Musanze: Imibiri 407 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Imibiri 407 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside ruri mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze.

Mu muhango wo gushyingura iyi mibiri, wabaye tariki 22/07/2012, hagaragajwe ko muri iyo mibiri yashyinguwe harimo imibiri y’Abatutsi b’Abagogwe bishwe mu mwaka wa 1991 bazira ko ari ibyitso by’inkotanyi.

Muri ako gace k’abagogwe niho habereye igerageza (Laboratoire) rya Jenoside bwa mbere. Bikagaragaraza ko Jenoside yari yarateguwe kuva na mbere; nk’uko byagaragajwe.

Mu buhamya bwatanzwe hagaragajwe ko kandi tariki 07/04/1994, Abagogwe bari mu ngo zabo bishwe kuburyo harokotse gusa akana n’agahungu gafite imyaka 10. Abandi barokotse ni abatari batari baraye ku ivuko.

Bamwe mu babuze ababo, bavuga ko kugeza ubu batazi aho imibiri y’ababo iri kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

Dr. Jean Pierre Dusingizemungu, Prezida wa IBUKA, wari witabiriye uwo muhango yasabye abatuye ako gace ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kwereka abacitse ku icumu ahari imibiri y’ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kandi nabo ubuzima bwabo bukomeze.

Agira ati “…bavandimwe rwose turongeye turabinginze, iyi ni indi nshuro tubinginze, kandi turabikora dushaka ineza y’Abanyarwanda kuko Abanyarwanda twese tugomba kuzaba muri iki gihugu nta kundi bizagenda”.

Nyuma y’imyaka 18 Jenoside ihagaritswe, usanga amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi adatangwa uko bikwiye, hakibazwa impamvu abantu badatanga ayo makuru kandi bayafite, bahora banabisabwa mu kinyabupfura; nk’uko Perezida wa IBUKA yakomeje abitangaza.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango.
Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango.

Agira ati “…aho abantu bajugunywe (abazize Jenoside yakorewe abatutsi), abantu barahazi. Hari n’abari hano, bicaye hano aha turi bazi ayo makuru, ariko se ni kuki batayatanga? Ibyo bintu ntabwo byumvikana rwose…”.

Prezida wa IBUKA yongeraho ko niba hari abatinya gutanga ayo makuru, hashobora gushyirwaho ubundi buryo bworoshye bwo kuyatanga kugira ngo koko abantu bayatange badafite ipfunwe.

Gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, umuntu aba yihaye icyubahiro. Abantu nibatanga amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside nayo igashyingurwa mu cyubahiro, abo bantu bazaba bihaye icyubahiro; nk’uko Senateri Musabeyezu Narcisse abitangaza.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu murenge wa Busogo rwashyinguwe mo imibiri 407, rwari rusanzwe rushyinguwemo indi mibiri 500.

Iyo mibiri yashyinguwe mu cyubahiro harimo iyakuwe muri urwo rwibutso kuko aho yari iri hatari hatunganyije neza. Harimo n’indi yaturutse mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Musanze.

Iyo mibiri 500 yindi yari isanzwe ishyinguwe muri urwo rwibutso, yahashyinguwe mu cyubahiro mu mwaka wa 1995.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka