Musanze: Inama y’igihugu y’abagore yibutse abagore bazize Jenoside

Inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Musanze, kuri uyu wa gatatu tariki 19/06/2013 yibutse ku nshuro ya mbere abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyatangijwe n’urugendo rwerekeje ku rwibutso rwa Muhoza, ahacanwe urumuri rw’ikizere hanavugirwa amagambo atandukanye, abavuze bose bakaba bagarutse ku kugaya abagishaka gupfoya Jenoside bahakana ko yateguwe.

Uwamahoro Juliette, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Musanze, yibukije ko abagore bafite umwanya munini mu kubaka umuryango, bitewe n’uko bamarana umwana munini n’abana bityo bakagira uruhare rwisumbuye mu kurera.

Ati: “Aba bana tugomba guharanira kubarera mu rukundo no mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda, tubarinda amacakubiri”.

Abagore barokotse Jenoside bibukije urw’agashinyaguro bagenzi babo bapfuye nyuma yo gushinyagurirwa by’indengakamere nko guhohoterwa by’uburyo butandukanye bagiye bakorerwa mbere yo kwicwa.

Cyakora bavuze ko nyuma y’ibi byose bataheranwe n’agahinda ahubwo biteje imbere, baboneraho no gushima ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside, ndetse na Leta y’u Rwanda yababaye hafi.

Depite Murekatete Marie Therese yasabye ababyeyi guha uburere bukwiye abana babo, kugirango bazabashe kugirira akamaro igihugu mu bihe bizaza.

Ati: “Twibuke kandi tuzirikana ko tugomba kuba abagore b’umutima kugirango ibyabaye bitazongera kubaho ukundi”.

Iki gikorwa cyo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ubwa mbere gikozwe n’inama y’igihugu y’abagore y’akarere ka Musanze, cyakora ngo iyi ni intangiriro kuko bateganya kujya bakora ibikorwa byo kwibuka buri mwaka.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka