakwirakwize ingangabitekerezo, bityo n’ibigo by’amashuri bikaba bigomba gufata iya mbere mu kurandura iyo ngengabitekerezo, binyuze mu kwibuka.
Ati: “Abateguye Jenoside banabinyujije mu burezi, niyo mpamvu no kurwanya ingengabitekerezo yayo twafashe umwanzuro w’uko nka ESIR twagira gahunda yo kwibuka buri mwaka”.
Benshi mu bafashe ijambo muri iki gikorwa bibukije uru rubyiruko guharanira kubera imbuto nziza abato, bityo bazabigane mu bijyanye no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.
Ishuri ESIR ryibutse rikurikira andi mashuri atandukanye yo mu karere ka Musanze nka Ecole des Sciences de Musanze, ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi ISAE Busogo n’ishuri rikuru INES Ruhengeri n’ayandi.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|