Musanze: Ntabwo ndi umupfakazi, nta n’ubwo ndi njyenyine mu muryango wanjye -Kabaraza
Umubyeyi w’imyaka 50 witwa Kabaraza Spéciose wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze yishimiye inkunga yagenewe n’umuryango w’urubyiruko, Rwanda Young Generation Forum (RYGF) kuko bimwereka ko atari wenyine.
Ku wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2015 ni bwo umuryango wa RYGF waremeye uwo mubyeyi warokotse Jenoside utishoboye umushyikiriza inka ya Kijyambere, ibikoresho by’isuku n’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda yo kumufasha kubaka ikiraro.
Kabaraza, umupfakazi w’abana bane warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, bamushyikiriza iyo nkunga ku biro by’Akarere ka Musanze, ibyishimo byaramurenze amarira aragwa.

Yihanagura amarira yagaragaje akari ku mutuma agira ati “Imana yo mu ijuru izabahe kubyara muzagire ababaha, biranejeje cyane. Ubu ntabwo ndi umupfakazi nta n’ubwo nasigaye njyenyine, ubu muri umuryango wanjye, musanze abana banjye bane kandi ndikubiyumvamo. Igikorwa nk’iki kirakomeye”.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko iyi inka ayitezeho kumuha ifumbire y’imborera akazamura umusaruro uva ku buhinzi, ndetse akaniteza imbere. Yemeza ko iyo neza agiriwe na we azayigirira undi amwitura iyo izabyara.


Abanyamuryango ba RYGF n’urubyiruko rwo mu mirenge itanu yo mu Karere ka Musanze babanje gukora urugendo ruva ku karere berekeza ku Rwibutso rwa Muhoza, bunamira imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi wa RYGF, Muhozi Joseph yatangarije Kigali Today ko ibikorwa byo kwibuka inzirakarengane za Jenoside babikoreye ahandi, none bakaba bifuje kwifatanya n’Abanyamusanze bakaremera umwe muri bo utishoboye.

Uretse icyo gikorwa, abayobozi ba RYGF kandi bagiranye ibiganiro n’urwo rubyiruko barukangurira kwirinda ibiyobyabwenge, kwibumbira mu mashyirahamwe no kuzigama duke babona.
Umuryango “Rwanda Young Generation Forum” washinzwe mu w’2013 ufite intumbero zo gukangurira urubyiruko kugira uruhare muri gahunda za Leta, batanga umusanzu wabo mu bikorwa binyuranye.


NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|